Kirehe: Abanyeshuri 10 b’abakobwa bafashwe n’indwara itaramenyekana (Ivuguruye)

Abanyeshuri 10 b’abakobwa bo ku kigo cy’amashuri cya GS Mpanga, muri Kirehe, bari kwa muganga nyuma yo gufatwa n’indwara itaramenyekana.

Abanyeshuri bibasiwe n'iyo ndwara ngo ni abakobwa gusa
Abanyeshuri bibasiwe n’iyo ndwara ngo ni abakobwa gusa

Umunyamakuru wa Kigali Today uri mu Karere ka Kirehe avuga ko, ufashwe n’iyo ndwara atangira akuramo imyenda yambaye ubundi akiruka ari nako akubita abo ahuye nabo.

Abibasiwe n’iyo ndwara ngo ni abakobwa icyenda biga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza n’undi umwe wiga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye. Batangiye gufatwa tariki ya 10 Gashyantare 2017.

Habanje gufatwa abana batandatu, batangira gukuramo imyenda bakubita na bagenzi babo. Abandi ngo barabibonye barabafata, babajyana iwabo.

Ariko ngo babagejejeyo biba iby’ubusa batangira kuremba. Bukeye bwaho ku wa gatandatu tariki ya 11 Gashyantare 2017, babajyana kwa muganga ku kigo nderabuzima cya Kabuye. Bakomeje kwiyongera bagera ku 10.

Ababyeyi b'abana bibasiwe n'iyo ndwara baje kubarwaza ku bitaro bya Kirehe
Ababyeyi b’abana bibasiwe n’iyo ndwara baje kubarwaza ku bitaro bya Kirehe

Kuri uyu wa mbere tariki ya 13 Gashyantare 2017, kubavurira ku kigo nderabuzima byanze biba ngombwa ko babajyana mu bitaro bya Kirehe.

Ibimenyetso by’uburwayi bw’abo bana ngo bigaragara nk’uburwayi bwo mu mutwe bitewe n’ibikorwa bakora; nkuko Mukankuranga Jeannette, umwe mu babyeyi barwarije abana mu bitaro bya Kirehe abivuga.

Akomeza avuga ko ubwo bari bari mu kigo nderabuzima cya Kabuye, abo bana bavuze ko bashaka kwiga ariko bageze ku ishuri barongera bafatwa n’ubwo burwayi.

Agira ati "Twamaze kubakorera isuku dusaba umuyobozi w’ikigo nderabuzima kubaherekeza akibageza ku ishuri, bahageze barwanye bashaka kumenagura inzugi ari nako biyambura imyambaro

Dufashwa n’abaturage baturiye ikigo barabafata turanabazirika ngo turebe ko twabona agahenge niko kutwohereza hano mu bitaro, bageze mu bitaro barwana."

Niyonshuti Eric, umwe mu baganga bakurikirana abo bana avuga ko nabo bataramenya icyo barwaye kuko bategereje ibisubizo by’isuzuma bakorewe.

Ku mugoroba wo ku itariki ya 13 Gashantare 2017,mu bitaro bya Kirehe hari hamaze kugera abana batanu, hari na Ambulance yagiye kuzana abandi batanu bari basigaye mu kigo nderabuzima cya Kabuye.

Hari amakuru avuga ko umubare w’abana bafatwa n’iyo ndwara ukomeje kwiyongera bakaba bamaze kuba 15.

Ntakirutimana Christian wasigariyeho umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mpanga uri mu kiruhuko, avuga ko ubuyobozi bukomeje kwegera abanyeshuri bo muri GS Mpanga, bubahumuriza, amasomo nayo ngo arakomeje.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 18 )

Iyo Ndwara isa nkaho ari HYSTERIA. Ni uko ifata. Kandi ni indwara ifata cyane ABAKOBWA ( Teen Girls 13-19 years old).

I am Clinical Psychologist.

Ikibabaje ni uko MINISANTE itaremera ko Twize ibintu byagirira abaturarwanda akamaro. Clinical Psychology Nta gaciro ifite mu Rwanda. Mwazakoze ikiganiro cy’abayize n’abakeneye ubufasha mu kiyumvira. BIRABABAJE.

Psychologist yanditse ku itariki ya: 14-02-2017  →  Musubize

Nyagasani akize abo bana

Ishimwe yanditse ku itariki ya: 14-02-2017  →  Musubize

Nibabavure ariko barebe nicyabateye iyo ndwara. Kandi abafite impano zo gusenga namwe muze dusengere abo bana nabacu ababyeyi mukomere turi kumwe. Mushireho compte dutange umusanzu niba ari transfert y’ikigali transport twishyure ariko abana bavurwe bakire .imana idufashe. I Kigali turababaye.

Mamy yanditse ku itariki ya: 14-02-2017  →  Musubize

Birababaje pe

fabrice yanditse ku itariki ya: 14-02-2017  →  Musubize

IMANA itabare abo bana dukomeze tunasengere abo bana bakire kuko iyo ndwara ndumva idasanzwe ABAGANGA Bakuriranire abo bana vubavuba bitagera ahandi.

Michel Ange yanditse ku itariki ya: 14-02-2017  →  Musubize

Bifashshe abaganga bazobereye mu ndwara zo mu mutwe.Birababaje peee

Joseph yanditse ku itariki ya: 14-02-2017  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka