Arashinja umukuru w’umudugudu kumutwarira televiziyo akayita iy’umudugudu

Umuturage witwa Niyitegeka Emmanuel wo mu Murenge wa Shyogwe, mu Karere ka Muhanga arashinja umukuru w’umudugudu kumutwarira televiziyo yahaweho impano.

Niyitegeka avuga ko hashize umwaka yambuwe televiziyo ku maherere
Niyitegeka avuga ko hashize umwaka yambuwe televiziyo ku maherere

Niyitegeka avuga ko iyo televiziyo yayihawe n’umuntu w’inshuti ye. Ariko kuko nta mashanyarazi yagiraga iwe, inshuti ye yamusabye kuyibitsa ku mukuru w’Umudugudu wa Musengo, mu Kagari ka Kivumu, mu gihe agitegereje kugezwaho amashanyarazi.

Akomeza avuga ko umukuru w’umudugudu amaze kwakira iyo Televiziyo yayihinduye iye, akajya ayireba mu rugo rwe.

Agira ati “Mfite ikibazo kiremereye umutima wanjye, umukuru w’umudugudu arayinyima ngo ni iy’umudugudu wose si iyanjye! None mumbwire ukuntu namburwa ibyanjye, niba ari njyewe usabira umudugudu?”

Umukuru w’Umudugudu wa Musengo bita “Furujansi”, uherutse gutorwa, yashyikirijwe iyo Televiziyo na mugenzi we wari ucyuye igihe. Maze amubwira ko atagomba kuyiha Niyitegeka kuko ngo ari iy’umudugudu wose.

Agira ati “Mu ihererekanyabubasha nahawe na Televiziyo nzi ko ari iy’umudugudu kandi uyu mugabo nta n’umuriro agira, yahawe inka n’ihene naho ubundi televiziyo ni iy’umudugudu”.

Abatuye uwo mudugudu bemeza ko iyo televiziyo ari iya Niyitegeka. Bahamya ko yayihawe mu mwaka wa 2015.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Uwamaliya Beatrice amaze kugezwaho icyo kibazo, yasabye ko iyo televiziyo isubizwa nyirayo bidatinze.

Agira ati “Reka rero mbabwire, yaba umukuru w’mudugudu, ushinzwe umutekano, ndashaka ko bitarenze ku wa mbere (tariki 03 Ukwakira 2016) iyo televiziyo mugenda mukayikura aho iri ubu mukayiha nyirayo. Umudugudu tuzawugurira iyawo.”

Abayobozi b’inzego z’ibanze bakunze gutungwa agatoki kurya ibigenerwa abaturage muri gahunda zitandukanye, zirimo n’inkunga ziba zatanzwe.

Ariko ubuyobozi mu nzego zo hejuru bukaba bukomeje gusaba ko igihe hari amakuru y’umuyobozi warenganyije umuturage yajya atangirwa igihe ikibazo kigakurikiranwa vuba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

NAGIRE BWANGU cg AFUNGWE NIBA KD yarayikunze naguhe amafaranga igura

HAKORIMANA JEAN CLAUDE yanditse ku itariki ya: 22-05-2017  →  Musubize

Wararenganye gusa ntibaguhe ibyawe bice namande

clarisse yanditse ku itariki ya: 23-12-2016  →  Musubize

Nukuri Nasubizwe Tv Yiwe!

Archimed Lampard Softiware yanditse ku itariki ya: 7-12-2016  →  Musubize

yararenganye

kyy yanditse ku itariki ya: 9-11-2016  →  Musubize

Ndayimusabiye Bayimuhe

Mugabo Venant yanditse ku itariki ya: 1-10-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka