Kubona imodoka ngo bajye kwizihiza Ubunani byababereye ihurizo

Mu masaha akuze yo ku wa 31 Ukuboza 2016, muri gare ya Nyabugogo hagaragaye abantu ibihumbi n’ibihumbi bateze imodoka ariko bakazibona bigoranye.

Muri gare ya Nyabugogo abantu bari ibihumbi n'ibihumbi bategereje imodoka ngo bajye kwizihiriza Ubunani iwabo
Muri gare ya Nyabugogo abantu bari ibihumbi n’ibihumbi bategereje imodoka ngo bajye kwizihiriza Ubunani iwabo

Bamwe batonze imirongo, abandi barahagaze, abandi bo baricaye bijimye mu maso. Bamwe muri bo bategereje imodoka amasaha arenze atanu, izuba n’inzara byatumye batangira guhunyiza.

Niko bigenda buri gihe mu mpera z’umwaka kuko imodoka zitwara abagenzi bajya hirya no hino mu turere tw’igihugu, zivuye mu mujyi wa Kigali, ziba zabaye nke ukurikije n’ubwinshi bw’abagenzi.

Abagenzi baba babaye benshi bitewe nuko baba bajya gusoreza umwaka mu miryango yabo, hakiyongeraho n’abandi baba bari muri gahunda zinyuranye.

Mukehimana Nadine werekezaga mu Ruhango, avuga ko yageze muri gare ya Nyabugogo saa munani akaba yagombaga gutegereza imodoka amasaha atandatu.

Agira ati “Nageze hano muri gare saa munani z’amanywa bampa tike ya saa mbiri z’ijoro, ubu ndategereje ko zigera ngo ntahe.

Bambabariye banshakira tike ya bugufi nkagenda kuko ninagera mu Ruhago nongera ngatega moto ya magana atanu kugira ngo ngere mu rugo.”

Uyu mugore wari ufite umwana muto, yongeyeho ko uko byamera kose agomba kurara agiye kugira ngo yizihirize ubunani mu muryango we.

Umukecuru nawe wo mu Byimana mu karere ka Ruhango, ngo yategereje ariko kubera izuba n’inzara ngo byatumye ananirwa cyane.

Agira ati “Nageze hano saa munani ariko bampa agatike ka saa tatu z’ijoro. Ndumva mpangayitse kuko aho nyura nyuma yo kuva mu modoka hari ishyamba riteye ubwoba ku muntu w’umubyeyi.”

Akomeza avuga ko atazongera kugira aho ajya mu minsi mikuru cyane ko n’ubu ngo yabitewe n’uko yari yatabaye.

Abantu bari batonze imiringo miremire bamwe bibaza igihe bari bubonere itike y'imodoka
Abantu bari batonze imiringo miremire bamwe bibaza igihe bari bubonere itike y’imodoka

Nyinawumuntu Solange, umukozi ushinzwe ibibazo by’abakiriya mu kigo gitwara abagenzi cya Horizon Express, avuga ko bashyizeho uburyo budasanzwe hagamijwe gukemura iki kibazo.

Agira ati “Kubera iyi minsi mikuru abagenzi babaye benshi. Ubu twongereye imodoka ku buryo ahahagurukaga imodoka imwe zirimo guhagurukira rimwe ari ebyiri.

Twongereye n’amasaha yo gukora, nk’imodoka zijya i Huye twahagarikaga saa mbiri n’igice ariko twagize saa tatu kugira ngo hatagira abarara muri gare.”

Mu ma saa kumi y’umugoroba, ibigo bitwara abagenzi mu ngendo ndende byari birimo gutanga amatike y’umunsi ukurikiyeho kuko andi yari yashize. Bamwe mu bagenzi bari batangiye kubunza imitima bibaza aho bari burare.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka