Ibyishimo by’ubukwe byarayoyotse nyuma yo kubura umuyobozi ubasezeranya

Abageni 12 bari gusezeranira mu Murenge wa Karama muri Kamonyi babuze ubasezeranya bituma badakora ibirori by’ubukwe nk’uko bari babiteganyije.

Abagenzi bageze kuri ibi biro by'umurenge babura umuyobozi ubasezeranya bari bamaze igihe bitegura ibirori by'ubukwe
Abagenzi bageze kuri ibi biro by’umurenge babura umuyobozi ubasezeranya bari bamaze igihe bitegura ibirori by’ubukwe

Abo bageni bagombaga gusezerana kuri uwo murenge imbere y’amategeko, tariki ya 26 Mutarama 2017.

Kuri uwo munsi bari babyutse babukereye, abageni b’abakobwa bakenyeye abasore nabo bambaye amakoti na karuvati, banateguye ibyo kunywa n’ibyo kurya bari bwakirize ababashyigikiye.

Mu masaha ya mu gitondo ariko batunguwe no kugera ku biro by’Umurenge wa Karama bagasanga nta muyobozi uhari ugomba kubasezeranya.

Bagombaga gusezeranywa n’Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Udahemuka Aimable kuko uwo murenge udafite Umunyamabanga Nshingwabikorwa ufite ububasha bwo kubasezeranya.

Abo bageni ngo bari bariyandikishije mu kwezi kw’Ugushyingo 2016, bahabwa itariki yo gusezerana ya 26 Mutarama 2017, bituma bahita batumira abazabaherekza.

Batunguwe ngo nuko bahakaniwe ko batagisezeranyijwe hasigaye umunsi umwe ngo itariki bahawe igere,nk’uko umubyeyi wari gushyingira umukobwa we abisobanura.

Agira ati “Ku wa kabiri tariki ya 24 Mutarama b2017, bagiye kwandikisha inkwano, bababwirwa ko ubukwe butakibaye kandi twariteguye inzoga twarazenze, ibyo kurya twahashye ndetse n’imyenda yarakodeshejwe.”

Akomeza avuga ko inzoga yari yenze yazikopye abafite akabari ngo bazazimwishyure ubukwe nibusubukurwa.

Ariko ngo hari ibyo yahombye birimo inzoga zipfundikiye, n’imyenda umukobwa yari yakodesheje kuko yari kuyimarana umunsi umwe gusa.

Undi mugore usanzwe abana n’umugabo ariko wari gusezerana avuga ko byabaye ngombwa ko amazimano yari yateganirije uwo munsi ayatanga, kuko hari abaturutse mu Karere ka Rusizi baje gutaha ubukwe atari gusubiza inyuma.

Gusa ariko bamwe muri abo bagombaga gusezwerana imbere y’amategeko, byabaye ngombwa ko basanga umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi ku biro kuko bagombaga gusezerana imbere y’Imana tariki ya 28 Mutarama 2017.

Ibyo byarabahombeje kuko ngo bakoresheje amafaranga batari bateguye batega imodoka zibajyana ku biro by’Akarere ka Kamonyi.

Dusabimana Samson, umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Karama, avuga ko ikibazo cyabaye, ari uko umuyobozi w’akarere yabahakaniye mbere y’icyumweru ko atazaboneka ariko ubutumwa bugatinda kugera ku baturage.

Agira ati “Kubera ko nta buryo bwari kutwihutira kubibabwira bose, twagiye tubatumaho. Icyumweru kiba ari gito kugira ngo umenyeshe abantu ko gahunda ihindutse, hari ababimenye batinze.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Udahemuka Aimable, atangaza ko uwo munsi tariki 26 Mutarama 2017 yari afite gahunda yo kwakira Ambasaderi wa Koreya wari wasuye akarere no gutangiza kubaka umudugudu w’Icyitegererezo.

Akomeza avuga ko yari yatangaje ko atazaboneka ngo asezeranye abageni. Ikosa ngo riri ku bakozi batabimenyesheje abaturage.

Uyu muyobozi avuga ko abo bageni azabasezeranya ku wa gatanu tariki ya 03 Gashyantare 2017.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 12 )

moyer warahemutse nizagukurikirana utagirango kugira nabi biribagirana bikakuvaho nibataba kuri wowe bizaba kumwana wawe

navas yanditse ku itariki ya: 11-03-2017  →  Musubize

Abayobozi nkabo bajye babakuraho kabisa

adeodate yanditse ku itariki ya: 9-02-2017  →  Musubize

Mayor ntacyo atakoze kuko yavugiye igihe ko bihindutse,ahubwo yatengushywe nabakozi be batamenyesheje abaturage ku gihe

Claude yanditse ku itariki ya: 2-02-2017  →  Musubize

Ibi ni ya mitancire mibi ya service Ministre w’Intebe yavuzeho ku bw’umunsi w’intwari.Ubuse uyu Mayor Ibi ni ibiki yadukanye?Ni kajevuba ku bu mayor none Ngo yakiraga umuterankunga.V/Mayor w’ubukungu se ntiyari kumwakira ariko agaha Abo qbereyeho service?Abo baturage se batariho uwo munya koreya we yahaza?Mwisubireho rwose cyane Mayor ndabona ariwe nyirabayazana.

Rucamukibatsi yanditse ku itariki ya: 1-02-2017  →  Musubize

Ni ukuvuga ko uwo munya Korea afite agaciro
karenze ak`abaturage ushinzwe rero !!!

Kabaka yanditse ku itariki ya: 1-02-2017  →  Musubize

ariko abayobozi nkabo basiga isurambi igihugu cyacu bahamwe nonese akarere kose yabuze undi gitifu ubundi habura iki ngobabahe undi gusa ntabwo byumvikana bishyure abobaturage kuko uwo numuco mubi

fils yanditse ku itariki ya: 1-02-2017  →  Musubize

Ariko se bavandimwe.koko umuyobozi nako umushyitsi yakirwa amasaha angahe??hari abonzi basezeranye samoya za mugitondo.kubera gahunda zari zahindutse.uwo wese iyo abigenza atyo.???oya ibi birakabije pe.nukutaba intore rwose.

Nkunzurwanda yanditse ku itariki ya: 1-02-2017  →  Musubize

Kwakira ambassador no kubaka ibyo wita ikitegererezo ntibivanaho kubaha amategeko no kugira ubunyamuntu. Mbere yo kubaka iby’ ikitegerezo mubanze mubere abaturage ikitegererezo. Mayor wahemutse kandi mukinyarwanda bavuga ko agati kari kuwundi gahandurika. Wari kwemera ukabasezeranya nimugoroba. Nta weekly program mugira.

Brother yanditse ku itariki ya: 1-02-2017  →  Musubize

Uwo Mayor Ntacyo Amaze Urumva Abaturage Yasuzuguye Aribo Bamushyizeho. Inzego Zimiyoborere Zimurebe, Aka Kanya Ajyiyeho Koko?Ubuse Niwe Muyobozi Wenyine? Bagitifu Afite Yabuze Numwe Yoherezayo Koko? Guhombya Abantu Bene Ako Kageni Ntaziko Gutakaza Igihe Ari Ukujugunya Amafaranga.

Alias yanditse ku itariki ya: 1-02-2017  →  Musubize

Ubwo se kwakira ambassadeur iyo bikorwa na ba vice mayors
Mbega mayor!!
Ubonyr iyo ahindura amasaha ntahindure byose!!!! Ndumiweeeee

Mym yanditse ku itariki ya: 31-01-2017  →  Musubize

Kamonyi ko isubira inyuma? Abayobozi nkabo babeshya abaturage mu 2017 ntabo dushaka. Ni begure.
Bazahe impozamarira abo baturage. Abaturage twaragowe pe.

JARO yanditse ku itariki ya: 31-01-2017  →  Musubize

Egoooo,ubu se uyu muterankunga bamwakiriye umunsi wose ra?!Nguko uko Kamonyi tubayeho.Si ubwa mbere ibi bibayeho.Nonese ko amezi 11 ashize imirenge itagira ba Gitifu!Twarabimenyereye.

Alias yanditse ku itariki ya: 31-01-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka