Ubworozi bw’imbwa mu Rwanda buratwara akayabo

Kuri Nyirangarama muri Rulindo hororewe imbwa, zatojwe mu buryo bwihariye mu gucunga umutekano kuburyo ushaka ikibwana cyazo kimwe yishyura ibihumbi 300RWf.

Izi mbwa zororerwa kuri Nyirangarama zitabwaho mu buryo bwihariye zigatozwa ibintu bitandukanye zikabifata byihuse
Izi mbwa zororerwa kuri Nyirangarama zitabwaho mu buryo bwihariye zigatozwa ibintu bitandukanye zikabifata byihuse

Izo mbwa zorowe na Sina Gerald, umushoramari w’Umunyarwanda umenyerewe mu kubyaza umusaruro ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi mu Rwanda, wanatangije "Entreprise Urwibutso".

Byari bimenyerewe mu Rwanda ko umuntu ashobora kujya ku isoko agatanga amafaranga arenga ibihumbi 100RWf akaba yagura inka, ingurube cyangwa andi matungo amenyerewe mu bworozi mu Rwanda.

Kuri ubu ntibitangaje ko ushorora kubona umuntu utanga amafaranga arenze aguze inka y’ishashi, akagura ikibwana cy’imbwa akajya kucyorora.

Ibi byemezwa na Sina uhamya ko hari abantu batandukanye baza kugura imbwa yoroye, nabo bakajya kuzorora mu ngo zabo.

Agira ati “Ikibwana kimwe cy’ubwoko bw’izi mbwa kigura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300 kuko abazizi bazikundira ubushobozi bwihariye zifite bwo guhabwa ubutumwa zikabusohoza bwose uko bwakabaye.”

Izi mbwa zororerwa kuri Nyirangarama ikibwana cyazo kigura ibihumbi 300RWf
Izi mbwa zororerwa kuri Nyirangarama ikibwana cyazo kigura ibihumbi 300RWf

Izo mbwa yoroye z’imvamahanga, ziri mu bwoko butandukanye nka Sheepdog, Berger Anois na Berger Allemand.

Korora izo mbwa birahenze kuko mu byo zirya harimo inshyushyu n’ibindi biribwa bigurirwa ahantu habukenewe birimo ibyitwa “Feed Stuff of Paty”; nkuko Niyigena Pascal umuganga w’amatungo ukurikirana izo mbwa abisobanura.

Agira ati "Ku birebana n’ubushobozi bwo kuzitunga ntabwo ari buri wese wabishobora nkuko atari buri wese wakorora inka kuko ziriya mbwa zikenera igaburo rya mu gitondo, saa sita na nimugoroba.”

Akomeza avuga ko imbwa imwe ihabwa igaburo riguza amafaranga atari munsi 1000RWf. Kandi ngo mu magaburo zihabwa bisaba kwitwararika kuko iyo harimo umunyu ni bibi kuko utuma zikuka amenyo, ukanazipfura ubwoya.

Niyigena avuga ko kandi ziriya mbwa bibujijwe kuziha inyama mbisi. Mu kuzikorera isuku nabyo ni ngombwa cyane kuko ngo iyo zirwaye inzoka, zishobora kuzikwirakwiza mu bantu mu buryo bwihuse.

Nubwo zigoye kuzorora ariko zikora imirimo itandukanye ifite akamaro. Zifite ubushobozi bwo gutozwa kandi zigafata vuba ibyo zatojwe kuburyo zifashishwa mu gusaka ibiyobyabwenge n’intwaro no kurinda umutekano.

Ibyo zibitozwa n’abantu b’impuguke hashingiwe ku cyo zizakora. Ariko ngo n’umuntu ku giti cye uyiguze ashobora kuyitoza ibyo ashaka ko izajya imufasha mu rugo, ikabifata byihuse.

Izi mbwa zororerwa kuri Nyirangarama kirazira kuzigaburira igaburo ririmo umunyu
Izi mbwa zororerwa kuri Nyirangarama kirazira kuzigaburira igaburo ririmo umunyu

Ibyo bitandukanye n’ibyo hambere aho bamwe bafataga imbwa nk’inyamaswa iciriritse itunzwe no guhiga ifuku, udusamunyina n’utuyongwe, ikaba iyo kurinda urugo gusa.

Hategekimana Etienne ufatanya na Niyigena kwita ku mbwa zororerwa kuri Nyirangarama avuga ko abagura izo mbwa badakangwa n’ibiciro byazo kuko bazi akamaro zifite.

Agira ati “Abantu baza kuzigura zikiri ibibwana bazitoza uko bashaka kuko zifite ubushobozi bwo gufata vuba. Urebye ni nacyo abantu bazikundira, ntibakangwa n’uko ibiciro byazo biri hejuru.”

Izo mbwa zageze kuri Nyirangarama muri 2009

Izo mbwa zororerwa kuri Nyirangarama, zahageze bwa mbere tariki ya 12 Gicurasi 2009.

Sina Gerald avuga ko mu bihugu bitandukanye byo ku isi yagezemo ariho yakuye icyo gitekerezo cyo korora imbwa zifite ubushobozi bwo mu rwego rwo hejuru mu birebana no gucunga umutekano.

Ati “Kuba imbwa nka ziriya zabarizwaga mu mahanga ya kure ariko ubu zikaba zishobora kuboneka iwacu mu Rwanda ni ikintu cyo kwishimira kuko byerekana ko nta kintu na kimwe cyasigaye inyuma mu iterambere ry’igihugu.”

Izi mbwa zororerwa kuri Nyirangarama zifashishwa mu gusaka no gucunga umutekano
Izi mbwa zororerwa kuri Nyirangarama zifashishwa mu gusaka no gucunga umutekano

Hakozwe igereranya kuva mu mwaka wa 2010, ngo bagurisha ibibwana biri hagati ya 16 na 20 buri mwaka.

Niyigena wita kuri izo mbwa avuga ko abazigura bari mu byiciro bitandukanye barimo Abanyarwanda n’abanyamahanga.

Ati "Abantu baza kuzigura bari mu byiciro bitandukanye barimo Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga ariko uko imyaka ihita Abanyarwanda bagenda barushaho kuba umubare munini.”

Abahanga bavuga ko imbwa ari itungo rishobora gutozwa ibintu byinshi kandi mu ndimi zitandukanye ikabifata vuba ugereranyije n’andi matungo yose abantu bakunze kubana nayo mu ngo.

Izi mbwa zatangiye kororerwa kuri Nyirangarama muri 2009
Izi mbwa zatangiye kororerwa kuri Nyirangarama muri 2009
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

Ndashaka kugura kwaziria imbwa

Fredi yanditse ku itariki ya: 9-01-2020  →  Musubize

Niyonkuru Tharcisseizombwazibuze isoko kandizikomezakubyara yazimaza iki? uwomushingasimubi arakondiwenawureka ahubwonkateza
Abanabomukarere Ka RULINDO imberembinyujije mumupirawamaguru

anshaka yansanga
IRUHANYA KUKIBUGACYUMUPIRA

AHO IKIPEYABANA IKINIRA BATARIHASIYIIMYAKA ((12-21))
UZAZE UDUTEZE IMBERE TUZIUMUPIRA CYANE Murakoze akazikeza

NiyonkuruTharcisse yanditse ku itariki ya: 22-01-2018  →  Musubize

Ubwose Konumva Irusha Agaciro Inka? Ubwose Wayitumanoguhaha? Ahaaaa Sina Ndumva Areba Kure Kbx

Mazimpaka Patrick yanditse ku itariki ya: 7-01-2018  →  Musubize

ndumva aperi izatwara ikombe

hategekimana yanditse ku itariki ya: 29-12-2017  →  Musubize

byose nikuri nyirangara

peter yanditse ku itariki ya: 21-03-2017  →  Musubize

sina areba kure

claude yanditse ku itariki ya: 7-03-2017  →  Musubize

Nonese izo mbwa ko avuga ngo zikoreshwa mu gucunga umutekano no gusaka umusevire yazigura azishaka ho iki.kuko urumva ko ari police igomba kuzikoresha kuko ariyo ifite munshingano zayo gusaka no gucunga umutekano.erega muri Africa imbwa muyifata nko gucunga urugo cg ibindi naho abanyaburaya bo bayifata nka member of family kuburyo ibana munzu nabo iba ifite icyumba cg umwanya munzu nini iraramo, naho mwe muzubakira hanze ndetse hari naho usanga zidafite na twa tuzu twi mbwa ziraramo zikibera mu gipangu imvura ni zuba bikazirengeraho, ntabwo ariko uko ubundi zifatwa. rero sinzi licenci uwo afite nimba ari iyo gucunga umutekano cg ari imbwa zo kubana nabantu kuko ziratadukanye ibyo zikora na licenci ziratandukanye.

Bimawuwa yanditse ku itariki ya: 5-03-2017  →  Musubize

Nyine wowe iyo uzishaka uhitamo bitewe nicyo uyishakirA, habaho nizirinda urugo, hari nizishobora kurera abana.

ndizeye lionel yanditse ku itariki ya: 18-03-2017  →  Musubize

gabanya ubujiji urumva yaraje kororera police x gusa cyangwa niba wasomye neza wumva ko impamvu bazigura ari ibibwana ari iyihe .uyitozwa icyo ushaka ikagifata

gerrald yanditse ku itariki ya: 11-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka