Ku nshuro ya kabiri hagiye gutorwa Miss w’Akagari ka Rukaragata

Abaturage bo mu Kagari ka Rukaragata mu Murenge wa Mushishiro mu Karere ka Muhanga bagiye kongera gutora Miss w’Akagari kabo.

Abakobwa bahatanira Miss w'Akagari ka Rukaragata
Abakobwa bahatanira Miss w’Akagari ka Rukaragata

Aya marushanwa ategurwa n’umuntu ku giti cye witwa Eric Dusabeyezu, agamije gufasha urubyiruko by’umwihariko urw’abakobwa kuganira no gushaka ibisubizo by’ibibazo bahura na byo muri sosiyete.

Dusabeyezu avuga ko n’ubwo nta bushobozi buhambaye afite mu mitegurire y’aya marushanwa, afite icyizere cy’uko Miss Rukaragata azashyira akagera ku rwego rw’igihugu.

Agira ati "Intego ni uko aya marushanwa ya Nyampinga w’Akagari agera mu tugari twose tw’uyu Murenge, akazamuka ku Karere ndetse akazakomeza kuri Miss Rwanda.”

Dusabeyezu avuga ko ibigenderwaho mbere y’amatora, abakobwa babyifuza bari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 14-24 biyandikisha.

Bagahabwa amasomo atandukanye harimo no kwirinda ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, kwihangira imirimo n’ajyanye n’ubumwe n’ubwiyunge.

Nyuma y’aya masomo habaho ibizamini bitangwa ku manota 100, ari nayo atangirirwaho kwemererwa guhatana. Ibyo bizamini byanditse bibarwa ku manota angana 40%.

Mu bindi bigenderwaho, harimo gutorwa n’abitabiriye umuhango ndetse no ku mbuga nkoranyambaga bifata 30%. Uburanga buhabwa amanota 15% naho kwiyereka bigahabwa 15%.

Amarushanwa ya Miss Rukaragata 2017 yatangiye ku itariki ya 04 Mutarama 2017. Arasozwa kuri uyu wa gatatu tariki ya 18 Mutarama 2017.

Ibihembo bihabwa uwegukanye ikamba rya Miss Rukaragata harimo amafaranga n’ibikoresho by’ishuri kuko ngo abitabira cyane ari urubyiruko rw’abanyeshuri.

Miss Rukaragata utorwa arasimbura kuri uyu mwanya Miss Umuhoza Belyse wari wahize abandi umwaka ushize wa 2016.

Miss Umuhoza ubu yiga mu mwaka wa Kane w’amashuri yisumbuye.

Turacyakurikirana iby’iyi nkuru, turaza kubagezaho usimbura Miss Umuhoza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

Good creativity

os Jason yanditse ku itariki ya: 20-02-2017  →  Musubize

Iki gitekerezo gikwiye gushyigikirwa no mutundi tugali. Kandi ababishinzwe bashime bikomeye a no bateguye

Emmy yanditse ku itariki ya: 23-01-2017  →  Musubize

URIYA MWANA WIKANZU YUMUHONDO NA CEINTURE RWOSE BAMURIRIYE MUMIBARE
UBUBUKWE BWAGARAGAYE MO IKIMENYANE

JABO yanditse ku itariki ya: 19-01-2017  →  Musubize

mbega inkuru inshimishije birandyoheye kubona ni Rukaragata i Mushishiro bwa mbere hagiye kuboneka miss uhiga abandi bose mutugari.

serindwi laurent yanditse ku itariki ya: 19-01-2017  →  Musubize

birashimishije pe ! nabandi nibarebereho

alias yanditse ku itariki ya: 18-01-2017  →  Musubize

Hhhhh!!! aya marushanwa aranyishe pe. Ni agashya. Akagari ka Rukagarata gahize utundi mu guhanga udushya.

Mugabo yanditse ku itariki ya: 18-01-2017  →  Musubize

Aka Kagali rwose ni ako gushimirwa inikorwa nkibi bifasha urubyiruko biba binubaka umuryango Nyarwanda wo shingiro ry’igihugu cyacu..Turabashyigikiye kandi abategura aya maruahanwa mu rwego rw’igihugu byaba byiza bashyigikiye izi initiatives zitangirira hasi kugirango Miss Rwanda ajye aba uwahize abandi koko.Bravo Rukaragata

Ndi Umunyarwanda yanditse ku itariki ya: 18-01-2017  →  Musubize

harageze ko utugari dutangita tugatekereza kubintu bitandukanye byatuma tumenyekana ubwo rero rukaragata ibimburiye utundi.kandi nshimiye uwo eric dusabeyezu watangije icyo gikorwa.

Joshua yanditse ku itariki ya: 18-01-2017  →  Musubize

ARIKO AYA MARUSHANWA AREBA IGITSINA GORE GUSA?IKINDI GITSINA CYO KIZIRA IKI ?

J NEPO yanditse ku itariki ya: 18-01-2017  →  Musubize

HAHAHAAA NI BYIZA KABISA

NIZEYIMANA FRANCOIS-XAVIER yanditse ku itariki ya: 18-01-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka