Byinshi ku mukobwa wamamaye i Musanze mu gukora akarasisi
Mfitumukiza Vestine amaze kwamamara mu Karere ka Musanze kubera gukora umwiyereko w’akarasisi (Parade) mu birori mu buryo bunogeye ijisho.
Mfitumukiza, wiga INES Ruhengeri, avuga ko uwo mwuga akora umutunze kuko akunze gutumirwa henshi kujya gusurutsa ibiriro akora akarasisi.
Avuga ko iyo bamutumiye wenyine, abamutumiye bamwishyura ibihumbi 50RWf. Akomeza avuga ko ariko yashinze itorero (bande) ikora akarasisi. Iyo bayitumiye yose, bayishyura ibihumbi 500RWf.
Agira ati “Mu birori uko byaba bimeze kose kugira ngo niyerekane mu karasisi cyangwa ntoze umuntu ku giti cye kugeza igihe abimenyeye nishyurwa ibihumbi 50 by’u Rwanda bitagomba kujya munsi kandi kuri konti yanjye harabyibushye ntabwo hariho ubusa.”
Akomeza avuga ko mu birori bitandukanye by’ubukwe no mu birori by’ibigo by’amashuri ariho akunze gutumirwa.
Mfitumukiza avuga ko uwo mwuga umutunze ndetse ko n’undi washaka kuwugira umwuga nawe wamubeshaho ukamuteza imbere.
Uyu mukobwa utemera kuvuga imyaka ye y’amavuko, avuga ko yatangiye gukora umwuga wo kwiyerekana mu karasisi mu mwaka wa 2014.
Akomeza avuga ko ibijyanye no gukora akarasisi yabyigiye mu gihugu cya Kenya mu ishuri ryitwa “Kikuyu Alliance Girls School”. Yagiyeyo kubyiga abikesheje amahugurwa yoherejwemo n’itorero rya Anglican mu Rwanda.
Ikindi ngo ni uko yasabwe kenshi kuba yajya mu nzego z’umutekano ariko we ntabyemere kuko ngo inzozi ze ari ugukora kwa muganga.
Akabihuza n’amasomo y’ibya Laboratwari (Laboratory Sciences) yiga mu ishuli Rikuru rya INES Ruhengeri.
Mfitumukiza avuga ko kubera uburyo ateye nk’abahungu, akaba yaranavutse mu muryango w’abahungu gusa, hari benshi bamutinya bakeka ko yaba atari umukobwa kimwe n’abandi.
Agira ati “Abahungu rwose barantinya bakavuga ko ntari umukobwa ariko umuhungu umwe niwe washoboye gutinyuka arantereta ansaba urukundo kandi byaramuhiriye asanga noroshye nk’imboga n’ubwo ngaragara nk’abahungu.”
Mfitumukiza yize amashuri yisumbuye mu ishuri rya Saint Vincent-Ruhengeri. Ubu yiga muri INES-Ruhengeri, abibangikanya n’akandi kazi yahawe ku bunyamabanga mu itorero ry’abangilikani.
Ibitekerezo ( 19 )
Ohereza igitekerezo
|
Nibyiza cyane uyu mukobwa ndabamenyesha ko none tariki ya 03 may 2019 aribwo uwamukunze yaje gufata irembo ubwo abaribategereje muhebe ngo Bay bay!!!
ngo aroroshye mbega umukobwa
Uyu si nyiranzage bahungu mwize Bwuzuri? vestine twariganye rwose nakazina twamuhimby sinzi ko nakavuze neza yari umuhanga nagaketse ark en tous cas crg turagushikiye
UWO MUKOBWA N’IGITANGAZA PE!!!.NONESE AFITE UMUGABO?ARANYONGOJE Kbs
UWOMUKOBWA KO ARIGITANGAZA RA!!!.GUSA NABANDI TUMWIGIREHO.
Komerezaho
NTSB and observer ego
Wow!!!! conguz kbs! never give up... go forward never backwards...
Ewana Nanje Ndamushigikiyepe! Uwomukobwa Yarwanirira Igihugucye Nihatari Kabisa Buriya Aranyemeje
twishimiye .iterambereryamushikiwacu .gusaranyemeje ngoroshyenkimboga?
NONESE MUNTU W’IMANA KO MBONA WARI WATANGIYE NEZA NONE UZABANZE UGIRE KURANGIRIZA MUBASORE AHO BIZAKUGWA NEZA? CYANGWA SE IMANA YARI YAGUHAYE IYO MPANO (akarasisi)UBWO AMAHEREZO MUZABYUMVA KIMWE? OYA KOMEZA KOMEZA IBYATEZA IMBERE WOWE NIGIHUGU CYANE KD IMANA IKABIHABWAMO ICYUBAHIRO MURAKOZE
AFITE UMUGABO
hahahahaha “Abahungu rwose barantinya bakavuga ko ntari umukobwa ariko umuhungu umwe niwe washoboye gutinyuka arantereta ansaba urukundo kandi byaramuhiriye asanga noroshye nk’imboga n’ubwo ngaragara nk’abahungu.” Uranshimishije rwose. kandi komereza aho ibi nibyo kwihangira umurimo bivuga. You are so creative rwose.