Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yaganirije abakozi b’Akarere ka Gakenke, abasobanurira uburyo Abanyarwanda bari bunze ubumwe, busenywa n’abakoloni bigeza u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mukarugira Virginie uvuka mu Murenge wa Ntarabana mu Karere ka Rulindo, ni umwe mu bagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma yuko ahizwe kuva mu 1990 afite imyaka 14.
Imibiri 22 y’inzirakarengane zazize Jenoside mu Karere ka Rulindo, yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa Jenoside rwa Rusiga, ku Cyumweru tariki 07 Mata 2024.
Ku wa Gatandatu tariki ya 01 Mata 2023, nibwo Musenyeri Jean-Marie Vianney Twagirayezu yahawe inkoni y’ubushumba, nk’umwepisikopi mushya wa Diyosezi ya Kibungo.
Imiryango itishoboye 354 yo mu Murenge wa Muzo mu Karere ka Gakenke ituye mu manegeka akabije, iri kubakirwa Umudugudu w’icyitegererezo, mu rwego rwo kuyifasha mu iterambere no kugira imibereho myiza.
Abagize urwego rwa DASSO mu Karere ka Gakenke, tariki 04 Mata 2024, bazindukiye mu muganda wo gufasha imiryango y’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi itishoboye, aho batunganyije imirima yabo iri ku buso bungana na hegitari ebyiri.
Mu Kagari ka Sheli, Umurenge wa Rugarika mu Karere ka Kamonyi, haravugwa inkuru y’umusore wo mu kigero cy’imyaka 20 witwa Kwizera Saleh, wuriye ipoto y’amashanyarazi umuriro umufashe Polisi imutabara atarashiramo umwuka.
Muri gahunda y’Ingabo na Polisi yiswe ‘Defence and Security Citizen Outreach Programme’, itsinda ry’abaganga riturutse mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe ryageze mu Karere ka Gakenke, aho bagiye kumara ibyumweru bibiri bavura abaturage indwara zitandukanye.
Mu Kagari ka Musasa, Umurenge wa Gitovu mu Karere ka Burera, haravugwa inkuru y’umurambo w’uruhinja abaturage basanze mu gihuru.
Abatuye Akarere ka Nyabihu, by’umwihariko abo mu Murenge wa Bigogwe, bafitiye impungenge inka zabo ziri gufatwa n’indwara z’inzoka, nyuma yuko zikomeje gushoka ibirohwa, kubera kubura amazi meza muri ako gace, bagasaba ko ababishinzwe bayabagezaho.
Mukandutiye Monique w’imyaka 54, uvuka i Busasamana mu Karere ka Rubavu, avuga ko abaho ahangayitse, aho avuga ko akorerwa urugomo na bamwe mu baturage bamuziza ko afite ubwanwa.
Umuhanda Ngororero - Muhanga ntabwo uri nyabagendwa, aho wamaze gufungwa n’ibiza by’amazi y’imvura yaguye mu ijoro rishyira uyu wa Mbere tariki ya 01 Mata 2024.
Mu ntangiro za 2024, Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), cyatangiye ingendo mu mashuri makuru y’ubumenyingiro (IPRC), no mu mashuri makuru yigenga y’Ubumenyingiro, hagamijwe guhugura abanyeshuri uburyo imitungo yabo mu by’ubwenge yasigasirwa ikarushaho kubagirira akamaro.
Ubushakashatsi bwakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), binyuze mu makuru yagiye atangwa n’abaturage muri 2023, bwagaragaje uko abaturage bashima serivisi zitangwa n’inzego z’ibanze, Akarere ka Ngoma kaza ku mwanya wa mbere.
Uwa Gatanu Mutagatifu ni umwe mu minsi mitagatifu itegura Pasika (Izuka rya Yezu), uri no mu minsi y’ikiruhuko (congé) igenwa na Leta. Mu guhimbaza uwo munsi, usanga bamwe mu bakirisitu by’umwihariko abasengera muri Kiliziya Gatolika, biyiriza, abo binaniye bakarya andi mafunguro ariko bakirinda inyama.
Hari ubwo akenshi usanga umuturage atunze telefone, ariko akajya gusaba serivisi zitandukanye, mu gihe iyo telefoni yakagombye kumufasha kwiha izo serivisi adatakaje umwanya.
Uyu mwaka wa 2024, Akarere ka Burera kawutangiranye n’agashya kiswe ‘Duhari ku bwanyu’, mu kurushaho kwegera abaturage mu rwego rwo kubakemurira ibibazo no kubasobanurira uruhare rwabo mu bibakorerwa, n’uruhare rwabo mu ishyirwa mu bikorwa ryabyo.
Abafite inzu mu masantere y’ubucuruzi yo mu Mujyi wa Musanze no mu nkengero zawo, bahangayikishijwe n’itungurana rikabije bakomeje gukorerwa, ryo guhora bategekwa kuvugurura inyubako zabo bya hato na hato, bakemeza ko baterwa igihombo n’abakora nabi inyigo yabyo, aho mu myaka itatu basabwe kuzivugurura inshuro eshatu.
Mu mwaka wa 2017, Intara y’Amajyaruguru yihaye umuhigo wo kugera muri 2024, gahunda ya Girinka imaze koroza abatishoboye 68200, uwo muhigo urarenga hatangwa inka 89000, nyuma y’uko iyo gahunda itangijwe muri 2006.
Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Col Jeannot Ruhunga, aratangaza ko imikorere y’urwo rwego igiye kurushaho kunoga, nyuma y’uko umubare w’abakozi bari bakenewe wamaze kuzura.
Abanyeshuri 119 bamaze amezi arindwi mu Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda, riherereye mu Karere ka Musanze, basoje amahugurwa y’ibanze y’ubugenzacyaha, basabwa kunoza umwuga birinda ruswa no kubogama, basabwa kandi guhora bihugura.
Mu gihe abenshi mu baturage, by’umwihariko abahoze mu mirimo yo kubaka isoko rishya ry’ibiribwa rya Musanze bari barashyizwe mu rujijo kubera ihagarikwa ritunguranye ry’imirimo yo kubaka iryo soko, imirimo yo kuryubaka yasubukuwe mu ntangiro za 2024, intego ikaba ari uko iryo soko ryaba ryuzuye muri Kamena 2024.
Saa moya n’iminota 30, ikamyo yerekezaga i Kigali yagonganye n’indi ya FUSO yerekezaga i Musanze, zifunga umuhanda Kigali-Musanze mu gihe cy’isaha, icyakora ubu ukaba ufunguye igihande kimwe nyuma y’ubutabazi.
Umugore wo mu kigero cy’imyaka 50 wo mu Kagari ka Buramira, Umurenge wa Kimonyi Akarere ka Musanze yateje impagarara muri gare ya Musanze mu gihe cy’amasaha abiri, nyuma y’uko yanze gusohoka mu modoka, abari aho bagacyeka ko yaba yarozwe.
Musanze ni Umujyi ukomeje gutera imbere uko bwije n’uko bukeye, mu rwego rwo guca akajagari muri uwo Mujyi, hakaba hakomeje kuzamurwa inyubako zijyanye n’icyerekezo.
Ni kenshi uzabona amatsinda y’abagore mu Karere ka Gicumbi mu mihanda no mu birori, bakenyeye imishanana, bikoreye ibiseke, ari nako banyuzamo bagacinya akadiho mu mbyino zinyuranye.
Padiri Peter Balikuddembe wakoreraga ubutumwa muri Diyosezi ya Gikongoro, yitabye Imana mu gitondo cyo ku wa Kane tariki 14 Werurwe 2024, azize uburwayi.
Itsinda riturutse mu gihugu cya Sweden, ryagiriye uruzinduko mu Karere ka Gakenke, mu rwego rwo kureba ko inkunga icyo gihugu gifashamo u Rwanda muri gahunda yo kuvana abaturage mu bukene, yageze ku bagenerwabikorwa.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Musanze, yataye muri yombi abasore icyenda bo mu Murenge wa Kinigi, aho bakekwaho icyaha cyo kubuza abaturage umudendezo.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yavuze ku mpungenge abatuye Akarere ka Burera bakomeje kugaragaza ku nyubako y’ibiro byako yakomeje kudindira, abizeza ko muri Kamena 2024, inyubako nshya y’ibiro by’Akarere ka Burera izaba yamaze kuzura.