Igiraneza afata inzoka y’uruziramire nzima mu ntoki ntimurye (Amafoto)

Igiraneza Jean Claude, umukozi w’Ingoro ndangamurage y’amateka kamere izwi nko kwa Richard Kandt ahamya ko yize gutafa inzoka nzima ntigire icyo imutwara.

Igiraneza ubwo yari afashe inzoka y'uruziramire mu ntoki
Igiraneza ubwo yari afashe inzoka y’uruziramire mu ntoki

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 26 Gicurasi 2017, ubwo umunyamakuru wa Kigali Today yari ari kuri iyo Ngoro iri Mu mujyi wa Kigali, yiboneye uyu mugabo afata mu ntoki inzoka y’uruziramire, imwe mu zihororewe, yizengurutsa ku kuboko kwe ariko ntiyagira icyo imutwara.

Iyo nzoka bigaragara ko ifite uburebure bubarirwa muri metero ebyiri n’uburemere burenga ibiro 10.

Ubusanzwe ni inzoka igira ubumara kandi icyo ifashe mbere yo kukimira ibanza kukizengurutsaho, kigapfa. Ikunze kuba mu mashyamba y’inzitane ya kimeza.

Ariko Igiraneza yafataga urwo ruziramire bitamugoye, ntirunatere amahane ngo rumurye. Avuga ko gufata iyo nzoka cyangwa n’izindi bitagoye iyo wabyize ukanabyitoza.

Gufata inzoka nk'uku, Igiraneza yabyigiye mu bihugu birimo Ubudage
Gufata inzoka nk’uku, Igiraneza yabyigiye mu bihugu birimo Ubudage

Mu Ngoro ndangamurage y’amateka izwi nko kwa Kandt baroye amoko atandatu y’inzoka. Abantu batandukanye bajya kuzisura. Igiraneza niwe uzitaho.

Iyo agiye gufata inzoka imwe muri izo boroye, arayisingira aho iri. Aba afite akuma mu ntoki kajya kumera nk’umukasi, akagashyira ku ijosi ryayo, akamera nk’uyiniga ubundi agahita ayifata nta mahane iteye.

Akomeza avuga ko inzoka iri ku gasozi, iyo bagiye kuyifata babanza bakihisha bakayishyira imbere agasimba kazima nk’imbeba, ubundi yaba irimo kukamira bagafata icyuma kiyifata mu ijosi, bakabona kuyifata.

Agira ati “Inzoka ubundi igira ubumara mu menyo yayo, iyo wamaze kuyifata umutwe ukawukomeza uba uyishoboye.”

Igiraneza avuga ko amako y’inzoka zose hafi 80% iyo zibonye abantu zirabahunga. Ariko ngo hari n’izihita zikurikira uwo zibonye,izi zirimo iyitwa Black Mamba.

Akomeza avuga amasomo yo kwiga gufata inzoka yayigiye i Burundi, muri Tanzania no mu Budage. Yatangiye gukora uwo murimo mu Rwanda muri 2013.

Mu Ngoro ndangamurage y'amateka izwi nko kwa Richard Kandt baroye amoko atandatu y'inzoka
Mu Ngoro ndangamurage y’amateka izwi nko kwa Richard Kandt baroye amoko atandatu y’inzoka

Kuva muri 2013, ubwo mu Ngoro ndangamurage y’amateka izwi nko kwa Kandt ubwo batangiraga korora inzoka ngo byatumye umubare w’abasura iyo ngoro wikuba gatatu; nk’uko Oscar Umwanzisiwemuremyi umuyobozi wayo, abihamya.

Agira ati “Kuva aho dutangiriye korora inzoka muri 2013, kugeza ubu twakira ba mukerarugendo ibihumbi cumi na bibiri ku mwaka.”

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe inzu ndangamurage kirararikira abantu gusura inzu ndangamurage mu rwego rwo kwiga.

Aha kwa Kandt ni hamwe mu hantu abanyeshuri bashobora kwigira umutungo kamere u Rwanda rufite, byaba ibiri ku butaka, n’ibiri mu butaka, ndetse n’amateka ya kera y’isi no kubaho kwa muntu.

Iyo ngoro ndangamurage y’amateka kamere yorora inzoka nzima ikanagira inyamaswa zapfuye zumishijwe.

Igiraneza ahamya ko gufata inzoka mu ntoki yabyigiye
Igiraneza ahamya ko gufata inzoka mu ntoki yabyigiye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 34 )

NAKOMEREZE AHO KAZI NIKAZI

enock yanditse ku itariki ya: 31-03-2023  →  Musubize

Urasha kabisa natwe uzatwigishe.

Nyirimuhe yanditse ku itariki ya: 10-12-2018  →  Musubize

Ndumiwepe ubwose ntiyamurya nanjye ndamutinye

Nsabimana theogene yanditse ku itariki ya: 17-06-2018  →  Musubize

uwo muntu yize byiza kuko bimutunze ariko inzoka ni igisimba ajye yitonda kandi inzoka yaravumwe kimwe ningurube. kigaki today na kt radio mukora neza merci

Uwimana Marie Joseē yanditse ku itariki ya: 19-01-2018  →  Musubize

Ahaaaa biratangaje nukuri njye byandenze kbc

Derek m king yanditse ku itariki ya: 3-12-2017  →  Musubize

ahhhhhhhhhh natwe azatwishe

pierro yanditse ku itariki ya: 11-11-2017  →  Musubize

biratangaje cyane ariko ntakidashoboka ibigaragara no uko zatojwe murakoze

nsabimana j b yanditse ku itariki ya: 3-11-2017  →  Musubize

Azabaze uwarushinzwe isatura zavanywe in RSA uko byamugendekeye mu kagera national park!

JR yanditse ku itariki ya: 25-10-2017  →  Musubize

ahhhhhh nukuri nange nabyemera afashe iy’imusozi gusa no gutinyuka gufatakuriya inzoka birahagije ngo abe akaze benshi niyapfue ntibayikoraho ariko umunsi umwe hari izamwitenza ikamufungura

nshimiyimana jean claude yanditse ku itariki ya: 22-10-2017  →  Musubize

Nanjye ngiye gushaka iyo nabonye mu ishaymba nyifate. hahaha

Hatari yanditse ku itariki ya: 19-10-2017  →  Musubize

Hahahahahahahahahaha sawa uzansige unsezeye kuko izagukoraho

Inkoramutima yanditse ku itariki ya: 24-05-2018  →  Musubize

IBYO NIBIBAHO CYEREKAMBIBONYE NAMASO YAJYE

SIKUBWABO ERIC^_^HUYE yanditse ku itariki ya: 7-10-2017  →  Musubize

birakaze peee

de souza yanditse ku itariki ya: 27-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka