MENYA UMWANDITSI

  • Imyumvire: Niwiga imibare cyangwa za siyansi ntabwo uzabona umugabo-MINEDUC

    Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ivuga ko hari imyumvire idafite ishingiro ikiri mu Banyarwanda bamwe na bamwe, ivuga ko hari ibyo umukobwa adakwiye kwiga birimo imibare cyangwa siyansi kuko ngo bishobora gutuma atabona umugabo.



  • Kugaburira abana ku ishuri byatumye hari abarigarukamo bari bararitaye

    Gahunda yo kugaburira abana ku ishuri yatumye hari abarigarukamo bari bararitaye

    Nubwo Goverinoma y’u Rwanda yashyizeho gahunda zitandukanye zigamije gufasha abana bose kwiga neza, haracyagaragara abata ishuri, kuko muri 2021/22, abana bataye ishuri bangana na 194,721 mu barenga Miliyoni 2.7 bari banditswe nk’uko imibare yo mu gitabo cy’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (Statistical Year Book 2023) (...)



  • Silas Ngayaboshya

    Uburinganire ntabwo bivuga imibare gusa - MIGEPROF

    Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), ivuga ko uburinganire atari imibare gusa ahubwo igikwiye ari ugukuraho imbogamizi zibangamiye abageze mu nshingano, bitari ukugaragagara mu mibare gusa.



  • Byakabaye byiza inshuro yose umuntu ariye yogeje mu kanwa

    Byakabaye byiza inshuro yose umuntu ariye yogeje mu kanwa - RBC

    Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC), gisobanura uburyo bwiza wakora isuku y’amenyo utiteje ibindi bibazo, kuko hari ababikora bakangiza ishinya cyangwa ntibamaremo imyanda yose, kandi ngo ibyiza ni ukoza mu kanwa buri gihe umuntu amaze kurya.



  • Abantu barasabwa guhindura imyumvire bakamenya agaciro k

    Abantu barasabwa guhindura imyumvire bakamenya agaciro k’amashyamba

    Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Amashyamba (RFA), gisaba abaturage gukoresha ibicanwa bitangiza ibidukikije kuko bigira ingaruka ku babikoresha n’ibidukikije muri rusange.



  • Abitabiriye ikiganiro cyagezwaga ku nteko ishinga amategeko, imitwe yombi, ku byagezweho na guverinoma mu kunoza ireme ry

    Amashuri abanza yungutse abanyeshuri barenga ibihumbi 300 mu myaka itandatu

    Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yavuze ko Leta yongereye ibikenewe birimo ibyumba by’amashuri, intebe, ibitabo ndetse n’abarimu, kuko abana biga mu mashuri abanza biyongereye kandi izakomeza gutanga ibikenewe byose kugira ngo abana bige neza.



  • Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA, Ahishakiye Naphtal

    IBUKA isaba abarimu kutanyuranya imvugo kuri Jenoside

    Ibuka ivuga ko hari abarimu iyo bari mu ishuri bavuga ibyanditswe neza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko bagera ahiherereye bakavuga ibitandukanye na byo. Ibuka ivuga ko ibyo umwana yumva byose bimugira ingaruka. Aha ni ho ihera isaba abarimu kutanyuranya imvugo kuri Jenoside.



  • Amashanyarazi yabahinduriye ubuzima

    Mu mwaka 2005 ingo zari zifite umuriro w’amashanyarazi n’uturuka ku zuba zari 4.3% ariko uyu munsi ingo 76 zifite umuriro w’amashanyarazi mu ngo ijana. Ibi byahinduye ubuzima mu ngeri zitandukanye. N’ubwo hakigaragara imbogamizi kubagezweho nawo n’abo utarageraho, REG itanga ibisubizo ifatanyije n’abaturage.



  • Umwana wese ugejeje igihe cyo kwiga yemerewe kujya ku ishuri-Irere Claudette

    Minisiteri y’Uburezi ivuga ko uyu munsi buri mwana wese yemerewe kwiga igihe agejeje imyaka yo kujya ku ishuri. Ivuga ko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hari ababuzwaga ubwo burenganzira ariko uyu munsi abana bose babunganya.



  • Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA, Ahishakiye Naphtal

    Abayobozi basabwe gushyigikira abanyeshuri mu bikorwa byo Kwibuka

    Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside (IBUKA), wasabye abayobozi b’ibigo by’amashuri n’ab’inzego z’ibanze zibegereye, gushyigikira no gufasha banyeshuri mu bikorwa byo kwibuka, kuko usanga hari abatabiha uburemere bwabyo.



  • Umuyobozi muri Minisiteri y

    Uburinganire ni urutirigongo rw’iterambere rirambye-MIGEPROF

    N’ubwo hamaze guterwa intambwe mu kubahiriza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu Rwanda, haracyari imyumvire idahwitse aho hari ababona umukobwa nk’udashoboye, umuhungu nk’ushoboye byose, ibyo bikagira ingaruka kuri bose.



  • Abitabiriye iki gikorwa basabwe kwirinda ikibi

    Ubumenyi butagira uburere buba butuzuye - Minisitiri Irere

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30, abari abakozi ba Minisiteri y’Uburezi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yavuze ko ubumenyi butagira uburere buba butuzuye.



  • Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y

    Byiswe ko duhawe ubwigenge, butuviramo ubwigunge - Irere Claudette

    Minisiteri y’Uburezi ivuga ko Abakoloni bagize uruhare mu gutandukanya Abanyarwanda ndetse Repubulika ya mbere n’iya kabiri zakomeje kubiba urwango zihereye mu burezi ari byo byatumye habaho Jenoside yakorewe Abatutsi 1994. Nyuma yo gusobanura amateka yatumye habaho Jenoside yakorewe Abatutsi, urubyiruko rwasabwe gukomera (...)



  • Bahuguwe ku buryo bwiza bwo gukemura amakimbirane badateje andi

    Bahuguwe ku gukemura amakimbirane badateje ayandi

    Abiganjemo urubyiruko ruturutse mu matorero atandukanye, bahuguwe ku buryo bwiza bwo gukemura amakimbirane badateje ayandi no gufasha abagizweho ingaruka n’ibyo banyuzemo. Bavuga ko bagiye gufasha abandi cyane cyane abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.



  • Depite Arielle Kayabaga

    Depite Arielle Kayabaga yasabye Canada kwemeza ko FDLR ari umutwe w’iterabwoba

    Arielle Kayabaga, Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Canada, yasabye ko iki gihugu cyakwemeza FDLR nk’umutwe w’iterabwoba.



  • Umuhanda Kitabi-Nyungwe-Nyamasheke wabaye nyabagendwa

    Polisi y’u Rwanda yatangaje ko umuhanda Kitabi-Nyungwe-Nyamasheke wari wafunzwe n’inkangu wongeye kuba nyabagendwa.



  • Sheikh Salim Hitimana yasabye abayisilamu gukomeza ibikorwa byiza na nyuma ya Ramadhan

    Ukwezi kwa Ramadhan ntigukwiye kuba iherezo ry’ibikorwa byiza - Sheikh Hitimana Salim

    Kuri uyu wa 10 Mata 2024, Abayisilamu bo mu Rwanda n’ahandi ku Isi yose, basoje igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan, aho bibukijwe ko umuntu wajya mu ngeso mbi nyuma y’igisibo, icye kiba kitakiriwe na Allah (Imana), basabwa gukomeza ibikorwa byiza.



  • Abanyarwanda bibukijwe kuba hafi abagira ihungabana

    RBC yibukije Abanyarwanda kuba hafi umuntu wagira ihungabana

    Muri iyi minsi u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakoerewe Abatutsimu 1994, hari abakigaragaza ibimenyetso by’ihungabana, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC), kikaba gisaba Abanyarwanda kuba hafi yabo no kwiyambaza inzego z’ubuzima mu gihe bibaye ngombwa, kinagaragaza nomero za telefone zakwifashishwa mu gihe (...)



  • Ntiwakora byose wenyine, ugomba gukorana n’abandi - Perezida Kagame

    Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa 8 Mata, Perezida Paul Kagame, abajijwe ku cyo u Rwanda rukora mu gusigasira ibyagezweho n’imibanire y’ibindi bihugu, yasobanuye icyo igihugu gikora kugira ngo kigirane umubano mwiza n’ibindi.



  • Umuyobozi Nshingwabikorwa w

    Kicukiro: Barasabwa gutanga amakuru y’ahakiri imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro

    Mu gihe mu Rwanda hatangiye ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Akarere ka Kicukiro karasaba abaturage gutanga amakuru y’ahari imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.



  • Iyo umwana agwingiye kugeza ku myaka ibiri ntakira - MINISANTE

    Hari gahunda nyinshi mu Rwanda zigamije kurinda abana kugwira, ariko ni ikibazo kikigaragara uyu munsi. Iyo umwana agize imyaka ibiri agwingiye nta kintu cyakorwa ngo akire kandi bimugiraho ingaruka mu buzima bwe bwose nk’uko bitangazwa na minisiteri y’ubuzima. Kwita ku mwana bitangira agisamwa ndetse uko abagize umuryango (...)



  • Minisitiri w

    Abagore baracyari bake mu mirimo y’ikoranabuhanga mu Rwanda

    Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), ivuga ko abagore bakiri bake mu mirimo y’ikoranabuhanga ariko ko harimo gushyirwa imbaraga mu bikorwa bitandukanye bigamije kuzamura ubushobozi bwabo.



  • Leta n’abikorera bararebera hamwe uko bakemura ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko

    Ubushomeri mu rubyiruko ni ikibazo kibangamiye u Rwanda, Afurika n’Isi yose muri rusange. Minisiteri y’Urubyiruko yashyizeho gahunda zitandukanye ifatanyije n’inzego zitandukanye za Leta n’abikorera mu gushaka igisubizo.



  • Menya ibintu bine wakora maze ugatsinda Malaria

    Malaria ni imwe mu ndwara zandura, ishobora kuvurwa igakira, kandi itwara ubuzima bwa benshi iyo utivurije ku gihe. N’ubwo hari gahunda zitandukanye zashyizweho mu nzego zose z’ubuzima kugeza no ku Bajyanama b’ubuzima zigamije guyihasha, uyu munsi hari abakicwa nayo, ariko RBC ivuga ko hari uburyo wayirindamo ugatandukana nayo.



  • Ababyeyi basabwa kurinda abana babo ibituma bajya kuba ku muhanda

    Ni izihe ngamba zihari zo kurandura ikibazo cy’abana bo ku muhanda?

    Hirya no hino haracyagaragara abana ku mihanda babiterwa n’impamvu zitandukanye ziganjemo ibibazo biterwa n’imiryango. Ni ikibazo gihangayikishije kuko abo bana usanga babaho mu buzima bubi, bigatuma na bo bishora mu bikorwa bibi birimo ubujura, urugomo no kunywa ibiyobyabwenge.



  • Amadini n’amatorero yubahiriza ate ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye?

    Mu madini n’amatorero atandukanye bavuga ko ihame ry’ubunganire n’ubwuzuzanye ryatangiye kubahirizwa uretse ko bikorwa mu buryo butandukanye bishingiye ku myemerere.



  • Polisi isaba abubaka guteganya ibyakwifashishwa mu gihe habaye inkongi y’umuriro

    Mu bice bitandukanye hakunze kumvikana inkongi z’umuriro zatewe n’impamvu zitandukanye, ari na ko abari hafi bihutira gushaka uko bazimya bagakiza ibitarangirika. Bikunze kugaragara ko hari abaturage batazi uburyo bwo kwirinda no gutabaza inzego zibishinzwe, igihe habaye inkongi y’umuriro.



  • Umuyobozi Mukuru ushinzwe Politiki y

    Impamvu abakobwa bakiri bake mu mashuri makuru na Kaminuza

    Urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore (Gender Monitoring Office/GMO), kimwe na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), bagaragaza ko abakobwa biga mu mashuri makuru na za kaminuza, ari bake ugereranyije n’abahungu, bigaterwa n’impamvu zitandukanye zirimo n’izishingiye (...)



  • Ikigo Nyarwanda cy

    Rwanda Forensic Institute yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’Urugaga rw’Abavoka

    Ikigo cy’u Rwanda cy’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera (Rwanda Forensic Institute), tariki 11 Werurwe 2024, cyasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, aho iki kigo kigiye kujya gihugura Abavoka, ndetse bakajya basura iki kigo.



  • Bahuguwe ku kwirinda imvugo zipfobya Jenoside

    MINUBUMWE iributsa abantu kwirinda imvugo zipfobya Jenoside

    Abagize Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Kiliziya Gatolika, bari mu mahugurwa ku itegeko rihana abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, bibutswa ko abakoresha imvugo ziyipfobya hari itegeko ribahana.



Izindi nkuru: