Musanze: Hadutse umuvugabutumwa wigishiriza mu muhanda agasaba abantu amaturo

Ndagijimana Jean Paul w’imyaka 30 y’amavuko wiyita umuvugabutumwa yagaragaye mu Mujyi wa Musanze abwiriza abantu anabasaba amaturo.

Uyu muvuga butumwa (wambaye ikoti ry'umukara) yagaragaye mu mujyi wa Musanze abwiriza mu muhanda
Uyu muvuga butumwa (wambaye ikoti ry’umukara) yagaragaye mu mujyi wa Musanze abwiriza mu muhanda

Uwo muvugabutumwa yagaragaye mu Mujyi wa Musanze mu ma saa cyenda z’igicamunsi kuri uyu wa kane tariki ya 11 Gicurasi 2017.

Yagaragaye rwagati muri uwo mujyi imbere y’isoko rya Musanze, ashagawe n’abantu amagana bigaraga ko bamwe banyuzwe abandi batangajwe n’inyigisho ari kubaha “z’ijambo ry’Imana”.

Yakomeje arigisha abantu bakomeza kwiyongera atangira no kubaka amaturo bamwe muri bo bikora mu mufuka bamuha amafaranga.

Uyu muvugabutumwa ukomoka i Rubavu avuga ko ubutumwa atanga yabuhawe n’Imana kugira ngo abugeze aho bishoboka hose.

Akomeza avuga ko kwaka amaturo abo aba yabwirije mu nzira ari ngombwa kuko ngo ayo mafaranga bamuha ari ayo gushyigikira umurimo arimo w’Imana.

Yabwirizaga abantu bamwe bafashijwe
Yabwirizaga abantu bamwe bafashijwe

Gusa ariko bamwe mu bakurikiranye izo nyigisho ze ntibabyakiriye kimwe. Hari abavuga ko ari umutekamutwe ushaka uko yambura abantu,nk’uko umwe mu baturage abivuga.

Agira ati "Njye ntabwo nemeranya n’uriya muvugabutumwa kuko biriya ni ubutekamutwe mbese ni ukwishakira imibereho muri rusange niko nabibonye.

Ashobora gukusanya abantu kuriya akabaka amaturo akahavana nk’ibihumbi bitanu yagera hirya gato nabwo agakusanya abandi akahakura andi agakomeza atyo bukira akoreye nk’ibihumbi 20RWf ku munsi.Ubwo se mu kwezi urabona ataba yibitseho iritubutse.

Rwose biriya ni ubwambuzi bushukana nk’ubundi njye sinabishyigikira ahubwo ni ibyo kwamaganwa, abashaka kubwiriza bakajya babikorera mu nsengero cyangwa bakabwiriza abantu batabatse ibyabo.”

Gusa ariko hari abandi banyuzwe n’ibyo uwo muvugabutumwa yakoraga,nk’uko uwitwa Mukanoheri Francoise abivuga.

Agira ati "Njye nabonye ari ukumufasha kugira ngo nawe atahe mu rugo rwe agira icyo afata nk’ifunguro kuko rwose aba yitanze akareka gukorera urugo rwe agira ngo abwirize abantu.”

Byageze aho bamuha amaturo
Byageze aho bamuha amaturo

Undi utifuje gutangaza izina rye nawe yerekanye ko ashyigikiye uwo muvugabutumwa agira ati “Uriya Mugabo nabonye nta kibazo kumuha amaturo nyuma y’uko yari amaze kubwiriza.

Gusa yasabye abantu kujya bashishoza ngo kuko n’umutekamutwe ashobora kwambura abantu ibyabo yitwaje ivugabutumwa".

Uwo muvugabutumwa yavuze ko mu turere 18 tw’igihugu amaze kubwirizamo, mu myaka itanu ishize hamwe bamuha amafaranga ahandi ntayahabone.

Ahamya ko ayo mafaranga yaka abaturage atari amaturo kuko ngo nta cya cumi yaka abantu kandi bose bamuha biturutse ku bushake bwabo.

Yirinze gutangaza amafranga yakuye muri abo baturage uretse ko byagaragaraga ko atubutse kuko abenshi bamupfumbatishaga inoti.

Abantu bari bashungereye ari benshi
Abantu bari bashungereye ari benshi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

wowe ubipinga ntuzayatange ariko uwo byagiriye akamaro ayatanga kuko hari benshi bafite anafaranga babuze amahoro ubwo rero ubazaniye an=mahoro ntakamaganwe

nina yanditse ku itariki ya: 27-10-2017  →  Musubize

indimanganyi gusa

DASSO yanditse ku itariki ya: 6-10-2017  →  Musubize

Eeeeh!_ nibwo ubutumwa bwumwami buzabwirizwa amahanga yose imperuka ibone ize.Sinamupinga kko no Mugihe cya Noah, cg Loti Niko byari bimeze!

Mugabekazi Noella yanditse ku itariki ya: 6-06-2017  →  Musubize

ababwirizabutumwa b’iki gihe ni ukubitondera kko bamwe ni abatekamutwe.

Alphonse MBIGIRENTE yanditse ku itariki ya: 27-05-2017  →  Musubize

uno no umuhanuzi kabuhariwe

igiti yanditse ku itariki ya: 13-05-2017  →  Musubize

aliko aliko akaga karagwira.
mbega umutekamutwe wahatali
gusa ndabona abahuruye Ali abagore nabana
kandi nibyo koko ntamugabo wata umwanya ngo agiye kwiruka inyuma yibiguruka.

Sibomana John yanditse ku itariki ya: 13-05-2017  →  Musubize

ahaa! niba arimokwaka amaturo abo abwiriza batabikuye kumutima njye sinemeranya nawe

TUBONYITUZE yanditse ku itariki ya: 12-05-2017  →  Musubize

ariko se ko Yesu yavuze ubutumwa, yatse amafaranga?
Paul yavuze ubutumwa cyaneee ahantu hatandukanye henshiii , ariko ntaho tubona yahawe amafaranga.
niba uyu ari umukozi w’Imana navuge ubutumwa bwayo adasabye amaronko.

john yanditse ku itariki ya: 12-05-2017  →  Musubize

ni ikiryabarezi gishya cyadutse

john yanditse ku itariki ya: 12-05-2017  →  Musubize

Kandi n’uko abantu bazarimbuka,ibintu byose bihaye kubihinyura ko ntawe aba yakoze mu mufuka bamushakaho iki?icyo nzi neza nuko hari abo bifasha.murakoze

Linda yanditse ku itariki ya: 12-05-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka