Tony Blair yifatanyije n’Abanyarwanda mu bihe by’icyunamo

Uwahoze ari minisitiri w’Intebe mu Bwongereza akaza gushinga umuryango uharanira imiyoborere myiza muri Afurika (Tony Blair Africa Governance Initiative) yifatanyije n’Abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Mu ijambo ryo kwifatanya n’Abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Tony Blair yagize ati “nifatanyije n’Abanyarwanda kwibuka Jenoside yahitanye imbaga y’Abanyarwanda mu myaka 18 ishize. Ndihanganisha cyane ababuze ababyeyi, abana ndetse n’abavandimwe muri biriya bihe bikomeye”.

Yakomeje asaba buri wese gutekereza ku hazaza h’u Rwanda muri iki gihe cyo kwibuka bazirikana abarokotse. yagize ati “mu gihe twibuka abazize Jenoside, tugomba no gutekereza ku hazaza h’u Rwanda”.

Blair kandi yasobanuye ko urubyiruko rw’u Rwanda rufite icyizere cy’ejo hazaza nubwo bibuka amateka mabi yaranze u Rwanda. Yagize ati “nishimiye intambwe u Rwanda ruzakomeza gutera mu iterambere”.

Tony Blair wabaye minisitiri w’intebe w’u Bwongereza mu gihe kigera ku myaka icumi yashimiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, uruhare yagize mu gufasha Abanyarwanda kwikura mu bukene mu myaka 5 ishize rukaba ruhagaze neza haba muri Afurika ndetse no ku isi hose.

Mu ijambo rye kandi, Tony Blair yatangaje ko yishimiye gukomeza gukorana n’u Rwanda mu kuzamura imibereho y’abarutuye kandi azakomeza gukorana na Perezida warwo Paul Kagame mu guharanira imiyoborere myiza muri Afurika.

Marie Josée Ikibasumba

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka