‘Turabibuka Mfura z’Iwacu’, umuvugo wuje impanuro w’umwana w’imyaka 12

Giraso Ella Parfaite, Umunyeshuri mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye mu Rwunge rw’Amashuri ya Kiruli (GS Kiruri) mu Murenge wa Base, yavuze umuvugo yahimbye uvuga ku bubi bwa Jenoside abaturage baratungurwa, ariko bashimishwa n’impanuro z’uwo mwana.

Giraso Ella Parfaite avuga umuvugo we
Giraso Ella Parfaite avuga umuvugo we

Ni umuvugo yavuze ku itariki 07 Mata 2024 mu muhango wo gutangiza icyumweru cy’icyunamo, hibukwa ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho ku rwego rw’Akarere ka Rulindo icyo gikorwa cyabereye mu Murenge wa Rusiga.

Uwo muvugo yise ‘Turabibuka mfura z’iwacu’, amwe mu magambo awugize ajyanye no guhumuriza abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, imbere y’abayobozi batandukanye barimo Abadepite, Abayobozi mu Karere ka Rulindo n’imbaga y’abaturage bari bitabiriye uwo munsi, Giraso Ella Parfate yahawe umwanya avuga umuvugo we adategwa.

Muri uwo muvugo hari aho uwo mwana ashimira abamubwiye amateka nyakuri ya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho agira ati “N’ubwo biba ntabibonye, Ntari nakabonye izuba, Nigishijwe ayo mateka, Menya iby’u Rwanda rwa Gihanga, Menya umubano w’Abanyarwanda”.

Umuvugo: TURABIBUKA MFURA Z’IWACU

Nimumpe umwanya ndirire abacu
Bariya bazize Jenoside
Yakorewe Abatutsi
Ndabibuka intimba ikanyesura
Tubahe icyubahiro gikwiye.

Bavukijwe ubuzima bwabo
Ntibasezeweho bisanzwe
Ntibivugiye iribabanda
Irya nyuma baribwiye abishi
Bazira isura batihaye.

Buri mwaka mu gihe nk’iki
Abanyarwanda aho turi hose
N’Isi yose muri rusange
Twibuka Jenoside
Yakorewe Abatutsi.

Kuri iyi nshuro ya 30
Turibuka tugira duti
“Kwibuka twiyubaka”
Twe guheranwa n’ishavu cyane
Twibuke twubaka urwatubyaye.

N’ubwo biba ntabibonye,
Ntari nakabonye izuba
Nigishijwe ayo mateka
Menya iby’u Rwanda rwa Gihanga
Menya umubano w’Abanyarwanda.

Mbere y’umwaduko w’abakoloni
Ko bari agati gakubiranyije
Ntawabashaga kubatanya
Indangagaciro na kirazira
Bisigasira umuco w’i Rwanda.

Namenye abakoloni n’uburyo baje
Ubumwe bwacu bakabusenya
Baduha amoko n’inkomoko
Baraduteranya turaryana
Baradutsinda baridoga.

Abayoboraga Igihugu cyacu
Bategura Jenoside yakorewe Abatutsi
Igeragezwa mu gihugu henshi
Imyaka irahita indi irataha
Abatutsi bahanagurwaho ubumuntu.

Mu 1994 ishyirwa mu bikorwa
Abatutsi baricwa Igihugu cyose
Bahorwa agatsi kazira icyasha
Ukwezi Mata guhinduka amaraso
Na yo amahanga abirebera.
Yaratereye agati mu ryinyo
Rwanda weeeeee!
Dukomeze kwibuka twiyubaka.
Muri iryo curaburindi kandi
Iwacu hacitse uruhondogo.

Twari munsi y’ijuru nta zuba
Ukwezi kwaragishiye ahandi
Inkuru nziza ari akatazwi
Ibintu byose ari agahinda
RPA iratabara.

Ihagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi
Irokora abana b’Abanyarwanda
Yomora inkomere igarura amahoro
Ihumuriza ababuze ababo
Icyura impunzi zari ishyanga
Ubumwe burimikwa dutera imbere.

N’ubwo twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Ntitugaheranwe n’agahinda
Ntitugacogore ku butwari
Kuko ubuyobozi buturi hafi
Baduhaye kubaka icyizere
Twiyubaka nta gihwama.

Ubumwe bwacu nk’Abanyarwanda
Ni wo musingi twubakiraho
Isano yacu ubu turayizi
“Ndi Umunyarwanda imbere cyane”
Ibindi biza ari inyongera
Bene Kanyarwanda twariyunze.

Uwahirahira kuducamo ibice
Ngo adusubize inyuma iyo ngiyo
Ndamumenyesha ko ubutabera
Bwamukanira urumukwiye
Umuco wo kudahana ubu waracitse
Ntawe uri hejuru y’itegeko.

Mu kwibuka twiyubaka ni ngombwa
Ko dusigasira n’amateka
Genoside yakorewe Abatutsi ntikerenswe
Ntigorekwe ntinapfobywe
Ibihe n’ibihe bizataha
Amateka ahorane umwimerere.

Kwibuka twiyubaka ni ngombwa
Ababuze ababo ndetse n’ibyabo
Bagahabwa ubutabera
Ndetse bagafatwa mu mugongo
Ntibaheranwe n’agahinda
Ngo bigunge bahungabane.

Mu kwibuka twiyubaka bikwiye
Ukoze ibizira arabiryozwa
Ari na yo mpamvu abo banyabyaha
Abateguye Jenoside yakorewe Abatutsi
Abayishishikarije abandi
Abayishyize mu bikorwa bose

Abayipfobya aho bari hose
Ababiba urwango mu Banyarwanda
Ab’ingengabitekerezo ya Jenoside
Iyo bibahamye barabihanirwa
Bakibuka kwisama basandaye
Ndetse bakabogoza aya Nyakurekwa.

Mu kwibuka twiyubaka bikwiye
Twiyamye kandi turamagana
Umuntu wese aho ava akagera
Ufite imvugo igayitse cyane
Ibiba urwango mu Banyarwanda.
Ubumwe bwacu buraduhuza.

Imvugo zibishye ntituzikeneye
Uzifite yumva zimushyugumba
Niba atihannye ngo abe neza
Niyigumanye abihishe munda
Azabijyane ataye umubiri
Adahumanyije Abanyarwanda.

Rubyiruko mwese rungano
Ni twe mbaraga z’Igihugu cyacu
Duhagurukane ibakwe twese
Twamagane ndetse turwanye
Ingengabitekerezo ya Jenoside
Muri gahunda ya NEVER AGAIN.

Igihugu cyacu kiratereye
Kiratera imbere ubutitsa
Ibyo twagezeho ni byinshi
Nta wabisenya turebera
Si ibyo mpimba ndetse simbeshya
Ndagena imvaho singenura.

Giraso Ella Parfaite

Ubwo yavugaga uwo muvugo, wabonaga buri wese aho yicaye yateze amatwi, yumva impanuro z’uwo mwana muto, nuko akimara kuwuvuga awushyikiriza Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith.

Aganira na Kigali Today, Giraso Ella, yavuze ko uwo muvugo ari we wawihimbiye, nyuma yo gusobanurirwa Jenoside n’ububi bwayo, ariko byose akavuga ko abikesha ababyeyi be bamuha amateka atagoretse, amenya uko abazize Jenoside bishwe bababajwe bazira uko bavutse, ari nabyo byamuteye kubahimbira umuvugo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka