Rwamagana: Abafana ba APR FC bahaye inka uwarokotse Jenoside

Abafana b’ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC, bahuriye muri Fan Club Umurava, baremeye inka uwarokotse Jenoside utishoboye mu Murenge wa Nzige Akarere ka Rwamagana, nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Muyumbu bakunamira inzirakarenge zirushyinguwemo.

Mukamuzima yahawe n'amafaranga yo kwita kuri iyo nka
Mukamuzima yahawe n’amafaranga yo kwita kuri iyo nka

Umuyobozi wa Umurava Fun Club, Ntawigira François Gaga, avuga ko batekereje koroza uwarokotse Jenoside mu rwego rwo kumufasha kugira imibereho myiza, ariko no kumwereka ko babahoza ku mutima.

Ikindi ngo ni ukugaragariza abasiporutifu n’abataribo, ko gufana atari ugusara ku musozi ahubwo ari ugushaka urukundo.

Yagize ati “Gufana si ugusara ku musozi ahubwo buriya tuba dushaka urukundo, uriya mubyeyi rero twashatse kumuha inka kugira ngo imuteze imbere, byongeye abana be batazarwara bwaki cyangwa ngo bicwe n’ubworo.”

Mukamuzima Chadia ashyikirizwa inka n'abafana ba APR FC
Mukamuzima Chadia ashyikirizwa inka n’abafana ba APR FC

Naho ngo gusura urwibutso rwa Jenoside ni ukugira ngo barusheho kumenya amateka yayo, kugira ngo barusheho gufata ingamba z’uko itazongera ukundi.

Mukamuzima Chadia wahawe inka, yashimye urukundo yeretswe n’abafana ba APR FC, kandi ko inka yahawe izamubera urufunguzo rw’iterambere.

Yagize ati “Iyi nka izanteza imbere cyane kuko nzabona ifumbire n’amata yo kugurisha, kandi n’abana banjye babone ayo kunywa bagire imibereho myiza.”

Uretse inka yahawe izina, ‘Ngabo y’Umurava’, ifite agaciro k’Amafaranga y’u Rwanda 400,000, Mukamuzima yanahawe ibahasha irimo Amafaranga y’u Rwanda 30,000 yo kugura imiti n’umunyu wayo.

Umuyobozi wungirije w'abafana ba APR FC mu Ntara y'Iburasirazuba, Bahati Bonny, ashyira indabo ku mva zishyinguwemo imibiri y'Abatutsi bazize Jenoside
Umuyobozi wungirije w’abafana ba APR FC mu Ntara y’Iburasirazuba, Bahati Bonny, ashyira indabo ku mva zishyinguwemo imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside

Si ubwa mbere Umurava Fun Club ikoze igikorwa cyo gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko ubuheruka mu 2016 bubakiye inzu uwarokotse Jenoside mu Murenge wa Rukara mu Karere ka Kayonza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka