Ntibisanzwe: Taxi yo mu kirere izatangira ingendo i Dubai muri Nyakanga

Ubuyobozi w’ikigo gishinzwe imihanda no gutwara abagenzi i Dubai, bwatangaje ko guhera muri Nyakanga hazatangira gukora taxi zigendera mu kirere nk’indege.

Taxi zo mu Kirere ni uku zizaba zimeze
Taxi zo mu Kirere ni uku zizaba zimeze

Babitangaje kuri uyu wa gatanu 17 Gashyantare, mu nama mpuzamahanga ya za guverinoma (World Government Summit).

Iyo taxi iguruka ikoze mu buryo bw’akadege gato katagira umupilote (drone), ikaba ishobora gutwara umugenzi umwe gusa utarengeje ibiro 100 nk’uko urubuga rwa interineti rwa BBC rubitangaza.

Ifite ubushobozi bwo kugenda km 160 mu isaha, ubu bwoko bwa taxi kandi burimo gukorwa na Google, Amazon, na sosiyete ikora taxi zo mu bwoko bwa Ubber.

Umugenzi yinjiramo ubundi agakoresha mudasobwa iri muri iyo taxi-ndege, agashyiramo aho ashaka kujya, ubundi akegama ikamujyana nta mupilote ikamugeza aho yayibwiye.

umugenzi azajya yinjiramo yandike muri mudasobwa aho agiye ubundi yegame ihamugeze
umugenzi azajya yinjiramo yandike muri mudasobwa aho agiye ubundi yegame ihamugeze

Ubuyobozi bushinzwe gutwara abagenzi i Dubai bwavuze ko mu bihugu byinshi bibujijwe gutwarira iyo taxi-ndege hafi y’abantu kuko ishobora guteza impanuka.

Kugeza ubu ibiciro by’ingendo muri izo ndege ntibiratangazwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

technology irakataje iyo nigera mu Rwanda bizaba aribyiza mubindi

Cedron yanditse ku itariki ya: 23-05-2017  →  Musubize

iterambere ko numva rirenze intekezo izajya iyoborwa nande?

ntakirutimana yanditse ku itariki ya: 8-04-2017  →  Musubize

URWANDA NIRUTERE IMBERE MWITERAMBERE AMAJYAMBERE ARIKU RWANDA OYEE

HABARUREMA yanditse ku itariki ya: 27-03-2017  →  Musubize

itetambere n’ikoranabuhanga biraha ndabatahiye.

Alphonse mbigirente yanditse ku itariki ya: 12-03-2017  →  Musubize

Iyo Taxi Se Umuntu Ashaka Kuyireba Yayisangahe?

Jeannepo yanditse ku itariki ya: 8-03-2017  →  Musubize

Iyo Taxi Izajya Yerekezahe?

Jeannepo yanditse ku itariki ya: 8-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka