Ibikoresho 10 utari uzi byakorohereza ubuzima muri 2017

Hagenda haduka ibikoresho bidasanzwe kandi byiyongera uko ikoranabuhanga ritera imbere, byakoroshya ubuzima n’ubwo mu Rwanda byose bitatugeraho cyangwa byanahagera ntitubimenye.

Uko isi itera imbere ni nako abantu badashaka ibibagora, ariko bigakubitiraho n’iterambere ry’ikoranabuhanga rigira uruhare mu korohereza abantu mu buzima bwa buri munsi.

Ku rundi ruhande hari ababibonamo ikibazo, bemeza ko ikoranabuhanga rigenda ritera ikiremwamuntu ubunebwe, bakibaza uko bizagenda mu minsi iza ubwo imashini izaba ifite ubushobozi bwo gukorera umuntu buri kintu.

Twabateguriye ibikoresho 10 byakozwe muri 2017, bishimangira uburyo ikoranabuhanga rigenda rigabanya ibyagoraga abantu ndetse n’ibibatwara umwanya

Byinshi muri ibyo bikoresho ntibiragera mu Rwanda ariko ushobora kubigura ku mbuga zitandukanye wifashishije ikoranabuhanga, ukerekana aho babikoherereza, bikakugeraho mu gihe gito.

10. AirSelfie

AirSelfie yakozwe kugira ngo yorohereze abafata amafoto arimo za selfies bibagoye.
AirSelfie yakozwe kugira ngo yorohereze abafata amafoto arimo za selfies bibagoye.

Ni akamashini gato ko mu bwoko bwa drone kajya kungana na telephone. Gafite ubushobozi bwo kuguruka kandi ukagakoresha wifashishije telefoni mu gufata amashusho, haba mu kwifotora (selfie) cyangwa gufata andi mafoto y’aho utabashije kugera. Byemezwa ko ahazaza ha selfie stick, hageze ku ndunduro kuva AirSelfie yagera ku isoko.

Ifata amafoto -selfies neza kandi mu mpande zose.
Ifata amafoto -selfies neza kandi mu mpande zose.

Aka kamashini kaba kifitiye internet yako ituma amashusho gafata ahita yiyohereza kuri telefone yawe. Airselfie wayigura ku madolari hafi 295 (243.000Frw).

9. Luminette

Aya marinete ni kabuhariwe mu kuvura amavunane yifashishije urumuri.
Aya marinete ni kabuhariwe mu kuvura amavunane yifashishije urumuri.

Ni amadarubindi yemejwe n’abaganga nka kabuhariwe mu kumara amavunane ku bantu bakora ingendo. Icyo aya madarubindi akora nta kindi uretse gushukisha amaso n’ubwonko byawe urumuri ruhagije kandi rufasha ubwonko guhita bwumva ko udakeneye kuryama.

Abayakoresheje bemeza ko akugaruramo intege nk’aho wakorewe massage nyuma y’urugendo. Aya madarubindi ushobora kuyabona ku madorari 168 (138.000Frw).

8. Scrubba bag

Iki gikapu gifasha abantu bakora ingendo, ikabafasha gufuta vuba kandi byoroshye.
Iki gikapu gifasha abantu bakora ingendo, ikabafasha gufuta vuba kandi byoroshye.

Ku bantu bakunda gukora ingendo bakabura uko bamesa, aka gakapu gafite ubushobozi bwo kumesa imyenda igacya nk’iyamesewe mu mashini kabuhariwe mu kumesa (Washing Machine).

Icyo usabwa ni ugusukamo amazi n’isabune yo kumesa ubundi ugashyiramo imyenda yawe ugafunga, ugacugusa. Imyenda ivamo yacyeye. Wakabona ku madorari 41 (34.000Frw).

7. FaceCradle

Uyu musego uri mu yishakwa cyane ku isi, kubera uburyo yorohereza abakora ingendo babura uko begeka umusaya.
Uyu musego uri mu yishakwa cyane ku isi, kubera uburyo yorohereza abakora ingendo babura uko begeka umusaya.

Uyu musego ni umwe mu misego yifashwishwa mu ndege iri gushakishwa cyane ku isi kubera ko ifite uburyo bugera kuri butanu wakwegekamo umutwe wawe, ukabasha gukora urugendo rw’amasaha menshi mu ndege nta kibazo cy’igikanu ugize.

Abakunda gukora ingendo ndende mu mahanga, uyu musego bawugura ku madorari 38 (31.000Frw).

6. Zap-It

Hehe n'ububabare bwo kuribwa n'imibu igihe waraye mu kazi.
Hehe n’ububabare bwo kuribwa n’imibu igihe waraye mu kazi.

Ntawe utazi kuribwa n’imibu uko bibangama mu gihe uri ahantu utabona inzitiramibu.

Ariko ikoranabuhanga ryaragerageje rikora agakoresho gato, icyo bigusaba ni ukugashyira aho umubu ukurumye ubundi ugakandaho. Aka gakoresho gahita gatuma utishima, kandi ushobora kugakoresha inshuro igihumbi mbere y’uko gashira. Wakabona ku madorari 4.54 (3700Frw).

5. Skyroam

Aka gakoresho ugashyira ahari Wifi nke, kakagufasha kuyongera ku rugero rwo hejuru.
Aka gakoresho ugashyira ahari Wifi nke, kakagufasha kuyongera ku rugero rwo hejuru.

Wari waba ukeneye internet mu buryo bwihuse ariko internet ikagutenguha? Skyroam ni agakoresho kagufasha gukurura internet ya Wifi kakayizamura kugera ku rwego rwo hejuru ku buryo utandukana na internet igenda nk’akanyamasyo. Kaboneka ku madorari 76 (62.0000Frw).

4. TravelCard Charger

Power Bank ushobora gutwara mu ikofi, ariko ikagira ubushobozi bwo gusharija telefone inshuro eshanu zose.
Power Bank ushobora gutwara mu ikofi, ariko ikagira ubushobozi bwo gusharija telefone inshuro eshanu zose.

Buri wese akunda kugira telefone ifite umuriro uhagije ariko ntawukunda guhora agendana sharijeri cyangwa Power Bank.

Abahanga mu ikoranabuhanga barabibonye bagukorera power bank yoroshye kwifashisha kandi ukaba umeze nk’aho ntacyo ufite.

TravelCard Charger ifite umubyimba muto cyane ku buryo uyitwara mu ikofi (Wallet) kandi ikaba ifite ubushobozi bwo gusharija telefoni yawe inshuro eshanu zose yuzura. Wayibona ku madorari 22 (18.000Frw).

3. UHURU Mini projector

Aka ga projector ni gato ariko gafite imbaraga n'ubushobozi birenze iby'inini dusanzwe tuzi.
Aka ga projector ni gato ariko gafite imbaraga n’ubushobozi birenze iby’inini dusanzwe tuzi.

Tekereza ushobora gukora presentation cyangwa ukareba filime igihe cyose ushakiye n’aho ushakiye kandi amashusho akaza ari manini, ayunguruye uko ubyifuza.

UHURU ifite ubunini buri munsi ya telefone, ifite umwanya wa memory card ikaba ishobora kubika umuriro amasaha menshi. Wayigura ku madorari 175 (144.000Frw).

2. Tropic Sky hair straighteners

Akuma karambura imisatsi ushobora kukagendana mu isakoshi.
Akuma karambura imisatsi ushobora kukagendana mu isakoshi.

Ku bagore n’abakobwa bagira ikibazo cyo kurambura imisatsi yabo bakagombera kujya muri za salon de coiffure.

Aka kumpa kagufasha gukora byinshi mu byo muri salon bagukorera utiriwe uva aho uri. Aka gasanzwe kazwi ariko ak’ubu gafite umwihariko wo kuba gato ku buryo ukagendana mu isakoshi. Wakabona ku madorari 55 (45.000Frw).

1. LifeStraw

Umuheha uyungurura amazi mabi ukayagira meza.
Umuheha uyungurura amazi mabi ukayagira meza.

Hari igihe ushobora kubura amazi yo kunywa meza, ariko ufite uyu muheha wabugenewe ushobora kunywa amazi aho yaba ari hose kuko umuheha uhita uyayungurura akagera mu kanwa kawe afutse kandi afite isuku.

Uyu muheha wakwifashishwa cyane mu bihugu bigihura n’ikibazo cyo kutagira amazi meza cyangwa mu byaro. Uboneka ku madorari 17 (14.000Frw).

Ibyo bikoresho nibyo twabahitiyemo dushingiye ku kuba bihendutse kandi buri wese yabyifashisha. Ariko hari n’ibindi byinshi ushobora gushaka kuri internet kandi bikaba byakugirira akamaro bitewe n’ubushobozi bwawe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 11 )

Ikoranabuhanga ni neza gs ritugiraho ingaruka?

Kandi burya utekereje neza ntawagenda urugendo rurerure n’amaguru afite imodoka.

BAJENEZA SUDI NY yanditse ku itariki ya: 18-03-2018  →  Musubize

murakoze mubimbwire ndabikeneye

kinsore cyamatare yanditse ku itariki ya: 14-09-2017  →  Musubize

muraho neza ndumva aribyiza ese ahari ibibikoresho wabibona murwanda ibitahaboneka muribi nibihe?

kinsore cyamatare yanditse ku itariki ya: 14-09-2017  →  Musubize

KAGAME PAUL YADUHAYE BYISHI, NAZA DUHA N’A BIRIYA BIKORESHO TUZA MWEMERA BIRENZE PEEEE!!!!!

INGABIRE FAUSTIN yanditse ku itariki ya: 10-09-2017  →  Musubize

Ok iterambere hamwe nikorana buhanga nibyiza turabyishimiye kdi tubikesha ubuyobozi bwiza

Bertine yanditse ku itariki ya: 25-07-2017  →  Musubize

turi mwiterambere ni byizako tugendana naryo

uwera giselle yanditse ku itariki ya: 8-06-2017  →  Musubize

eregantawanga aheza arahabura ahubwo byaba byiza murwanda ho se ibyobikoresho bihageze byadufasha dore ko hari naba tabizi bakabimenya byaba fasha cyane ari ko no mu cyaro bikaha gera byaba ari akarusho

mutabazi emmanuer yanditse ku itariki ya: 6-07-2017  →  Musubize

erega ubushobozi nibwo bubura nahubundi twabaho neza!

shema mike yanditse ku itariki ya: 18-05-2017  →  Musubize

Ni ukuri ibi ni byiza cyane ahubwo ndibaza igihe bizagerera mu Rwanda gno tubigure .

Nkiriya projector rwose yo uwayimpa na charger

Emmanuel AKARIKUMUTIMA yanditse ku itariki ya: 17-05-2017  →  Musubize

Mwakoze cyane. Ahubwo mudufashe muturangire uko twabona ibi bikoresha.

alias yanditse ku itariki ya: 17-05-2017  →  Musubize

eeee byiza cyane ibi bikoresho barafasha abantu muburyo bwiza cyane ariko icyo twifuza nuko byakoherezwa mu Rwanda kugirango abantu babibone bitagoranye

sylvain yanditse ku itariki ya: 17-05-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka