Huye: Bakoze inzira y’umusaraba uwakinnye ari Yezu baramubamba (Amafoto)

Abakirisitu Gatolika bo mu mujyi wa Huye bakoze inzira y’umusaraba, bakina bigana uko byagenze mu gihe cya Yezu Kristu.

Abakiristu Gatolika bo mu mujyi wa Huye bakoze inzira y'umusaraba bigana uko byagenze mu gihe cya Yezu
Abakiristu Gatolika bo mu mujyi wa Huye bakoze inzira y’umusaraba bigana uko byagenze mu gihe cya Yezu

Bakoze iyo nzira y’umusaraba ku wa Gatanu Mutagatifu tariki ya 14 Mata 2017, bazenguruka umujyi wa Huye.

Abakirisitu babarirwa mu magana barimo abapadiri, ababikira, abana, urubyiruko abasaza n’abakecuru, bakoze iyo nzira y’umusaraba bahereye kuri Katedarari ya Butare bakomeza mu muhanda wa kaburimbo unyura kuri Hoteli Faucon, bakomeza bagera mu Rwabuye.

Bageze mu Rwabuye bagarutse mu mujyi noneho banyura umuhanda wa kaburimbo unyura ku isoko, bakomeza mu Cyarabu no kuri Hoteli Credo bazamuka basubira kuri Katedarali. Iyo nzira y’umusaraba yatangiye saa tatu n’igice za mu gitondo irangira saa munani n’igice.

Muri urwo rugendo hari umukirisitu wakinnye ari Yezu, yambaye ikanzu y’umweru n’imisatsi myinshi ku mutwe isa n’umukara, yikoreye umusaraba.

Mu nzira y'umusaraba bazirikanaga ububare bwa Yezu. Aha Yezu yari aguye
Mu nzira y’umusaraba bazirikanaga ububare bwa Yezu. Aha Yezu yari aguye

Aho banyuraga hose abo bakirisitu bagendaga bibuka kandi bazirikana umubabare bwa Yezu ari nako babukina. Aho Yezu yaguye, aho yahuye na nyina Mariya, aho yahuye n’abagore bamuririraga, uko yakubitwaga n’ibindi byose babyibukaga bakabikina imbona nkubone.

Abo bakristu bagendaga baririmba kandi basenga bigaragara ko ibyo bari gukora bibava ku mutima. Bahamya ko kwibuka ububabare bwa Yezu bituma barushaho kwicuza ibyaha, kwizera no kwihangana.

Ubwo bakoraga inzira y'umusaraba bazirikanaga ububare bwa Yezu. Aha bari bamubambye ku musaraba
Ubwo bakoraga inzira y’umusaraba bazirikanaga ububare bwa Yezu. Aha bari bamubambye ku musaraba

Kuba ngo abakirisitu bo mu mujyi wa Huye bakora inzira y’umusaraba bigana uko byagenze mu gihe cya Yezu ngo ni ukugira ngo Abakirisitu barusheho kwiyumvisha uko byagendekeye Yezu yicwa azize ubusa.

Inzira y'umusaraba: Aha Yezu nibwo bari bakimara kumwikoreza umusaraba imbere ya Katedarali ya Butare
Inzira y’umusaraba: Aha Yezu nibwo bari bakimara kumwikoreza umusaraba imbere ya Katedarali ya Butare
Abakirisitu amagana b'i Huye bitabiriye inzira y'umusaraba
Abakirisitu amagana b’i Huye bitabiriye inzira y’umusaraba
Aha bakinaga ubwo Yezu bamwakiraga umusaraba
Aha bakinaga ubwo Yezu bamwakiraga umusaraba
Abakirisitu bari benshi bareb uburyo Yezu yababaye akabambwa ku musaraba
Abakirisitu bari benshi bareb uburyo Yezu yababaye akabambwa ku musaraba
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 17 )

Murabasazi ko mutamuteye icumu murubavu se

Mizero yanditse ku itariki ya: 10-11-2017  →  Musubize

ubworoz
bwiza
nibwiz
cyan

felicien yanditse ku itariki ya: 17-04-2017  →  Musubize

Iyi nkuru ni inyamibwa irashimishije rwose bishoboka kandi bayiteguye neza bishoboka ahubwo ni ukubatera inkunga bagakora film tukayigura nkuko tugura izindi zose, ariko abitwaga ba yuda n’abandi bitwaje ibiboko n’amacumu nyabuneka ntibizabahame

Twizerimana Erneste yanditse ku itariki ya: 16-04-2017  →  Musubize

BAKOREMO FILM BYABYIZA CYANEN

GISA yanditse ku itariki ya: 24-04-2017  →  Musubize

Nibyo koko YESU yazize icyaha twatewe na ADAMU.Yadupfiriye kugirango tuzabone UBUZIMA BW’ITEKA.Ikibabaje nuko abantu hafi ya bose bakora ibyo imana itubuza.Nubwo abitwa ABAKRISTU barenga Miliyari/Billion 2,muli Matayo 7:13,14,havuga ko abakristu nyakuri ari bake cyane.Tubaye abakristu koko,intambara,ubujura,gutana kw’abashakanye,ubusambanyi,etc...byavaho.Kubera ko abantu banga kumvira imana,byatumye ishyiraho umunsi w’imperuka,kugirango izarimbure abantu bose batayumvira,isigaze gusa abayumvira.Bisome muli Yeremiya 25:33.Abazarokoka bazatura mu isi izayinduka paradizo (Imigani 2:21,22).
Iyo urebye ibintu bibi bitabagaho birimo kubera muli iyi si,byerekana ko imperuka iri hafi.Murebe cyane cyane ukuntu ibihugu bifite Atomic Bomb bishaka kurwana (Russia,Amerika,North Korea,etc...).Abantu bose bashishoza bibateye ubwoba ibi bihugu bishobora kurwana,noneho isi igahinduka ivu mu kanya gato,kuko noneho bakoresha Atomic Bombs.Niyo mpamvu imana ibacungira hafi.Izabatanga itwike intwaro zabo ku Munsi w’Imperuka nkuko tubisoma muli Zaburi 46:9.Mbere yuko bazikoresha bakarimbura isi yiremeye.

MAKUZA Ephrem yanditse ku itariki ya: 16-04-2017  →  Musubize

nibyiza rwose mubishyitse nahandi hose

komezusenge Antoine yanditse ku itariki ya: 16-04-2017  →  Musubize

Iyi nkuru iranshimishije cyane, bakore film tuyigure, tunafate ingamba zo kureka ibyaha twihane tumaramaze kuko uriya mwami watubambiwe aradukunda ntudukwiye kumuhemukira.

Frederic yanditse ku itariki ya: 16-04-2017  →  Musubize

Oh ni byiza cyane, birahebuje kubona abakristu bakora ibintu nk’ibi, birushaho gufasha Abantu kuva mu byaha bakitagatifuza.

Nyirubutagatifu Herminogilde yanditse ku itariki ya: 15-04-2017  →  Musubize

Christu Yezu akuzwe

Nukuri ibyo mwakoze ni byiza kuko byazaga kuba bibabaje iyo ibyiza nkibi biba ariko ntibigire aho binyuzwa ngo benshi tubone urwo rugero rwiza rwatanzwe bigana ububabare bwa Yezu kuko bituma benshi tubyiyumvisha cyane

Video ibonetse byaba akarusho

Nyagasani Yezu nabane namwe kdi mwarakoze.

BIRINDABAGABO Emmanuel (Gasore) yanditse ku itariki ya: 15-04-2017  →  Musubize

kwemera ntigusaba gutekereza. ni ukwemera gusa ariko abantu bakabiha agaciro gakomeye k’uburyo uko kwemera kuranga imimerere ya buri munsi ku bemera.
nimwubahe ukwemera kwa buri wese kuko aba yumva ko ariyo nzira yonyine yamugeze ku byo Imana imwifuzaho.

gasumuni yanditse ku itariki ya: 15-04-2017  →  Musubize

Wonderful! Ni byo ntabwo Yezu yazize ubusa ahubwo yazize ibyaha byacu, huzuzwa umugambi w’Imana Se. Nimucyo tumukurikire adukize ibyaha aduhe ubuzima bwuje urukundo!
Pasika nziza kuri mwese!!

Steven yanditse ku itariki ya: 15-04-2017  →  Musubize

Murakoze kudutangira amakuru. iyi nzira y’umusaraba nari nyirimo yari yo kandi yaradufashije cyane kuzirikana no kwihana twitegura Pasika. Gukora film byaba byiza cyane. Murakoze

M.Claudine yanditse ku itariki ya: 15-04-2017  →  Musubize

hari aho muvuga muli iyi nkuru nabonye hagarukamo cyane ngo uko byagendekeye Yezu yicwa azira ubusa???
Ntabwo Yezu yishwe azira ubusa!tubyumve neza ahubwo ni ibyaha byacu yazize ,byatumye ubwo bubabare bwose yabuciyemo kugira ngo njyewe na we n abazadukomokaho bose bahabwe ubuzima bushya bwo kubabarirwa ibyaha .Yabaye igitambo kimwe kizima .uwemeye agasaba imbabazi z ibyaha bye,arababarirwa .

Bailleux Marie Goretti yanditse ku itariki ya: 15-04-2017  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka