BK Group yungutse arenga Miliyari 74Frw muri 2023

Ibigo bigize BK Group ari byo Banki ya Kigali, BK Insurance, BK Capital na BK TechHouse, byishimiye inyungu yabonetse mu mwaka ushize wa 2023, irenga amafaranga y’u Rwanda Miliyari 74 na Miliyoni 800.

Umuyobozi Mukuru(CEO) wa BK Group, Beata Habyarimana, yavuze ko iyi nyungu yiyongereyeho 25% ugereranyije n’umwaka wabanje wa 2022, bayikesha izamuka ry’ubukungu bw’Igihugu ryageze ku 8% muri 2023 n’ubwo bitari byoroshye.

Beata Habyarimana yishimiye ko ibiciro ku isoko byagabanutse muri uwo mwaka ushize, bigatuma amafaranga y’abakiriya agira agaciro, ari na byo bituma bagira ubushobozi bwo kwishyura neza inguzanyo bahawe hamwe no kwitabira kubitsa.

Umuyobozi Mukuru(CEO) wa BK Group, Beata Habyarimana
Umuyobozi Mukuru(CEO) wa BK Group, Beata Habyarimana

Yagize ati "Habayeho igabanuka ry’ibiciro mu mwaka ushize. Ni amakuru meza ku bushobozi bw’umukiriya mu guhaha, twizera ko no muri uyu mwaka bizakomeza kugabanuka."

BK Group ivuga ko muri 2023 habayeho kwiyongera kw’imari shingiro y’ibigo biyigize ku rugero rwa 14.5% ugereranyije n’umwaka wabanje, kuko uwo mutungo wageze ku mafaranga y’u Rwanda miliyari 2,122 na miliyoni 100.

Muri uwo mwaka kandi hatanzwe inguzanyo igera kuri miliyari 1,244 na miliyoni 800 (ikaba yariyongereyeho 9.7% ugereranyije n’umwaka wa 2022.

Muri 2023 kandi, BK Group yakiriye ubwizigame bw’abakiriya bungana n’amafaranga y’u Rwanda miliyari 1,376 na miliyoni 300, akaba yariyongereye ku rugero rungana na 28% ugereranyije n’umwaka wa 2022.

Ni mu gihe ubwizigame bw’abanyamigabane(shareholders’ equity) bwageze kuri miliyari 366 na miliyoni 400 z’amafaranga y’u Rwanda, akaba yariyongereye ku rugero rwa 14.8% ugereranyije n’umwaka wa 2022.

BK Group yanagaragaje ishusho y’igihembwe cya kane cy’umwaka ushize wa 2023 (Ukwakira-Ukuboza), aho inyungu yabonetse yazamutseho 21.5% ikagera ku mafaranga y’u Rwanda miliyari 19 na miliyoni 700.

BK Group ivuga ko ikomeje kongera abo igezaho serivisi, barimo abahinzi bahabwa serivisi z’ubwishingizi, abishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga, ndetse no gutanga inguzanyo ku bifuza kwiga, ku bagore bihangira imirimo, ndetse no ku bagura ibinyabiziga bitangiza umwuka n’ikirere.

Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi
Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi

Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi, yakomeje yizeza abahinzi ko hari inguzanyo yatanzwe na Banki y’Ishoramari y’Abanyaburayi (European Investment Bank, EIB) mu mwaka ushize, ikaba yishyurwa ku nyungu nto ya 8%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka