Ese koko amaroza y’umukara abaho?

Guhera mu mwaka wa 2013 hagaragaye amakuru avuga ko indabo z’amaroza zifite ibara ry’umukara yera gusa ahantu hitwa Halfeti muri Turukiya.

Nta hantu ku isi hera amaroza y'umukara
Nta hantu ku isi hera amaroza y’umukara

Ayo makuru yakomeje gusakara, abantu bamwe bayafata nk’ukuri kuburyo no muri 2016 hagaragaye video igaragaza izo ndabo z’amaroza y’umukara aho ziteye muri Halfeti.

Niyo ugiye ku rubuga rwa "Google" ugashakishamo "Black Roses" (amaroza y’umukara) baguha zimwe mu nkuru zemeza ko koko izo ndabo zera gusa muri ako gace ko muri Turukiya.

Gusa ariko byaje kugaragara ko ayo makuru yose ari ibihuha nk’uko urubuga rwa tripsavvy.com rubitangaza.

Uru rubuga ruvuga ko ayo makuru abayatangaje baba bari bafite intego yo gutuma ako gace ka Halfeti gasurwa na ba mukerarugendo benshi.

Ayo makuru y’ibihuha ngo yabanje gutangazwa n’urubuga rwa Interineti rwo mu Buyapani maze uko imyaka ishira ibindi bitangazamakuru bigenda biyikoporora nta bucukumbuzi byabanje gukora.

Ubonye izi ndabo wagira ngo koko amaroza y'umukara abaho
Ubonye izi ndabo wagira ngo koko amaroza y’umukara abaho

Ababeshyuje ayo makuru y’amaroza y’umukara bahamya ko umuntu wese wagera mu gace ka Halfeti muri Turukiya ntaho yabona hateye cyangwa hera ayo maroza.

Ubusanzwe habaho amaroza y’amabara atandukanye arimo umutuku, umuhondo n’umweru.

Gusa ariko amaroza y’umukara hari ibindi asobanura mu buzima busanzwe nubwo ntaho aragarara yera uretse kuba avugwa mu migani cyangwa ibitekerezo.

Mu migani amaroza y’umukara asobanura kubabara, urupfu n’ikiriyo. Ariko nanone ngo amaroza y’umukara avuga kwihangana ndetse no kugira umurava.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Niba atabaho ariya mafoto yavuyehe?

Ntakikirutimana Jean claude yanditse ku itariki ya: 25-01-2018  →  Musubize

amaroza y’umukara ari genetically modified abaho

Makoun yanditse ku itariki ya: 17-12-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka