Ngoma: Imibiri 18,382 y’abazize Jenoside yashyinguwe mu cyubahiro

Imibiri 18,382 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa Jenoside rushya rwa Kibungo mu Karere ka Ngoma.

Imibiri yashyinguwe ku wa 21 Kanama 2016 ni iyimuwe mu nzibutso zitameze neza mu mirenge ya Kibungo,Kazo,Rurenge na Remera.

Abarokotse Jenoside ngo kubona ababo bashyinguwe heza batakinyagirwa ngo byatumye baruhuka ku mitima yabo.
Abarokotse Jenoside ngo kubona ababo bashyinguwe heza batakinyagirwa ngo byatumye baruhuka ku mitima yabo.

Urwibutso rushya rwa Ngoma ruri mu murenge wa Kibungo,igice cyambere cyigizwe n’imva cyuzuye gitwaye miliyoni 115 harimo gusukura imibiri no kuyishyingura.

Uru rwibutso ngo rusigaje kubakwa ibice bindi bibiri birimo inzu y’amateka ndetse n’ubusitani(hangari)kugirango rube rwuzuje ibisabwa.

Bimwe mu bimenyetso bigaragaza uko jenoside yakozwe harimo intwaro zakoreshejwe n'ibindi.
Bimwe mu bimenyetso bigaragaza uko jenoside yakozwe harimo intwaro zakoreshejwe n’ibindi.

Urwibutso rwa Jenoside rwubatswe ruzafasha kubungabunga ibimenyetso bya Jenoside neza,ndetse rube n’isomo kubagifite ingengabitekerezo ya Jenoside bahakana ko itabaye.

Dr Bizimana J D wa CNLG avuga ko abarokotse Jenoside babazwa nuko urukiko rwa Arusha Rwagize abere Mugiraneza na Mugenzi kandi bari abicanyi Ruharwa muri jenoside.
Dr Bizimana J D wa CNLG avuga ko abarokotse Jenoside babazwa nuko urukiko rwa Arusha Rwagize abere Mugiraneza na Mugenzi kandi bari abicanyi Ruharwa muri jenoside.

Ruhima Paul warokokeye Jenoside mu Murenge wa Kibungo,yagaragaje uburyo amacakubiri ashingiye ku moko yahemberwaga mu mashuri,abatutsi bahagurutswa bityo bigatuma ingengabitekerezo yo kubatsemba ishimangirwa.

Yagize ati”Baduhagurutsaga mu ishuri Abatutsi bagahaguruka bakatubara.Uku kudutandukanya n’abandi byatumye nkanjye hari umunyeshuri twiganaga yambwiye ko abatutsi nibabica azamperaho n’iwacu.”

Nkuranga Egide Vice Perezida w’umuryango”Ibuka”ku rwego rw’igihugu yashimiye ubuyobozi ,uburyo budahwema gushyigikira ibikorwa byo gushyingura mu cyubahiro abazize jenoside yakorewe abatusti mu 1994.

Imibiri igera ku bihumbi 18 852 y'abazize Jenoside yari ishyinguwe mu nzibutso zitameze neza niyo yashyinguwe mu cyubahiro.
Imibiri igera ku bihumbi 18 852 y’abazize Jenoside yari ishyinguwe mu nzibutso zitameze neza niyo yashyinguwe mu cyubahiro.

Dr Jean Damascene Bizimana Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa komisiyo yo kurwanya Jenoside “CNLG”yanenze zimwe mu manza zaciwe I Arusha aho ba ruharwa bagizwe abere barimo Mugiraneza na Mugenzi bayoboraga muri perefectura Kibungo.

Yagize ati”Aba bantu tugiye gushyingura ahangaha bamwe mubo bzize ku isonga ni Mugenzi na Mugiraneza bayoboye ubwicanyi mu cyahoze ari perefectura ya Kibungo.

N’ubwo bagizwe abere n’urukiko rwa Arusha twebwe byumwihariko abarokotse,twemeza ko abo bantu atari abere ndetse n’umutimanama wabo nibwira ko utabagira abere aho bari hose.”

Uru rwibutso rushya ruzafasha mu kubangabunga ibimenyetso bya Jenoside birimo n'imibiri y'abayizize.
Uru rwibutso rushya ruzafasha mu kubangabunga ibimenyetso bya Jenoside birimo n’imibiri y’abayizize.

Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba,Uwamariya Odette,yavuze ko nk’ubuyobozi agaya abayobozi babi baranzwe n’ivangura kugera ubwo bagejeje kuri jenoside gusa ango icyo yishimira nuko ubu hariho ubuyobozi bwiza burwanya amacakubiri ayariyo yose.

Ibikorwa byo kubaka urwibutso rwa Jenoside rushya rwa Ngoma I Kibungo byatangiye m’ Ukwakira 2015 igice cya mbere cyo kubaka imva kirangira muri Mata 2016.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

eee uziko abantu baribabaye nkinyamaswa

uwezeyimana jpaul yanditse ku itariki ya: 7-04-2017  →  Musubize

imibiri yashinguwe mucyubahiro yazize jenocide yakorewe abatutsi 1994 Imana iyakire mubayo naho abo urukiko rw’arusha rwagize abera imana niyo izi icyo izakorera ndangije ngiranti ababuze ababo bagomeze kwihangana

pazzo patrick nkundamahoro yanditse ku itariki ya: 22-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka