Urwibutso rwa Jenoside ni ishuri rihanitse mu butabera n’isanamitima – Perezida Andrzej Duda

Perezida wa Pologne, Andrzej Sebastian Duda, yavuze ko Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, amateka rubumbatiye akwiye kubera ishuri rihanitse amahanga mu bijyanye n’ubutabera n’imbabazi bifasha abaturage mu isanamitima.

Perezida Duda yabitangaje ku wa Gatatu tariki 07 Gashyantare 2024, ari kumwe n’umugore we, Agata Kornhauser-Duda nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, asobanurirwa byinshi ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Perezida Duda n’umugore we, batambagijwe ibice bigize uru rwibutso, maze asobanurirwa inkomoko n’ukuri kwa Jenoside yakorewe Abatutsi, ingaruka zayo ndetse n’urugendo Igihugu cyanyuzemo mu kugana ku bumwe n’ubwiyunge no kwiyubaka mu myaka 30 ishize.

Nyuma yo gusobanurirwa ayo mateka, mu butumwa yanditse mu gitabo cy’abashyitsi, Perezida Duda yavuze ko Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ari isomo ku ngaruka z’amacakubiri n’ingengabitekerezo yaturutse ku banyamahanga bikaryanisha abari abaturanyi, inshuti n’abavandimwe.

Yagize ati: “Gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali bisiga ubunararibonye mu buryo bwimbitse. Ni isomo ku ngaruka zikomeye z’amacakubiri yatewe n’abanyamahanga ndetse n’ingengabitekerezo mbi yaryanishije abantu, abari abaturanyi, inshuti n’abavandimwe.”

Perezida Andrzej Duda yakomeje avuga ko ibyo yiboneye bikwiye kuba umuburo kuri buri wese ko mu gihe yimitse urwango bigira ingaruka mu kurimbura sosiyete.

Ati: “Ni umuburo kuri twese ko mugihe wimitse urwango, rushobora gusenya sosiyete. Aya ni amasomo akomeye ku butabera no kubabarirana bishobora gufasha umuryango mu isanamitima, ukongera ugatera imbere kandi ugashikama nk’uko mwe, abanyarwanda mwabikoze mu buryo budasanzwe.”

Perezida Andrzej Duda, ari kumwe na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame, mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru ku wa Gatatu, yakomoje ku kuba yifuza ko u Rwanda na Polonye bifatanya mu burezi byumwihariko mu guteza imbere amasomo ya gisirikare, bitewe no kuba Ibihugu byombi bifite amateka bihuriyeho bigafasha urubyiruko gufata iya mbere mu kurinda igihugu.

Yagize ati: “U Rwanda niruramuka rugize ikiruhungabanya natwe twiteguye kuzaruha ubufasha kandi turushyigikire, niyo mpamvu tuganira ku burezi harimo n’ubwa gisirikare kugira ngo binyuze mu rubyiruko rw’u Rwanda twizereko rwiteguye kurengera igihugu cyabo mu gihe cyaba gihungabanyirijwe umutekano.”

Perezida wa Pologne, Andrzej Duda n’umugore we, Agata Kornhauser-Duda bageze mu Rwanda ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 6 Gashyantare mu 2024, mu ruzinduko rw’akazi.

Perezida Andrzej Duda, muri uru ruzinduko yagiranye ibiganiro byihariye (tête-à-tête) na mugenzi we Paul Kagame nyuma yaho bayobora umuhango wasinyiwemo amasezerano y’ubufatanye.

Ayo masezerano yasinywe na ba Minisitiri bashinzwe Ububanyi n’Amahanga ku mpande zombi, Dr Vincent Biruta na mugenzi we Andrzej Szejna, arimo arebana n’ubucuruzi n’ubufatanye mu by’ubukungu, ikoranabuhanga rifasha mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, kurengera ibidukikije, ubumenyi bw’Isi n’ingufu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka