Rulindo: Icyari imurikabikorwa rigenewe abaturage cyaranzwe no gukoresha indimi batumva

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutabera Evode Uwizeyimana, aranenga ibigo by’imari binyuranye bikorera mu Karere ka Rulindo kudakoresha ururimi rw’Ikinyarwanda muri serivisi zigenewe abaturage.

Min Uwizeyimana yatunguwe no kubona ibyapa byose bikikije abaturage byanditse mu cyongereza
Min Uwizeyimana yatunguwe no kubona ibyapa byose bikikije abaturage byanditse mu cyongereza

Minisitiri Uwizeyimana yabivuze mu muhango wo gusoza imurikabikorwa ry’iminsi itatu ry’Akarere ka Rulindo, nyuma yo gutungurwa abonye ko ibyapa bitanga ubutumwa bunyuranye bugenewe abaturage byose byanditseho ururimi rw’Icyongereza.

Minisitiri Uwizeyimana, mu burakari bwinshi, yanenze ibigo by’imari byitabiriye iryo murikabikorwa, kuba byirengagiza ururimi rw’ikinyarwanda ruhuriweho n’abaturage.

Yagize ati “Mu bigize umuco wacu n’ururimi rurimo, njye ibyanditse kuri ibi byapa byose ndabyumva, ariko se abaturage bose barabyumva?Iyo turi hano i Rulindo abaturage mukabandikira Icyongereza gusa muba mugira ngo bigende bite?”

Arongera ati“Urandika ijambo ngo Seruka Mission, Vision, Objective, specific objectives, Fields of intervention, Democracy and Government. Ibi bintu byanditse hariya abumva icyo bivuga barangana iki?.

Min Uwizeyimana yababajwe n'ibyapa biriho ubutumwa bw'abaturage byanditse mu Cyongereza
Min Uwizeyimana yababajwe n’ibyapa biriho ubutumwa bw’abaturage byanditse mu Cyongereza

“Niba hari imiryango itegamiye kuri Leta y’abanyamahanga badufashe bandike mu ndimi zabo ariko basobanure no mu Kinyarwanda, ururimi rw’Ikinyarwanda ruri mu ipfundo ry’umuco wacu.”

Yagarutse ku gihombo cyugarije abaturage, aho bishyura amabanki inyungu ziri hejuru batigeze bumvikanaho, ariko bagapfa gusinya ibyo batumva kuko baba bishakira amafaranga, bikarangira ibyabo bitejwe cyamunara.

Abaturage bari aho bakirije amashyi iryo jambo yari avuze bigaragara ko nabo ubwabo batishimiye uburyo ubutumwa bubagenewe buza bwanditswe mu ndimi z’amahanga, bavuga ko kudakoresha Ikinyarwanda bibabangamira bakaba babura serivisi zibagenewe.

Rucamumakuba Innocent umwe mu baturage, ati : “Turasaba ko Ikinyarwanda kibaho, umuco karande ntugacike, njye nkunze kwitabira inama z’abayobozi, ariko indimi tutumva ziratuzonga kuko ntitumenya ibyo bavuze, njye rwose ntacyo ntahana ntaha uko naje.”

Byinshi mu byapa yanenze byanditse ndimi z'amahanga harimo n'amakosa
Byinshi mu byapa yanenze byanditse ndimi z’amahanga harimo n’amakosa

Twagirayezu Faustin we avuga ko umuturanyi we yaterejwe inzu cyamunara, iragurishwa nyuma yo gusinya amasezerano atumva kuko yari yanditswe mu ndimi z’amahanga.

Ati “Umuturanyi wanjye byamubayeho muri banki, asinya impapuro ziri mu rurimi atazi, nyuma baje bateza cyamunara inzu ye agerageza kuburana bati ibi ntiwabisinyiye?, byose ni ingaruka zo kwirengagiza Ikinyarwanda ururimi rwacu.”

Imiryango mpuzamahanga ikorera mu Karere ka Rulindo ni 22 ndetse n’imiryango Nyarwanda itegamiye kuri Leta 43.

Ibigo by’imari bikorera muri ako karere ni 18, byose bikorana n’abaturage muri gahunda zinyuranye zigamije iterambere n’imibereho myiza yabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibyo avuga ni byo,
azatembere inyubako z’ i Kigali arebe,
n’ amabwiriza abwira abantu uko bakwiye kwitwara mu bihe by’ ibyago byanditswe mu CYongereza kandi 99% y’ abazigendamo bumva Ikinyarwanda.
Ubukoroni buracyari bwose!

atos yanditse ku itariki ya: 8-08-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka