Ku wa Gatandatu tariki 6 Mutarama 2024, mu gihugu cya Maroc habereye tombola y’uko amakipe azahura muri shampiyona ya Afurika ya Sitting Volleyball 2024 mu bagabo n’abagore, u Rwanda mu bagabo rwisanga mu itsinda rimwe na Algeria.
Umunya-Cameroon Leandre Essomba Willy Onana ukinira Simba SC n’Umurundi Bigirimana Abedi ukinira Police FC barifuzwa n’ikipe ya JS Kabylie yo muri Algeria.
Ku wa Gatanu tariki 5 Mutarama 2023, ikipe ya APR FC yakinnye umukino wa gatatu mu itsinda ry’irushanwa rya Mapinduzi Cup ririmo kubera muri Zanzibar, isoza ku mwanya gatatu uyigeza muri ¼.
Kuri uyu wa Kane tariki 4 Mutarama 2023, kuri FERWAFA habereye tombola y’uko amakipe azakina muri 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro 2023-2024, yasize APR FC igomba guhura na AS Kigali.
Umukinnyi Kakule Mugheni Fabrice ukina hagati mu kibuga wari umaze amezi atandatu gusa mu Ikipe ya Musanze FC, yamaze gusezererwa atarangije amasezerano ye
Ku wa Gatatu tariki 3 Mutarama 2024, ikipe ya Kiyovu Sports yarimo abakinnyi bane basanzwe mu ikipe ya mbere, yasubukuye imyitozo yitegura imikino yo kwishyura ya shampiyona.
Mu ijoro ryo ku wa 29 Ukuboza 2023 nibwo hasojwe muri rusange imikino 19 y’igice kibanza cya shampiyona y’u Bwongereza 2023-2024 aho Liverpool yagisoje ifite umwanya wa mbere n’amanota 42.
Rutahizamu ukomoka muri Ghana wakiniraga Musanze FC Peter Agbrevor yasinyiye ikipe ya Police FC nk’umukinnyi wayo mushya.
Mu gihe Ikipe ya Kiyovu Sports ivugwamo ibibazo by’amikoro macye, kapiteni wayo wungirije, Mugiraneza Froduard, avuga ko nk’abakinnyi bari kwihangana kuko hari ibihe ugeramo bikagusaba kwakira ibihari.
Ikipe ya Flying Eagles yegukanye imidali 11 mu irushanwa rya Zanshin Karate ryateguriwe abana, ihiga andi yose yari yaryitabiriye, rikaba ryakinwaga ku nshuro ya mbere mu Karere ka Huye, hagati y’itariki 23-24 Ukuboza 2023.
Umwaka wa 2023, amakipe nka APR FC na Rayon Sports ntizitwaye neza ku rwego mpuzamahanga,mu gihe Amavubi yongeye kwiyunga n’abafana
Umunya-Nigeria ukina hagati mu kibuga Rafael Osaluwe uri mu ntizanyo muri AS Kigali arifuza gusubira muri Rayon Sports muri Mutarama 2024.
Mu ijoro ryo ku wa 20 Ukuboza 2023, ikipe ya Mouloudia El Bayadh yo muri Algeria yakoze impanuka ubwo yajyaga gukina umukino wa shampiyona, abantu batatu bahasiga ubuzima.
Ku wa Gatatu tariki 20 Ukuboza 2023, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwavuze ku mikoranire yabwo n’amakipe atandukanye ufasha, bushimangira ko uko ubushobozi (amafaranga) bushyirwamo buzamuka ariko n’umusaruro wakazamutse.
Umutoza w’ikipe ya Musanze FC, Habimana Sosthène na kapiteni wayo Ntijyinama Patrick, bavuga ko bakabaye bararangije imikino ibanza ya shampiyona ari aba mbere, gusa ko nanone bishimira ibyo bakoze.
Mu mpera z’iki Cyumweru, hakinwe umunsi wa 17 wa shampiyona y’u Bwongereza aho Liverpool yanganyije na Manchester United mu mukino wari uhanzwe amaso.
Umunyezamu Adolphe Hakizimana wakiniraga ikipe ya Rayon Sports, muri uku kwezi k’Ukuboza 2023 yarangije amasezerano yari afitanye na yo.
Kugira ibikombe byinshi no gukundwa mu Rwanda biri mu byahesheje ikipe ya APR FC kujya mu makipe 80 yatangije Ishyirahamwe ry’Amakipe (Clubs) muri Afurika(ACA) ku wa 30 Ugushyingo 2023 ku mugaragaro, uyu muhango ukaba warabereye mu gihugu cya Misiri.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Ukuboza 2023, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryatangaje ingengabihe y’imikino yo kwishyura ya shampiyona aho Rayon Sports na APR FC zizahura ku munsi wa 24.
Kuri uyu wa Kabiri, ikipe ya Rayon Sports yanganyirije na Kiyovu Sports kuri Kigali Pelé Stadium 1-1, mu mukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona, isoza imikino ibanza iri ku mwanya wa kane.
Ikipe ya APR FC yatsinze Amagaju FC mu mukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona wakiniwe kuri stade Mpuzamahanga ya Huye tariki 11 Ukuboza 2023, isoza igice kibanza cya shampiyona ari yo ya mbere.
Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abafite Ubumuga mu Rwanda (NPC) tariki 9 Ukuboza 2023 ryashimiye amakipe y’ibihugu atandukanye yaserukiye u Rwanda mu mikino mpuzamahanga mu 2023.
Kuri uyu wa Gatanu, ikipe ya APR FC yanyagiye Gorilla FC ibitego 4-1 mu mukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona, wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, rutahizamu wayo Victor Mbaoma akomeza kuyobora ba rutahizamu.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Ukuboza 2023, ubuyobozi bwa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda bwasinyanye amasezerano na Sosiyete y’imikino y’amahirwe ya Gorilla Games, arimo kuzajya ihemba abakinnyi bitwaye neza ku kwezi n’umwaka.
Ikipe ya Rayon Sports yafashe umwanya kabiri muri shampiyona nyuma yo gutsinda Muhazi United 2-0 mu mukino w’umunsi wa 13 wabereye kuri Kigali Pele Stadium, Kiyovu yo inyagirwa na Mukura i Huye
Kuri uyu wa Kabiri,I kipe ya APR FC yanganyije na Gasogi United 0-0 mu mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona wabereye kuri Kigali Pele Stadiumi Nyamirambo
Kuva ku wa Gatanu tariki 01 Ukuboza 2023, Amakipe y’u Rwanda y’abagabo n’abagore mu mukino wa Sitting Volleyball yatangiye umwiherero yitegura shampiyona ya Afurika 2024 izabera muri Nigeria izatanga itike yo kujya mu mikino Olempike 2024 kuva tariki 27/01 kugera tariki 04/02/2024.
Rutahizamu w’ikipe ya APR FC, Umunya-Nigeria Victor Mbaoma Chuckuemeka ni umwe mu bakinnyi bari kwitwara neza muri shampiyona kugeza ubu nyamara yaraje ashidikanywaho na benshi.
Ikipe ya Kiyovu Sports yanganyije na APR FC igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona wabereye kuri Kigali Pelé Stadium tariki 02 Ukuboza 2023.
Ku wa Gatanu tariki 01 Ukuboza 2023, ikipe ya Rayon Sports yatsinze ikipe ya Bugesera FC mu mukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona wabereye kuri Kigali Pelé Stadium igitego 1-0 biyifasha gufata umwanya wa kabiri.