Bakundaniye kuri telefoni, birangira ataje ku munsi wo gufata irembo

Umusore wamenyaniye n’umukobwa wo mu Karere ka Nyagatare kuri telefoni ntiyabonetse ku munsi wo gufata irembo kandi bamwiteguye.

Urugo rwagombaga kuberamo umuhango wo gufata irembo.
Urugo rwagombaga kuberamo umuhango wo gufata irembo.

Ku wa Gatandatu, tariki 11 Kamena 2016, ni bwo umuryango w’uwo mukobwa wari wabyutse witegura uwendaga kuba umukwe, kuko yari amaze igihe akundana n’umukobwa wabo kandi amwizeza kuzamurongora nubwo byaberaga kuri telefoni.

Se w’umukobwa yabwiye Kigali Today ko yivuganiye n’uwo mukwe we, akamwizeza ko azaza gufata irembo, na bo bakamwizera batabanje gushishoza.

Yagize ati “NJye umukobwa yambwiye ko afite ubukwe kandi anyizeza ko uwo musore baziranye ndabyemera. Iri ni isomo kuko telefone ni umuyaga ntagakwiye kwemera ibiyivugirwaho byose ntashishoje.”

Se w'umukobwa avuga ko babonye isomo ryo kwiringira umuntu batazi kuri telefone.
Se w’umukobwa avuga ko babonye isomo ryo kwiringira umuntu batazi kuri telefone.

Ababazwa n’umwanya yataye yiteguye abakwe n’abaturanyi yabeshye bagombaga kumufasha mu kwakira abashyitsi.

Umusore wari witeguwe akomoka mu Karere ka Rubavu, akaba yaramenyaniye n’umukobwa kuri telefone igendanwa.

Kigali Today ivugana na we kuri telefoni, yayibwiye ko uwo mukobwa baziranye kuri telefone gusa, ntawe urabona undi. Yemera ko yizeje uyu muryango kuwusura ariko atari ugufata irembo kuko we afite umugore we.

Ati “Erega nababujije guteka no kugura ibinyobwa nkeka ko ari ikimenyetso ko ntaza. Gusa iyo ntaza kugira ibyo mpfa n’uwo mukobwa, nari buze niyoberanije ndi kumwe na murumuna wanjye, yashima akaba ari we utereta uwo mukobwa.”

Avuga ko atiyumvisha ukuntu umukobwa yari guteguza umuryango ubukwe bw’umuntu ataraca iryera.

Iwabo w'umukobwa ni hato, bahitamo gutira ahanini.
Iwabo w’umukobwa ni hato, bahitamo gutira ahanini.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Musabyemariya Domitille, asaba urubyiruko gukoresha ikoranabuhanga mu bushishozi. Avuga ko ntaho byabaye ko abantu bakundanira kuri telefone bataziranye ngo bashakane.

Ati “Ikoranabuhanga ni ryiza ariko bashishoze kuko bashobora kubeshywa bakaribwa n’utwabo. Ntaho byabaye gukundanira kuri telefone ngo ubukwe butahe.”

Abaturage bo bavuga ko babiketse kare ko ubukwe butari butahe umunsi babwirwa ko bitegura ubukwe butagira umuranga, bidasanzwe mu muco Nyarwanda.

Nubwo Kigali Today itabashije kubona umugeni (umukobwa), umusore wagombaga gufata irembo yayibwiye ko urukundo rwabo kuri telefone rumaze ibyumweru bibiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 18 )

yewe bavuze ukurikoko mu mutara murabatesi umukwe uytarabona abaho?

metusera yanditse ku itariki ya: 5-08-2016  →  Musubize

Uwomuryango Ukomeze Kwihanga Uwo muco warateye murubyiruko kubasore nabakobwa nu gushishoza? kondi umuntu ni?? mugari

stalon Ali yanditse ku itariki ya: 15-07-2016  →  Musubize

KARABAYE KOKO! NUGUSHAKA UMUGABO GUSA? Ahaaaaaa!

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 5-07-2016  →  Musubize

ABAKOBWA BARIBAMAMA.NTAHO ABUBU NIBASHISHOZA PE.IBAZE NAWE

SIBOMANA ATHANAS yanditse ku itariki ya: 23-06-2016  →  Musubize

nibihangane sibobambere basebye.ariko umukobwa ashoboye kuba ajyeze muzabukuru wakizera ute uwo utarabona amaso kumaso.

SIBOMANA ATHANAS yanditse ku itariki ya: 23-06-2016  →  Musubize

Ariko aka nakumiro koko,yaba uwo mukobwa yaba na se ndabagaya ni gute wakwemera ko umuntu aza gufata irembo utaramuca iryera atari hanze y’igihugu?ntago bibaho rwose koko naho yaba ataboneka arabanza agtuma intumwa mbega ngo baraseba ,nyamuneka rubyiruko mwirinde ii koranabuhanga rizarikora

Juliet yanditse ku itariki ya: 18-06-2016  →  Musubize

reka nibarize urubyiruko rwubu akabazo kamwe niko yemwe bako koko ntasoni mugatinyuka mukabwira abasaza ngo mufite ubukwe namwe uwo mukundana mutamuzi ? mbega kugumirwa mbega kwiheba mbega guseba . koko ?

nsabyumukiza jusitin yanditse ku itariki ya: 18-06-2016  →  Musubize

Uwomukobwa niyihangane
Arikorero nawe yagize ubwengebuke
Ibyumweru bibiri koko.!!?bakobwa mumenyeko haje nabatekamutwe.

alias yanditse ku itariki ya: 18-06-2016  →  Musubize

yewe nta mpamvu yo gukunda uwo utarabona kuko uko uba umtekereza ashobora kuba atariko ateye.nuko rero tugomba kumenyana bihagije mbere yo gufata decision yo kubana

gatete yanditse ku itariki ya: 17-06-2016  →  Musubize

niyihangane ibyo nibyobyeze nge sinamuseka kuko arabagabo bubu nabahungu bubu Bose nikimwe.

alias yanditse ku itariki ya: 17-06-2016  →  Musubize

uwo mugabo akwiriye gukurikiranwa agahanwa kuko yabeshye nkana kandi yabigambiriye.

hash yanditse ku itariki ya: 17-06-2016  →  Musubize

mwabantu mwe ibyo bintu murumva bishoboka?cyokora uwo muryango w’umukobwa wabonye isomo,abakobwa murashishoze neza.

Mbonigaba Samuel yanditse ku itariki ya: 17-06-2016  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka