Ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda (Rwanda Food and Drugs Authority), cyatangaje ko cyahagaritse ikoreshwa ry’imiti yose isukura intoki yitwa ‘BEU Hand Sanitizer’ ikorwa n’uruganda rwa Holly Trust Ltd, ruherereye mu Murenge wa Runda w’Akarere ka Kamonyi.
Urwego rw’Ubushinjacyaha mu Ngabo z’u Rwanda (MPD) ruratangaza ko rwatangije iperereza ku byaha byo guhohotera abaturage byakozwe na bamwe mu basirikare bafite imyitwarire mibi.
Abaturage barenga 65 bo mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 04 Mata 2020, bafashwe basengera mu rugo rw’umwe muri bo, banga gusohokamo kugeza basohowemo ku ngufu.
Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman, yatangaje ko igihugu cye cyahaye u Rwanda inkunga ya miliyoni y’amadolari ya Amerika (hafi miliyari y’amafaranga y’u Rwanda), yo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus mu Rwanda.
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yasabye inzego za Leta guhagarika gukata abakozi ba Leta imisanzu y’Ikigega Agaciro Development Fund.
Amakuru mashya ya Minisiteri y’Ubuzima aravuga ko mu Rwanda kuri uyu wa gatanu tariki 03 Mata 2020, hagaragaye abandi bantu batanu (5) barwaye Coronavirus, nk’uko itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima ribivuga.
Amakuru mashya ya Minisiteri y’Ubuzima aravuga ko mu Rwanda kuri uyu wa gatatu tariki 01 Mata 2020, hagaragaye abandi bantu barindwi barwaye Coronavirus, nk’uko itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima ribivuga.
Ubuyobozi bw’ishuri ’Hope Haven Rwanda’ riherereye mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo, bwatanze ibyo kurya ku baturage batishoboye batuye mu midugudu itandatu igize Akagari ka Rudashya, byose bifite agaciro ka miliyoni zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), ruratangaza ko rwafunze uwitwa Silas Munyaneza, ukurikiranweho ibyaha byo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, ndetse no guhimba inyandiko mpimbano.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yatangaje ko hashingiwe ku mabwiriza ya Minisitiri w’Intebe yo gukumira icyorezo cya Coronavirus, serivisi z’ingenzi zikenerwa mu buhiniz n’ubworozi zikomeza gukora, kugira ngo uruhare rw’ibiribwa rudahungabana.
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri iki Cyumweru tariki ya 22 Werurwe 2020, hagaragaye abandi bantu babiri banduye Coronavirus, bituma umubare w’abayirwaye mu Rwanda uba 19.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yongeye kwibutsa abacuruzi ko ntawemerewe kuzamura ibiciro by’ibicuruzwa, byaba ibikorerwa mu Rwanda cyangwa ibituruka hanze y’igihugu.
Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), yasabye Abaturarwanda kudahagarika umutima kubera amabwiriza mashya yashyizweho na Leta y’u Rwanda, mu rwego rwo gukumirwa ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.
Leta ya Uganda yemeje ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Werurwe 2020, hagaragaye umuntu wa mbere wanduye icyorezo cya Coronavirus.
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Werurwe 2019, nta murwayi mushya wa Coronavirus (COVID-19) wagaragaye mu bipimo byafashwe mu Rwanda, bituma umubare w’abarwaye Coronavirus bose hamwe uguma ku bantu 17.
Itangazo riturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, riravuga ko hashingiwe ku ntera icyorezo cya Coronavirus kimaze gufata ku isi, ndetse n’uburyo ibindi bihugu bihangana na cyo, byagaragaye ko hakwiye kongerwa ingamba n’imbaraga mu gukumira ikwirakwira ry’icyo cyorezo mu Rwanda.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yashimiye umuherwe Jack Ma wageneye Umugabana wa Afurika ibikoresho byo gupima icyorezo cya COVID-19 ndetse n’ibyo kurinda abaganga bita kubamaze kucyandura.
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), rwatangaje ko guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Werurwe 2020, ibikorwa byo gusura Pariki z’Igihugu eshatu ari zo iy’Ibirunga, iya Mukura-Gishwati ndetse n’iya Nyungwe byabaye bisubitswe by’agateganyo, mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya COVID-19.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19, utubari twahawe amasaha ntarengwa yo gufunga mu Mujyi wa Kigali no mu byaro.
Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangaje ko yafashe icyemezo cyo kwemerera amabanki kongerera igihe cyo kwishyura inguzanyo mu gihe abayabereyemo inguzanyo bagizweho ingaruka na Coronavirus, ndetse inakuraho ikiguzi cyo guhererakanya amafaranga.
Umuryango mpuzamahanga udaharanira inyungu ‘Teach A Man To Fish’, uvuga ko gutangira gutoza abana bakiri bato gutegura no gucunga imishinga ibyara inyungu, bituma bakurana ubumenyi buhagije bubafasha kwihangira imirimo, kubona akazi no guhangana n’ibibazo by’ubuzima bashobora guhura na byo.
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko nubwo nta cyorezo cya coronavirus kiragaragara mu Rwanda, abaturage bagomba gukurikiza inama bagirwa mu kugikumira.
Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yatangaje kuri Twitter ko u Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa gatatu mu bihugu bifite imihanda yujuje ubuziranenge muri Afurika, ku manota atanu (5.0), rukurikiye Afurika y’Epfo ya kabiri na yo ifite amanota 5.0, mu gihe Namibiya ya mbere yo ifite amanota 5.2.
Umugabo witwa Jean Damascene Mporamusanga wo mu Kagari ka Ruhinga, Umurenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru, yasanzwe imbere y’urugo rwe yapfuye, nyuma y’amakimbirane yari yaraye agiranye n’umugore we Nyirabukara Odette.
Ababyeyi batuye mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru bavuga ko gahunda y’itorero ryo ku mudugudu yafashije abana n’urubyiruko kwisubiraho bakareka ubuzererezi.
Abaturage bo mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, baratangaza ko inteko z’abunzi zigira uruhare mu kubakemurira ibibazo batagombye gusiragira mu nkiko.
Buri mwaka itorero ‘New Life Bible Church’ ritegura igiterane gikomeye kandi kiri ku rwego mpuzamahanga cyiswe ‘Refresh Africa Conference’. uNi igiterane kiba gikubiyemo inyigisho zo guhemburwa kw’umugabane wa Afrika ndetse no kuramya Imana kugira ngo habeho ubutumwa bw’impemburo.
Kuri uyu wa gatandatu tariki 22 Gashyantare 2020, ni bwo umuhanzi Kizito Mihigo uherutse gupfa bivugwa ko yiyahuye ubwo yari afungiye kuri Polisi ya Remera mu Mujyi wa Kigali, ashyingurwa mu irimbi rya Rusororo.
Nyuma y’uko hatangajwe imyanzuro y’Umwiherero wa 17 w’abayobozi bakuru b’igihugu, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 22 Gashyantare, Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje amabwiriza mashya agenga kwimura, gusibiza, kwirukana ndetse no guhindurira ishuri abanyeshuri mu byiciro binyuranye.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Gashyantare 2020, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Yoweri K. Museveni wa Uganda, bahuriye ku mupaka wa Gatuna-Katuna uhuza ibihugu byombi, mu biganiro bigamije kugarura umubano hagati y’ibihugu byombi.