Bahisemo kwandikira umuyobozi w’akarere batinya kwimwa ijambo

Mu nteko y’abaturage mu Karere ka Kamonyi bamwe mu baturage bahisemo kwandikira umuyobozi w’ako karere batinya ko bashobora kwimwa ijambo.

Umuyobozi w'akarere ka Kamonyi asomera mu ruhame amabaruwa yandikiwe n'abaturage bamugezaho ibibazo byabo
Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi asomera mu ruhame amabaruwa yandikiwe n’abaturage bamugezaho ibibazo byabo

Ibyo byabaye tariki 29 Nzeli 2016 ubwo umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Aimable Udahemuka yasuraga abaturage bo mu kagari ka Mataba, mu murenge wa Kayenzi.

Ubusanzwe mu nteko nk’iyo y’abaturage, buri mutura ufite ikibazo, ajya ku murongo agahabwa ijambo, akabaza ikibazo cye, ubuyobozi bukagishakira igisubizo.

Ariko abagabo babiri, Ntanama Laurent na Habarurema Salomon bo mu Murenge wa Kayenzi, bashyikirije Udahemuka amabaruwa arimo ibibazo byabo, bavuga ko barenganyijwe n’inzego z’ibanze.

Abo bagabo batinyaga ko bashobora kwimwa ijambo, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ntibubemerere kujya ku murongo w’ababaza, bigatuma batageza ku muyobozi w’akarere kabo ibibazo bamaranye igihe.

Udahemuka yakiriye ayo mabaruwa ayasomera mu ruhame. Ntanama yaregaga umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge atuyemo, kwanga kumurangiriza urubanza. Ngo yamubwiraga ko rwarangijwe kera n’uwari konseye.

Habarurema we yandikiye umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, arega ubuyobozi bw’umurenge n’ubw’umudugudu atuyemo, abushinja kumutwarira amakara .

Muri iyo baruwa avuga ko abo bayobozi bamutwariye umutungo bitwaje impanuka yo gutwika ishyamba yahuye nayo kuburyo ngo banamwatse ruswa.

Agira ati «Umukuru w’umudugudu yarampamagaye, arambwira ati ‘ahantu turangije kuhazimya nyoherereza ibihumbi 30Frw yo guhemba abantu bahajimije’, mpita nyamwoherereza kuri Mobile Money. »

Udahemuka yahise atangira gukemura ibyo bibazo. Uwasabaga kurangirizwa urubanza basanze koko rwararangijwe. Icy’uwatwariwe amakara cyabyaye ibindi bibazo birimo na ruswa yahawe umukuru w’umudugudu.

Yahise asaba umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge kumukorera raporo bityo uwo muyobozi w’umudugudu akazashakirwa ibihano.

Udahemuka uvuga ko yatunguwe no kuba abaturage bamwandikiye kandi bari bazi ko ari buze. Atangaza ko bishoboka ko abo baturage bari bafitiye ubwoba ubuyobozi bw’umurenge.

Agira ati «Uko nabitekereje, aba baturage bashobora kuba babwiraga ko ubuyobozi butari butume bajya ku murongo cyangwa se ko umurongo uri bube munini, baratanguranwa bampa ibibazo mu nyandiko kugira ngo abe aribyo mperaho nsubiza. »

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mayor wa Kamonyi ni serious! Nagerageze ampe akazi ko kuyobora umurenge maze dufatanye kuyobora neza abatuye aka karere.
Imana imukomeze kandi imuteze izindi ntambwe.

Munyarwanda yanditse ku itariki ya: 10-11-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka