Urwibutso rwa Nyarubuye rumpaye umutuzo-Senderi

Umuhanzi Senderi International Hit aratangaza ko kubona imibiri ibihumbi 73 y’abazize Jonoside yakorewe Abatutsi harimo n’ababyeyi be, ishyingurwa mu rwibutso rwiza bimuhaye gutuza.

Imibiri ibihumbi 73 y'abazize Jenoside i Nyarubuye yimuriwe mu rwibutso rushya.
Imibiri ibihumbi 73 y’abazize Jenoside i Nyarubuye yimuriwe mu rwibutso rushya.

Yabivuze mu muhango wo kwimurira imibiri ibihumbi 73 y’abazize Jenoside mu rwibutso rushya rwa Nyarubuye wabaye ku wa 02Nyakanga2016 i Nyarubuye mu Karere ka Kirehe.

Senderi yavuze ko mbere yumvaga mu mubiri we hari ikibura kubona inzirakarengane za Nyarubuye zidashyinguye neza, none ngo akaba atuje ameze neza kuko Leta yabahaye urwibutso abazize Jenoside bakaba bashyinguwe neza.

Ati “Nk’umuhanzi uhavuka ndishimira uburyo Leta yaduhaye urwibutso rwiza rujyanye n’igihe bitandukanye n’uko hari hameze, … ubu ndatuje meze neza, abazize Jenoside bari ahantu heza”.

Yasabye ko Urwa Nyarubuye rwajya rusurwa n’urubyiruko ruhaturiye, abayobozi b’ibigo by’amashuri bakabishyira muri gahunda kugira ngo abana bahavuka bajye bamenya neza ayo mateka ya Jenoside yahabereye.

Umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 22 abiciwe i Nyarubuye muri Jenoside.
Umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 22 abiciwe i Nyarubuye muri Jenoside.

Senderi akomeza avuga ko urubyiruko rw’abagera kuri 80 baba i Kigali ariko bavuka i Nyarubuye bishyize hamwe muri “Nyarubuye All Stars” bahimba indirimbo ivuga ku mateka ya Nyarubuye bayita “Turiho”.

Ati “Urubyiruko rukwiye kuyiga ndetse mbere yo kwinjira mu ishuri bakayiririmba bagafata n’iminota itanu yo kubwirwa amateka ya Nyarubuye!

Yasubije abajya bibaza impamvu abantu benshi bahungiye Nyarubuye, avuga ko ari icyizere bari bahafitiye.
Yaboneyeho ashimira abahanzi barimo Munyanshoza Dieudonné, Nyiranyamibwa ba Bonhomme bagiye kumutabara ashingura mu cyubahiro ababyeyi be ndetse n’inshuti n’abaturanyi biciwe i Nyarubuye muri Jenoside.

Sendere avuga ko abo mu muryango w’iwabo wa nyina umubyara n’iwabo wa se hafi ya bose baguye i Nyarubuye bakaba bashyinguye muri urwo rwibutso.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka