Abaganga muri Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara batanga imiti irenze ikenewe-Ubushakashatsi

Ubushakashatsi bushya bwagaragaje ko bimwe mu bihugu bya Afrika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara byugarijwe n’ikibazo cyo gukoresha imiti nabi, bityo igatakaza ubushobozi bwo gukiza indwara.

Bigaragazwa n’ubushakashatsi bwa Kaminuza y’i Londre mu Bwongereza hamwe n’impuguke mu by’ubuzima ikomoka muri Ghana, bwakozwe hagati y’umwaka wa 1995-2015, bwasohotse mu kinyamakuru “the BMC Public Health journal”.

Icyo cyegeranyo kivuga ko abarwayi bo muri Afrika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara bandikirwa imiti irenze iyo bari bagenewe bityo bigatuma ikora nabi mu mibiri yabo kubera ubwinshi bwayo.

Ubwo bushakashatsi bwaragaje ko nibura umurwayi ashobora kwandikirwa ubwoko butatu bw’imiti itandukanye, mu gihe Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima (World Health Organisation) usaba ko umurwayi atagombye kwandikirwa ubwoko bw’imiti burenze bubiri.

Abakoze ubwo bushakashatsi bemeza ko iyo umurwayi ahawe imiti myinshi y’ubwoko butandukanye (polypharmacy), bimwongerera ibyago byinshi byo kuba imiti itakorana neza, ndetse bigatuma adashobora kumenya neza umuti wamukijije.

Abaganga mu imiti (pharmacists) bahamya ko abaganga bandikira abarwayi imiti myinshi itandukanye ari bo ba nyirabayazana b’indwara zimwe na zimwe zitavurwa n’imiti yari yarazigenewe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka