Yashimiye Umunyekongo wamurokoye muri Jenoside

Umunyarwandakazi utuye muri Leta zunze ubumwe za Amerika yagaruwe no gushimira Umukongomanikazi wamuhishe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Vumiriya avuga urugamba yarwanye agakiza Bora.
Vumiriya avuga urugamba yarwanye agakiza Bora.

Kuri iki cyumweru tariki 21 Kanama 2016, nibwo bahuriye mu Murenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi, agamije kumwitura kumukiza interahamwe zashakaga kumwicana n’umuryango we.

Bora Seraphine uvuga ko yari atuye muri Congo mbere ya Jenoside, nyuma yo guhigwa bukware n’interahamwe zari zahungiye muri Congo, yaje kuzica mu rihumye ahungira mu rugo rwa Vumiriya aramuhisha.

Bora ashimira umukecuru w'umukongomani kazi wamukijije abamuhigaga muri Jenoside.
Bora ashimira umukecuru w’umukongomani kazi wamukijije abamuhigaga muri Jenoside.

Yagize ati “Nahise njya munzu y’uyu mukecuru interahamwe zimenya ko nahahungiye ziraza zirahagota, zikamubwira ngo ansohore banyice.

Umukecuru akababwira ngo aho kugira ngo mutange mumwice ngo njyewe mubanze munyice ariko simutanga kugeza igihe Leta ya Congo yaje kuhankura nkira gutyo.”

Vumiriya avuga ko yari yaturanye n’abiwabo wa Bora muri Congo, hanyuma mu gihe cya Jenoside bagakwira imishwaro bahunga interahamwe zabahigaga ari nako seraphine we yahise amuhungiraho.

Ababyeyi ba Bora Bombi bashimira umunyekongo wabakirije umwana.
Ababyeyi ba Bora Bombi bashimira umunyekongo wabakirije umwana.

Ati “Icyatumye muhisha twari duturanye mbona interahamwe zije zibanza ngo ntanzoka mubonye mbabwira ko inzoka ziba mu ishyamba bansaba gukingura ndanga.

Ndababwira ngo niba mutarahaze abo mwishe uyu ntimumubona kereka nimubanza kunyica kugeza polisi ije kumujyana.”

Usibye kuba Bora yashimiye mu ruhame uwamufashije kumuhisha mu bihe byari bigoranye, yiyemeje kuzakomeza kumwitura ineza yamugiriye amufasha kubaho mu buzima bwibanze.

Itsinda ry'abanyekongo baherekeje Vumiriya gushimirwa ubutwari yagize.
Itsinda ry’abanyekongo baherekeje Vumiriya gushimirwa ubutwari yagize.
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Numuntu, that’s how we are supposed to be

Phoebe Paulsen yanditse ku itariki ya: 22-08-2016  →  Musubize

God bless her and her family

Phoebe Paulsen yanditse ku itariki ya: 22-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka