Kenya: Hagiye gutorwa Rudasumbwa na Nyampinga mu bafite ubumuga bw’uruhu

Ku nshuro ya mbere muri Kenya hagiye gutorwa Rudasumbwa na Nyampinga mu bafite ubumuga bw’uruhu mu rwego rwo kurushaho kwimakaza uburenganzira bwabo.

Abahatanira ikamba rya Nyampinga w'abafite ubumuga bw'uruhu
Abahatanira ikamba rya Nyampinga w’abafite ubumuga bw’uruhu

Iryo rushanwa ry’ubwiza ryateguwe n’ishyirahamwe ryo muri Kenya riharanira uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga bw’uruhu (Albinism Society of Kenya).

Irushanwa ryatangiye mu mpera za Nzeli 2016. Ryitabiriwe n’abasore n’inkumi bafite ubwo bumuga bw’uruhu.

Abatsinze bazamenyekana tariki ya 21 Ukwakira 2016; nkuko igitangazamakuru cyo muri Kenya cyitwa The Star kibitangaza.

Ibirori byo gutora Rudasumbwa na Nyampinga w'abafite ubumuga bw'uruhu bizaba tariki ya 21 Ukwakira 2016
Ibirori byo gutora Rudasumbwa na Nyampinga w’abafite ubumuga bw’uruhu bizaba tariki ya 21 Ukwakira 2016
Rudasumbwa w'abafite ubumuga bw'uruhu nawe azatorwa
Rudasumbwa w’abafite ubumuga bw’uruhu nawe azatorwa

Abazegukana iryo kamba bazaba abambasaderi bavuganira abana bafite ubumuga bw’uruhu muri Kenya no mu bindi bihugu bigize umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’ahandi muri Afurika.

Ishyirahamwe ryateguye iryo rushanwa ritangaza ko rigamije kwereka abantu ko abafite ubumuga bw’uruhu ari abantu nk’abandi,bityo ko badakwiye kwamaganwa cyangwa gukumirwa.

Rudasumbwa na Nyampinga w'abafite ubumuga bw'uruhu bazamenyekana tariki ya 21 Ukwakira 2016
Rudasumbwa na Nyampinga w’abafite ubumuga bw’uruhu bazamenyekana tariki ya 21 Ukwakira 2016

Amafaranga bazakura mu birori byo gutangaza abatsinze iryo rushanwa azifashishwa mu guteza imbere imyigire y’abafite ubumuga bw’uruhu mu rwego rwo kubakingurira imiryango ku isoko ry’umurimo.

Ayo mafaranga kandi ngo azifashishwa mu kugura amavuta arinda akanagabanya ubukana bw’imirasire y’izuba ku ruhu, azahabwa abafite ubumuga bw’uruhu kuko babangamirwa cyane n’imirasire y’izuba. Ayo mavuta akaba arinda kanseri y’uruhu.

Gutora Nyampinga na Rudasumbwa bafite ubumuga bw'uruhu ni ukwerekana ko nabo ari abantu nk'abandi
Gutora Nyampinga na Rudasumbwa bafite ubumuga bw’uruhu ni ukwerekana ko nabo ari abantu nk’abandi

Iryo shyirahamwe rivuga ko kandi iryo rushanwa rizatuma abafite ubumuga bw’uruhu bagirira icyizere kuko ngo abenshi muri Kenya usanga barihebye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Nabona bantu nkabandi

bayingana charles yanditse ku itariki ya: 8-11-2016  →  Musubize

Ni byiza cyane nabo nibahabwe umwanya bagaragaze ko bashoboye kuko ni ibiremwamuntu kandi bageza byinshi ku bihugu byabo.

Kajette IMM yanditse ku itariki ya: 8-11-2016  →  Musubize

mbega byiza bari bacyenewe mubandi nabo bakabonako bashoboye nkabandi ntibavugwaga ariko abo nibatorwa bazagira ubuvugizi murakoze

Maniragaba dieudonne yanditse ku itariki ya: 31-10-2016  →  Musubize

Hahaha! Birasekeje gusa?!?!

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 30-10-2016  →  Musubize

nabao ni abari n’abasore nkabandi. ibindi bihugu bibonereho bifatire kuri Kenya bikure abandi ba rudasumbwa na banyampinga mu bwigunjye.

U Rwanda rwanjyaga ruza ku isonga none kenya iraduta nze . ntacyo tuzabe abakabiri.

byuka yanditse ku itariki ya: 12-10-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka