Urubyiruko rwiyemeje kwigira ku mateka bikarufasha kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

Urubyiruko ruhuriye mu Ihuriro ry’abakora ibikomoka ku mpu mu Rwanda (Kigali Leather Cluster), rwiyemeje kwigira ku mateka rukarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’ikindi cyose gifitanye isano nayo.

Basanga ari ngombwa ko igikorwa cyo kwibuka kibaho kugira ngo kirusheho gufasha urubyiruko kwigira ku mateka
Basanga ari ngombwa ko igikorwa cyo kwibuka kibaho kugira ngo kirusheho gufasha urubyiruko kwigira ku mateka

Ni nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi barenga ibihumbi 250 bishwe bazira uko baremwe, igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 11 Mata 2024,

Beretswe banigishwa amateka y’u Rwanda n’uko ingengabitekerezo ya Jenoside yagiye ibibwa guhera mu 1959 kugera igihe yashyiriwe mu bikorwa mu 1994, igasiga Abatutsi barenga Miliyoni bishwe urw’agashinyaguro.

Nyuma yo kunamira no gushyira indabo ku mva, bamwe mu rubyiruko baganiriye na Kigali Today, bayitangarije ko basubiranye mu miryango yabo umukoro wo kwigira ku mateka, bakarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside yatumye Abatutsi bicwa nta cyaha bakoze uretse kwitwa Abatutsi.

Adelite Peace Tuyizere wo mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge, avuga ko gusura urwibutso bibafasha kurushaho kwiga amateka, kugira ngo bashobore gutuma ibyabaye bitazongera kubaho, ariko kandi bakanatanga ihumure ku barokotse Jenoside.

Ati “Ni ugushishikariza urubyiruko kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, kandi tukigira ku mateka, ku buryo bitazongera kubaho ukundi mu Rwanda.”

Urubyiruko ruvuga ko kwigira ku mateka birufasha guhangana n'ingengabitekerezo ya Jenoside
Urubyiruko ruvuga ko kwigira ku mateka birufasha guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside

Dawia Ruyange avuga ko gusura urubutso rwa Gisozi byamufashije kurushaho kumenya amateka y’u Rwanda kuva mu gihe cy’ubukoroni, ibyatumye Abanyarwanda bacikamo kabiri ndetse no kugeza ku Rwanda rwa none aho basigaye ari umwe.

Ati “Ikintu ntahanye ni uko ngomba gushishikariza urubyiruko rugenzi rwanjye kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ndetse no kutagira amacakubiri hagati yacu.”

Umuyobozi w’Ihuriro ry’abakora ibikomoka ku mpu mu Rwanda, Jean d’Amour Kamayirese, avuga ko ari ngombwa ko bajya bahora bibuka kubera ko amateka yabaye mu Rwanda adasanzwe kandi akaba anababaje.

Ati “Abagifite ingengabitekerezo baranibeshya cyane, kuko Abanyarwanda twashyize hamwe, turi bamwe, dufite umurongo umwe wo kubaka Igihugu cyacu, dusigasira ibiriho ndetse n’ibyagezweho. Abagifite ingengabitekerezo bashatse bahindura imyumvire yabo kuko Abanyarwanda dushishikajwe no gushyira hamwe tukubaka Igihugu cyacu.”

Umujyanama Mukuru mu bya Tekiniki muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINECOM), Alex Kabayiza, avuga ko igikorwa cyo gusura no kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ari ngombwa ku byiciro byose mu murimo bakora, kugira ngo bibafashe kwigira ku mateka.

Ati “Ingengabitekerezo turabizi ko hari abakiyifite, abakiyihembera, ariko uru rubyiruko ni umusanzu mwiza ufatika, wo kugira uruhare kugira ngo iyo ngengabitekerezo idakomeza gukwirakwizwa, kuko iyo baje hano abantu bariga, babona ibyabaye kandi bakabona n’ukuri.”

Abasuye ndetse bakanunamira inzirakarengane z’Abatutsi ziruhukiye mu rwibutso rwa Kigali, ni abahagarariye abandi mu bice bitandukanye by’Igihugu, bari hagati ya 80 na 100.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka