Ku myaka 23 yabonye impamyabushobozi y’ikirenga (PhD)

Musawenkosi Donia Saurombe ufite imyaka 23 y’amavuko niwe wabaye Umunyafurika wa mbere ubonye Impamyabushobozi y’ikirenga (PhD) akiri muto.

Musawenkosi Donia Saurombe yabonye PhD ku myaka 23 y'amavuko
Musawenkosi Donia Saurombe yabonye PhD ku myaka 23 y’amavuko

Musawenkosi, wavukiye muri Zimbabwe agakurira muri Botswana,yaboneye iyo mpamyabushobozi muri kaminuza ya North-West University – Mafikeng yo muri Afurika y’Epfo.

Iyo kaminuza, Musawenkosi yizemo ibijyanye n’inganda (Industrial Psychology), yabitangaje tariki ya 25 Mata 2017.

Igitabo yanditse kugira ngo abone iyo PhD, kivuga ku kamaro k’impano mu bayobozi bo mu mashuri makuru.

Agira ati “Izina ryanjye ‘Musawenkosi’ risobanura “Umugisha w’Imana” niryo risobanura uwo ndi we. Mu by’ukuri ubuzima bwanjye bukomeje kugengwa n’umugisha w’Imana.”

Kuri ubu Musawenkosi akora mu buyobozi bw’ikigo cya Golden Key Mafikeng Campus, gishinzwe gutegura no kuyobora gahunda zitandukanye z’icyo kigo.

Kuva akiri muto, Musawenkosi yakomeje kugaragaza ko ari umwana uzi ubwenge. Ibyo byatumye ubwo yigaga mu mashuri abanza asimbuka imyaka itatu yose ahita ajya mu wa kane.

Ku myaka 16 ubwo yarangizaga amashuri yisumbuye, yahise ajya muri Afurika y’Epfo kwiga icyiciro cya kabiri cya Kaminuza muri Kaminuka North-West University. Nyuma yo gusoza ayo masomo akabura akazi yahisemo gukomeza kwiga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

Ahhhh ngahonamwe nimunyumvi hano,iwacu mu Rwanda niyowataruka ukabona Profesor reta igusubiza inyumagukora troncomme,noho ahandihobiremewe gutaruka imyaka ishobokayose.

PETER yanditse ku itariki ya: 21-03-2018  →  Musubize

ariko ndakeka hari abari kurengera. ndakeka twakagombye gutanga ibitekerezo bijyanye n’inkuru

sandy yanditse ku itariki ya: 1-01-2018  →  Musubize

Uwo mukobwa ni uwagatangaza kuri njye uwamunyereka akambwira uko yatangiye ishuri rwose.

ishimwe emmanuel yanditse ku itariki ya: 15-06-2017  →  Musubize

Ndasubiza abitwa RWEMA na ALEXIS.Navuze ko tugomba Kwiga Bible neza,hanyuma tugakurikiza ibirimo.Nibyo koko aba Padiri n’aba Pastors benshi bakoze GENOCIDE.Bivuga ko batakurikije ibintu byanditse muli BIBLE.Gusa icyo jye ngaya cyane,nuko abantu hafi ya bose banga kwiga Bible.Kwiga Bible ntibivuga kujya mu mashuli ya Bible.Ushaka umuntu wayize mukayigana ku buntu,kandi turahali ku bwinshi.Iyo ukurikije ibiri muli Bible,uba UMUKRISTU NYAKURI.
Ariko kubera ko abantu banga kwiga Bible,kimwe n’abayize ariko banga gukurikiza ibirimo,ntabwo ari Abakristu nyakuri.Intambwe ya mbere ni ukuyiga.

NZARAMBA John yanditse ku itariki ya: 27-04-2017  →  Musubize

Alexis,subira rwose umbwirire uwo mugabo wumva ko we yahisemo neza kurusha abandi,uti gukiranuka si ukwiga Bibiliya,ahubwo ni ugukora ugushaka kw’Imana.Bibiliya ni isomo nk’ayandi,kandi yose akaba ari ingirakamaro k’ufite uburere n’umutima wa kimuntu.

RWEMA RWITABIRA yanditse ku itariki ya: 27-04-2017  →  Musubize

nibyo ni umwana ndabishimye ariko se iryo simbuka ry’imyaka riremewe?gute wakiga icyiciro cya 2 cya kaminuza nta cyambere wize mu Rwanda ho ngirango ntibyakunda gusimbuka imyaka kuko bikunda natwe dufite abana rwose wakura muwambere ukamushyira my wa 5 kandi akahiga,ngirango muribuka muminsi yahise abari barasimbutse uko byabagendekeye babirukanye bidatinze,so ndumva rero wize neza umwaka kumwaka utagira PhD kuririya myaka.

theo yanditse ku itariki ya: 27-04-2017  →  Musubize

nari ngizengo nuwo murwagasabo

tonto yanditse ku itariki ya: 26-04-2017  →  Musubize

Hali abandi babona PHD bakiri Teenagers (hagati ya 10 na 20 years).
Birashimishije cyane.President MUGABE afite Degrees 7.
Ariko ntibimubuza gufunga no kwica abaturage.Abantu bateguye Genocide mu Rwanda,benshi bari barize Universities.Abandi bararangije ESM (Ecole Superieure Militaire).Kwiga kwiza,ni kwiga Bible,warangiza ugakurikiza ibirimo.Hanyuma imana ikazaguhemba Ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Mu isi nshya dusoma muli 2 Petero 3:13,nta kibazo na kimwe kizabamo.Ku munsi w’imperuka uri hafi,Imana izarimbura abantu bose batita ku byerekeye imana,bakibwira ko ubuzima gusa ari amafranga,amashuli,politics,etc..
Abazarokoka,bazabaho iteka.Abapfuye bakunda imana kandi bayikorera,bazazuka ku munsi wa nyuma,imana ibahe ubuzima bw’iteka (Yohana 6:40).Mwiheranwa gusa n’amashuli,akazi,politics,etc...Ahubwo mwige na Bible.Hali ibintu byinshi mutazi kandi mudakora kubera ko mwanga kwiga Bible.Baliya bantu mubona mu mihanda babwiriza,biteguye ko mwigana nabo Bible ku buntu.Ndi umwe muli bo.

NZARAMBA John yanditse ku itariki ya: 26-04-2017  →  Musubize

Singaye igitekerezo cyawe, aliko ntangajwe no kunegura ibyo abakoze génocide mu Rwanda bose, ukibagirwa kuvuga ko halimo n’abize bibiliya aliko bagakora amabi. Ubu se. Nta ba padiri, ababikira n’abapasteri abantu twese twitaga ab’Imana bafungiwe ibyaha bya génocide? Hora ceceka.
Ikibazo rero si ukugira cg. kutagira degree cg se kwiga bibiliya, ahubwo n’imyumvire n’imyifatire y’ubumuntu. Ntawiga urukundo mu gitabo ngo bikunde atararuvukanye cg ngo arutozwe n’abamubyaye. Bityo rero ubundi kwiga ni byiza pe, aliko ukabifatanya n’umutima wa kimuntu n’ubupfura byinshi.

Alexis Lagoyie yanditse ku itariki ya: 27-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka