Ubutumwa Kiliziya Gatolika yageneye Abanyarwanda muri iki gihe cyo #Kwibuka30

Kiliziya Gatolika yageneye ubutumwa Abanyarwanda muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bwo kubaha ikiremwa muntu no gusigasira Ubumwe bw’Abanyarwanda.

Musenyeri Mwumvaneza Anaclet
Musenyeri Mwumvaneza Anaclet

Ubu butumwa bwateguwe na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro mu Nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, butambutswa na Musenyeri Mwumvaneza Anaclet wa Diyosezi ya Nyundo.

Ubutumwa bwa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro y’inama y’Abepisoko mu Rwanda, bwagarutse ku nyigisho zikubiyemo ijambo ry’Imana, ariko zirimo n’impanuro zo gushishikariza Abanyarwanda kubaha ubuzima bw’abandi no kubakunda.

Musenyeri Mwumvaneza yifashishije ijambo ry’Imana, riboneka mu ibaruwa Pawulo Mutagatifu yandikiye Abanyefezi umutwe wa 4 umurongo wa 23, yagize ati “Nimuvugurure imitima yanyu hamwe n’ibitekerezo byanyu”.

Musenyeri Mwumvaneza avuga ko kuba Imana yararemye umuntu mu Ishusho yayo, ari ikimenyetso cy’urukundo ndetse ko abantu bakwiye kubaha ubuzima bakabukunda ntihagire uvutsa ubuzima mugenzi we.

Ati “Mu gihe cya Pasika Duhimbaza urukundo rw’Imana, urukondo rwitanga byimazeyo kandi umukiro wa Yezu Kristu ugenewe abantu bose kuko twese yaratwitangiye ku musaraba. Bavandimwe uyu mwaka turahimbaza ibirori bya Pasika, nimucyo tubihimbazanye urukundo dukunda bagenzi bacu nk’uko Yezu Kristu abidusaba.”

Yavuze ko Jenoside yahitanye ubuzima bw’inzirakarengane igasiga isenye imitima ya benshi, urugendo rw’imyaka 30 ko ari rurerure, rwabayemo byinshi, rwakozwemo ibikorwa bitandukanye bigamije kongera kubaka umuryango nyarwanda.

Ati “Aka rero ni akanya ko gusubiza amaso inyuma, kugira ngo turebe indoro y’Imana kuri twebwe”.

Akomeza agira ati “Turagira ngo mbere na mbere twifatanye n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, tubihanganishe muri ibi bihe bitoroshye, kandi ntibaheranwe n’ishavu n’agahinda ryo kuba barabuze ababo”.

Musenyeri Mwumvaneza Anaclet avuga ko Imana yaremye umuntu ngo abe umugenga w’ibiriho, ndetse abeho akuza Imana.

Yungamo ko umuntu aho ari hose akwiye kubahwa kuko Imana yamuhaye icyubahiro, cyo kugira Isura yayo no kugia umutima wayo, bityo ko akwiye kubahwa aho yaba ari hose.

Ati “Umuntu uwo ari we wese yaba muto yaba mukuru, akwiriye kubahwa kandi agakundwa”.

Aronger ati "Muri iki gihe, mu mpande nyinshi z’Isi, hariho ubusumbane hagati y’abantu no kutita ku gaciro k’ubuzima bw’umuntu. Urasanga henshi abantu ari ba nyamwigendaho, ufite intege nke agahutazwa ntiyitabweho, umukene agatsikamirwa kandi nyamara twese twararemwe mu ishuro y’Imana yo mubyeyi wa twese. Birakwiye ko tugaruka ku muco w’urukundo n’ubufatanye muri uru rugendo turimo hano ku Isi, tukita ku buzima bwacu n’ubwa bagenzi bacu kandi tukabwubaha."

Musenyeri Anaclet akomeza avuga ko ibyaha birimo na Jenoside, bikomoka ku mutima mubi wimika ibintu ukanga Imana n’abavandimwe.

Ati "Iyo abantu batangiye gushyira imbere inyungu z’ibintu bagahigika Imana n’abavandimwe, bakora ibidakwiye. Ni byo byabaye hano mu Rwanda, iyo tuza kuzirikana ko twese dusangiye amaraso turi abavandimwe, hari ibyaha byinshi tuba twararetse kwishoramo, harimo na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994."

Nk’uko akomeza abisobanura, aya mateka mabi y’ubwikunde n’urwango yaranze u Rwanda kugeza ku mahano ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Avuga ko Abanyarwanda bakeneye guhinduka bakemera ko bose ari abavandimwe.

Ati "Dukwiye rero guha umwanya ibiduhuza tukamaganira kure ibidutanya, kuko binyuranyije n’ugushaka kw’Imana kandi bikaba binyuranyije n’ubutumwa Imana yahaye umuntu ikimurema."

Mu gusoza ubu butumwa, Musenyeri Mwumvaneza asaba abakristu n’Abanyarwanda muri rusange, guha agaciro ubuzima no kuburinda kuko ari byo bizatuma bagira amahoro n’umunezero muri ubu buzima bwo ku Isi, ndetse bakazanabikesha ihirwe ry’ijuru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Benshi bavuga ko gatulika yagiye igira uruhare rukomeye muli genocides zabaye mu Rwanda guhera muli 1959.Ahanini bakavuga abali bakuriye gatulika,harimo Musenyeli Perraudin wagiraga inama president Kayibanda, na Musenyeli Nsengiyumva Vincent wali muli Komite Nyobozi y’ishyaka rya Habyarimana,MRND.

masabo yanditse ku itariki ya: 12-04-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka