Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ivuga ko hari imyumvire idafite ishingiro ikiri mu Banyarwanda bamwe na bamwe, ivuga ko hari ibyo umukobwa adakwiye kwiga birimo imibare cyangwa siyansi kuko ngo bishobora gutuma atabona umugabo.
Nubwo Goverinoma y’u Rwanda yashyizeho gahunda zitandukanye zigamije gufasha abana bose kwiga neza, haracyagaragara abata ishuri, kuko muri 2021/22, abana bataye ishuri bangana na 194,721 mu barenga Miliyoni 2.7 bari banditswe nk’uko imibare yo mu gitabo cy’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (Statistical Year Book 2023) (...)
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), ivuga ko uburinganire atari imibare gusa ahubwo igikwiye ari ugukuraho imbogamizi zibangamiye abageze mu nshingano, bitari ukugaragagara mu mibare gusa.
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC), gisobanura uburyo bwiza wakora isuku y’amenyo utiteje ibindi bibazo, kuko hari ababikora bakangiza ishinya cyangwa ntibamaremo imyanda yose, kandi ngo ibyiza ni ukoza mu kanwa buri gihe umuntu amaze kurya.
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Amashyamba (RFA), gisaba abaturage gukoresha ibicanwa bitangiza ibidukikije kuko bigira ingaruka ku babikoresha n’ibidukikije muri rusange.
Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yavuze ko Leta yongereye ibikenewe birimo ibyumba by’amashuri, intebe, ibitabo ndetse n’abarimu, kuko abana biga mu mashuri abanza biyongereye kandi izakomeza gutanga ibikenewe byose kugira ngo abana bige neza.
Ibuka ivuga ko hari abarimu iyo bari mu ishuri bavuga ibyanditswe neza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko bagera ahiherereye bakavuga ibitandukanye na byo. Ibuka ivuga ko ibyo umwana yumva byose bimugira ingaruka. Aha ni ho ihera isaba abarimu kutanyuranya imvugo kuri Jenoside.
Mu mwaka 2005 ingo zari zifite umuriro w’amashanyarazi n’uturuka ku zuba zari 4.3% ariko uyu munsi ingo 76 zifite umuriro w’amashanyarazi mu ngo ijana. Ibi byahinduye ubuzima mu ngeri zitandukanye. N’ubwo hakigaragara imbogamizi kubagezweho nawo n’abo utarageraho, REG itanga ibisubizo ifatanyije n’abaturage.
Minisiteri y’Uburezi ivuga ko uyu munsi buri mwana wese yemerewe kwiga igihe agejeje imyaka yo kujya ku ishuri. Ivuga ko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hari ababuzwaga ubwo burenganzira ariko uyu munsi abana bose babunganya.
Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside (IBUKA), wasabye abayobozi b’ibigo by’amashuri n’ab’inzego z’ibanze zibegereye, gushyigikira no gufasha banyeshuri mu bikorwa byo kwibuka, kuko usanga hari abatabiha uburemere bwabyo.
N’ubwo hamaze guterwa intambwe mu kubahiriza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu Rwanda, haracyari imyumvire idahwitse aho hari ababona umukobwa nk’udashoboye, umuhungu nk’ushoboye byose, ibyo bikagira ingaruka kuri bose.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30, abari abakozi ba Minisiteri y’Uburezi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yavuze ko ubumenyi butagira uburere buba butuzuye.
Minisiteri y’Uburezi ivuga ko Abakoloni bagize uruhare mu gutandukanya Abanyarwanda ndetse Repubulika ya mbere n’iya kabiri zakomeje kubiba urwango zihereye mu burezi ari byo byatumye habaho Jenoside yakorewe Abatutsi 1994. Nyuma yo gusobanura amateka yatumye habaho Jenoside yakorewe Abatutsi, urubyiruko rwasabwe gukomera (...)
Abiganjemo urubyiruko ruturutse mu matorero atandukanye, bahuguwe ku buryo bwiza bwo gukemura amakimbirane badateje ayandi no gufasha abagizweho ingaruka n’ibyo banyuzemo. Bavuga ko bagiye gufasha abandi cyane cyane abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Arielle Kayabaga, Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Canada, yasabye ko iki gihugu cyakwemeza FDLR nk’umutwe w’iterabwoba.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko umuhanda Kitabi-Nyungwe-Nyamasheke wari wafunzwe n’inkangu wongeye kuba nyabagendwa.
Kuri uyu wa 10 Mata 2024, Abayisilamu bo mu Rwanda n’ahandi ku Isi yose, basoje igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan, aho bibukijwe ko umuntu wajya mu ngeso mbi nyuma y’igisibo, icye kiba kitakiriwe na Allah (Imana), basabwa gukomeza ibikorwa byiza.
Muri iyi minsi u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakoerewe Abatutsimu 1994, hari abakigaragaza ibimenyetso by’ihungabana, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC), kikaba gisaba Abanyarwanda kuba hafi yabo no kwiyambaza inzego z’ubuzima mu gihe bibaye ngombwa, kinagaragaza nomero za telefone zakwifashishwa mu gihe (...)
Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa 8 Mata, Perezida Paul Kagame, abajijwe ku cyo u Rwanda rukora mu gusigasira ibyagezweho n’imibanire y’ibindi bihugu, yasobanuye icyo igihugu gikora kugira ngo kigirane umubano mwiza n’ibindi.
Mu gihe mu Rwanda hatangiye ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Akarere ka Kicukiro karasaba abaturage gutanga amakuru y’ahari imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Hari gahunda nyinshi mu Rwanda zigamije kurinda abana kugwira, ariko ni ikibazo kikigaragara uyu munsi. Iyo umwana agize imyaka ibiri agwingiye nta kintu cyakorwa ngo akire kandi bimugiraho ingaruka mu buzima bwe bwose nk’uko bitangazwa na minisiteri y’ubuzima. Kwita ku mwana bitangira agisamwa ndetse uko abagize umuryango (...)
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), ivuga ko abagore bakiri bake mu mirimo y’ikoranabuhanga ariko ko harimo gushyirwa imbaraga mu bikorwa bitandukanye bigamije kuzamura ubushobozi bwabo.
Ubushomeri mu rubyiruko ni ikibazo kibangamiye u Rwanda, Afurika n’Isi yose muri rusange. Minisiteri y’Urubyiruko yashyizeho gahunda zitandukanye ifatanyije n’inzego zitandukanye za Leta n’abikorera mu gushaka igisubizo.
Malaria ni imwe mu ndwara zandura, ishobora kuvurwa igakira, kandi itwara ubuzima bwa benshi iyo utivurije ku gihe. N’ubwo hari gahunda zitandukanye zashyizweho mu nzego zose z’ubuzima kugeza no ku Bajyanama b’ubuzima zigamije guyihasha, uyu munsi hari abakicwa nayo, ariko RBC ivuga ko hari uburyo wayirindamo ugatandukana nayo.
Hirya no hino haracyagaragara abana ku mihanda babiterwa n’impamvu zitandukanye ziganjemo ibibazo biterwa n’imiryango. Ni ikibazo gihangayikishije kuko abo bana usanga babaho mu buzima bubi, bigatuma na bo bishora mu bikorwa bibi birimo ubujura, urugomo no kunywa ibiyobyabwenge.
Mu madini n’amatorero atandukanye bavuga ko ihame ry’ubunganire n’ubwuzuzanye ryatangiye kubahirizwa uretse ko bikorwa mu buryo butandukanye bishingiye ku myemerere.
Mu bice bitandukanye hakunze kumvikana inkongi z’umuriro zatewe n’impamvu zitandukanye, ari na ko abari hafi bihutira gushaka uko bazimya bagakiza ibitarangirika. Bikunze kugaragara ko hari abaturage batazi uburyo bwo kwirinda no gutabaza inzego zibishinzwe, igihe habaye inkongi y’umuriro.
Urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore (Gender Monitoring Office/GMO), kimwe na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), bagaragaza ko abakobwa biga mu mashuri makuru na za kaminuza, ari bake ugereranyije n’abahungu, bigaterwa n’impamvu zitandukanye zirimo n’izishingiye (...)
Ikigo cy’u Rwanda cy’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera (Rwanda Forensic Institute), tariki 11 Werurwe 2024, cyasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, aho iki kigo kigiye kujya gihugura Abavoka, ndetse bakajya basura iki kigo.
Abagize Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Kiliziya Gatolika, bari mu mahugurwa ku itegeko rihana abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, bibutswa ko abakoresha imvugo ziyipfobya hari itegeko ribahana.