Imana iyo ikwituye ineza ugirira abandi igukubira kenshi

Kugira neza ni ukuguriza Imana kandi ngo iyo ikwishyuye, ibikora mu buryo bwayo ndetse igakuba inshuro zitabarika.

Ibi bigaragarira mu buhamya bw’umusore witwa Manzi wakoraga mu kigo cyatunganyaga kikanagurisha ibikomoka ku matungo, wituwe ineza n’uwo atakekeraga ko yayimwitura.

Imana yitura umugiraneza ikubye kenshi
Imana yitura umugiraneza ikubye kenshi

Umunsi umwe arangije akazi n’abandi bakozi bakoranaga, ngo batangiye gutaha aza kwinjira mu cyumba bakonjesherezagamo inyama gikonja cyane (Chambre Froide). Hari ibyo yaragiye gutunganya mbere yo gutaha kandi imfunguzo yazisize inyuma mu rugi.

Agezemo aribagirwa asunika urugi rurikinga kandi iyo umuntu ari imbere atagomba gufunga kuko umuryango ukingukira inyuma gusa.

Manzi byaramushobeye, atangira guhamagara ngo arebe ko hari umuntu uri hanze wamwumva akamutabara ariko araheba, arakomanga reka da! kandi uko yatindagamo ni ko icyumba cyakomezaga gukonja cyane.

Kandi rero kuko icyumba cyari gifunze ijwi rye ntiryabashaga gusohoka ngo rigere kure, kugeza ubwo abandi bakozi bose barinda bataha nta n’uwibutse ko Manzi akiri mu kazi. Manzi akomeza gutaka ubukonje nabwo bukomeza kwiyongera.

Amazemo umwanya munini atangiye gutitira bikomeye hafi yo kwicwa n’ubukonje, yumva umuntu arakinguye, arebye abona ni umuzamu warindaga icyo kigo wabaga yiyicariye ku marembo amanywa n’ijoro.

Manzi yibaza ukuntu aje aho kandi atajyaga ava ku muryango biramushobera, amaze kuzanzamuka amubaza uko yatekereje kuza aho n’icyo yari aje kumara kandi adasanzwe ahagera mu kazi ke.

Umuzamu ati “ Ubundi muri iki kigo abandi bose bamfata nk’umuntu usuzuguritse cyane, ariko wowe buri gitondo uraza ukansuhuza ukanyifuriza umunsi mwiza, nimugoroba utashye ukansezeraho ukanyifuriza ijoro ryiza n’akazi keza k’ijoro...

Ibyo nagiye mbyishimira cyane kandi nkabizirikana ku buryo buri gihe ari wowe muntu mba nzi niba waje ku kazi, niba utaraza cyangwa niba wasibye...

Uyu munsi rero nk’ibisanzwe wansuhuje mu gitondo ariko nimugoroba ntegereza ko wambwira ijoro ryiza utashye ndaheba bituma ngira amatsiko yo kuza mu kigo imbere ngo menye niba nta kibazo wagize kuko bitari bisanzwe, ninjiye mpita mbona imfunguzo mu rugi rwa chambre froide mpita numva ko ari ho uri byanze bikunze."

ISOMO: Imana ikwitura ineza mu gihe nyacyo kandi mu buryo bwayo. Ariko tujye dukora neza tudategereje kwiturwa ahubwo kuko bikwiye kandi bigatuma isi dutuye irushaho kuba nziza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 13 )

Mbega inkuru iteye ubwoba!!!. Mana we, ...

Pierre yanditse ku itariki ya: 3-01-2017  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka