Gatsibo: Pasitoro yateye umwana w’impfubyi inda ahunga itorero

Pasitoro Kayumba Fiston wayoboraga itorero Revelation Church Nyamatete ryo mu Karere ka Gatsibo yaburiwe irengero nyuma yo gutera inda umwana w’impfubyi irera barumuna bayo babiri.

Byemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyamatete Umurenge wa Rwimbogo, Athanase Rukundo, wavuze ko inkuru yamenyekanye nyuma y’amezi abiri umwana abyaye.

Yagize ati “Twamenye ko atwite ariko abajyanama b’ubuzima ababwira ko inda yayitewe n’umushumba w’inka atazi. Amaze amezi abyaye nibwo yamennye ibanga ko ari Pasitoro we wayimuteye.”

Rukundo avuga ko uyu mwana yari amaze umwaka umwe avuye kwa Kayumba Fiston. Ubu yarerwaga n’uwitwa Bazatoha Sam agakomeza gusengera muri urwo rusengero aho asanzwe ari umuririmbyi muri kolari y’abana.

Pasiteri Ruzindana Godfrey umuvugizi w’itorero Revelation mu Rwanda, avuga ko bamenye ko Pasitoro Kayumba akekwaho gutera umwana inda bihutira kumuhagarika.

Ati “Nk’umupasitoro ntabwo akwiye kongera guhagarara imbere y’abantu, duhitamo kuba dushyizeho undi kugira ngo ababishinzwe babikurikirane.”

Pasitoro Ruzindana avuga ko igihe bazasanga ibyo akekwaho atari ukuri azasubizwa mu nshingano ze.

Tariki 28 Mutarama 2018, nibwo Pasitoro Kayumba Fiston yakuwe ku nshingano zo kuyobora itorero. Yambuwe inshingano adahari, kuko yagiye abwiye abakirisitu ko agiye mu masengesho y’iminsi 20 mu Karere ka Nyagatare.

Pasitoro Kayumba w’imyaka 52 y’amavuko arubatse afite umugore n’abana 10. Naho umwana yateye inda ubu nibwo yujuje imyaka 18, asanzwe ari impfubyi irera barumuna be babiri.

Ubuyobozi bw’Akagari ka Nyamatete buvuga ko kubufatanye n’abaturage bazafasha izi mpfubyi ku bijyanye n’ibiribwa no kwigisha barumuna b’uwabyaye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 14 )

TUGOMBO KWIRINDA KUKO ABAKOBWA BARIHANZE AHA BAGUCUMUZA
MUREKE DUSENGE IMANA YACU KUKO ARINYEMBAGA

MANISHIMWE yanditse ku itariki ya: 1-10-2019  →  Musubize

BISUBIREH BENE NKABA BAPASITERI!!

Gerald BIKORIMANA yanditse ku itariki ya: 15-01-2019  →  Musubize

Abapasiteri bamwe na bamwe nibagikora inshingano zabo nez nibagerageze peee!!

Gerald BIKORIMANA yanditse ku itariki ya: 15-01-2019  →  Musubize

Muzabamenyera ku mbuto zabo

Niyibizi yanditse ku itariki ya: 3-10-2018  →  Musubize

Ijambo ry’Imana rimbwira neza ko nubwo bimeze bityo hari ibihumbi 7000 bitarapfukamira ibigirwamana so benedata nta shyano ryacitse ahumbwo iminsi turimo ni injana muntu

nawe wibwira ko uhagaze wirinde utagwa
kuko bashiki bacu bari hanze aha nabo ntiboroshye
kandi iyo ubasanze munsengero nabwo imyambarire ikwereka ubutumwa baje gutambutsa.

humble G yanditse ku itariki ya: 20-08-2018  →  Musubize

Leta ishyiremo ubushishozi muguha uruhushya abigisha ijambo ry’Imana. njye numva hajya habaho amatora kuko hari nubwo umuntu azamurwa n’uko mwene wabo akomeye mu idini ariko ntambuto yera cg bamubonamo.

Gabriel Iryamukuru yanditse ku itariki ya: 20-07-2018  →  Musubize

uwo mushumba yaratandukiriye cyane. Yagombye kuba ariwe Nyakumugira inama y,ukuntu yazitwara neza kugeza igihe azarongorerwa. Imana yaramugaragaje.

NSHUTI ALEX yanditse ku itariki ya: 18-05-2018  →  Musubize

Pasteur erega numuntu nkabandi, ntabwo waherako uvugango gufunga amadini. Tujye tuvuga Ark tuziga. Iyisi yugarijwe nibibazo byinshi nugusenga dukomeje Ark nanone twitonde kuko arakekwa ntabwo arahamwa nicyaha thx!!!!

Mathieu yanditse ku itariki ya: 27-04-2018  →  Musubize

Aba pasteurs bateyi soni. Amakosa mabi yose niyabo. Ese baje kutwigisha iyobokamana cyangwa ubugome?

SAKINDI Gracien yanditse ku itariki ya: 9-05-2018  →  Musubize

UBUYOBOZI BWAHAGARIKA AMADINI NK’AYO NGO BABABUJIJE UBURENGANZIRA BWO GUSENGA.ARIKO AKAJAGARI K’AMADINI KATUMARIYE IKI MU ITERAMBERE RY’IGIHUGU?KUKI HATAKWEMEZWA AMADINI NK’ATANU GUSA AHASIGAYE UMUNYARWANDA AGAHITAMO.IRYO YIFUZA.BITI IHI SE TWARAYOBYE

alfred alias dibani i burera yanditse ku itariki ya: 20-04-2018  →  Musubize

@ Alfred Nibwo ukibona ko twayobye? njye nabiteye imboni kera!!!!!!!! imana batwigisha itandukanye n’Imana y’i Rwanda ya ba sogokuruza bacu. Nimushikame rero duhangane ningaruka zo kwanga ibyiwacu

Eliab Niyongira yanditse ku itariki ya: 17-05-2018  →  Musubize

ubwose wowe udufashije iki ngo iman yabasogokuruza ubuse uragirango twongere ddusenge ryangombe

gakara emmy yanditse ku itariki ya: 29-08-2019  →  Musubize

yewe ko pasteur yabikoreye iki? wasnga yarambiye ko azamufasha kd nugusunzuma neza niba uwo mwana w’umukobwa nawe atabigizemo ruhare ok
ariko pasteur ahannye ese niba atabikoze yahungiye iki?

TWIZERE yanditse ku itariki ya: 18-02-2018  →  Musubize

Nuko abakobwa n’abagore batinya kurega Pastors babasambanya,naho ubundi mwakumirwa.Kugirango babasambanye neza,Pastors bakoresha ibintu 2 cyane cyane.Bakoresha ibyo bita "ibyumba by’amasengesho",akenshi bikorwa n’injoro byitwa ko bagiye gusenga.Icya kabiri,batonesha abagore n’abakobwa bashaka gusambanya,bakabashyira muli KORALI.Ibindi bakoresha ni amafaranga babaha.Kubera gushukika kurusha abagabo,usanga insengero nyinshi z’aya madini yadutse ziba zuzuyemo abagore n’abakobwa.Abagabo baba ari bake.Pastors bamaze abagore n’abakobwa babasambanya.Bashinga izi nsengero mubona bagamije ibintu 3:Amafaranga,sex n’ibyubahiro.Bible ivuga ko "bakoresha akarimi keza kugirango bashuke abantu" (Abaroma 16:17).
YESU yabise Ibirura byambara uruhu rw’intama (Wolves wearing sheep’s cover).

Karake yanditse ku itariki ya: 12-02-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka