Sina Gerard atunze indogobe zatojwe kumva ikinyarwanda (Video)

Sina Gerard ni umushoramali umenyerewe mu bucuruzi bw’ibiribwa n’ibinyobwa bitandukanye birimo imitobe, urwagwa, amandazi ibisuguti n’ibindi.

Afite n’ ubworozi bw’amatungo atandukanye arimo inka, inkoko, ingurube, n’imbwa. Muri aya matungo hiyongeraho Indogobe zifasha mu kazi gatandukanye .

Benimana ukorana n'izi ndogobe Umunsi ku munsi ahamya ko zumva neza ururimi rw'Ikinyarwanda
Benimana ukorana n’izi ndogobe Umunsi ku munsi ahamya ko zumva neza ururimi rw’Ikinyarwanda

Benimana Athanase ushinzwe izi ndogobe, avuga ko zififite umwihariko wo kumvira amabwiriza uzishinzwe azihaye, aho ahamya ko zumva neza Ikinyarwanda, kuko ibyo azibwiye zihita zibyubahiriza zitazuyaje.

Yagize ati” Izi ndogobe zifite ubushobozi bwo kumva neza ibyo umuntu azitegetse gukora, kandi iyo uzitegetse ikintu zihita zicyubahiriza.

Tuzifashisha mu kwikorera Ubwatsi ndetse no kuvoma, ariko iyo uzibwiye kwihuta zirabikora, wazisaba guhagararara zikabikora wazisaba kujya kumurongo zikabikora.”

iyo zisabwe kugendera ku murongo ntanimwe isize indi zirabyubahiriza
iyo zisabwe kugendera ku murongo ntanimwe isize indi zirabyubahiriza

Sina Gerard utunze izi ndogobe nawe atangaza ko bidatangaje kuba indogobe ze zumva neza ibyo bazitegetse, akavuga ko indogobe ururimi rwose uzitoje kumva n’ubwo bifata igihe birangira zirwumva neza, kuburyo icyo uzitegetse gukora zicyumva zikagikora.

Reba Video izi ndogobe zihabwa amabwiriza zikayakurikiza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Mubyukuri sinarinzi ko no murwanda hari abantu batunze indogobe kdi zitanga umusaruro bene kariya kageni. Yewe ibya SINA GERARD ndabona ari udushya gusa.Gusa courrage

CELESTIN yanditse ku itariki ya: 25-01-2018  →  Musubize

ahubwo ni yorore ni ifarashi zo gutemberaho

munyangeri jean marie vianney yanditse ku itariki ya: 11-09-2017  →  Musubize

ese uwo isina ni umugabo cy ni umugore

joel yanditse ku itariki ya: 6-05-2017  →  Musubize

Biratangaje Kbx

ALias yanditse ku itariki ya: 3-03-2017  →  Musubize

ubuse zirabishobora ariko nzagenda nzivugishe siziba itare kumpinga

peter yanditse ku itariki ya: 24-02-2017  →  Musubize

AZOROZE ABANYACARO BYADUFASHA

PLACIDE yanditse ku itariki ya: 21-02-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka