Rusizi: Imibiri 1,240 y’Abatutsi yiganjemo iyabonetse mu isambu ya Paruwasi, yashyinguwe mu cyubahiro

I Mibilizi mu Karere ka Rusizi, tariki ya 3 Kamena 2023 bibutse ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, banashyingura imibiri 1,240 y’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Imibiri 1,236 yabonetse mu isambu ya Paruwasi ya Mibilizi kuva mu kwezi kwa Werurwe, indi mibiri ine (4) iboneka mu yindi mirenge.

Iyi mibiri yashyinguwe mu rwibutso rwa Mibilizi aharuhukiye indi mibiri y’Abatutsi bishwe mu gihe cya Jenoside.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascene, yafashe mu mugongo ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, anabibutsa ko Igihugu gikora ibishoboka byose ngo Jenoside itazongera kubaho ukundi, ati "Mufite u Rwanda rubakunda rutari rwa rundi rwamennye amaraso y’abanyu."

Minisitiri Dr. Bizimana yamaganye ibivugwa na Twagiramungu Faustin

Minisitiri Dr. Bizimana yavuze ko kuba hari Abanyarwanda bahisha amakuru y’ahari imibiri y’Abatutsi bishwe mu gihe cya Jenoside ari ikimenyetso cyo kuyipfobya no kugira ingengabitekerezo yayo.

Ati “Ndagaya abantu benshi bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi cyane cyane ababa mu bihugu by’amahanga bakomoka mu Karere ka Rusizi harimo Twagiramungu Faustin wiyita Rukokoma”.

Minisitiri Dr. Bizimana Jean Damascene
Minisitiri Dr. Bizimana Jean Damascene

Minisitiri Dr. Bizimana yagaye umusaza Twagiramungu uvuga ku mugaragaro ko atemera Jenoside yakorewe Abatutsi, akavuga ko bitangaje cyane kuko iyo mvugo yayadukanye kuva agiye kuba mu Bubiligi, itandukanye n’ibyo yavugaga akiri Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, n’ibyo yavuze akanabyandika mu gihe yazaga kwiyamamaza mu mwaka wa 2003 ashaka kuba Perezida w’u Rwanda icyo gihe.

Ati “Nibutse ko Twagiramungu igihe yari Minisitiri w’Intebe yagiye mu bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi nk’iki turimo hano i Mibilizi akamagana abyibwirije intagondwa za Hutu Power zateguye Jenoside zikanayishyira mu bikorwa. Twakwibaza tuti kuki icyo gihe yemeraga Jenoside ubu akaba ayihakana, nyuma yo gutsindwa amatora akerekeza iyo mu Bubiligi? Ni ikimenyetso ko abeshya kandi ukuri akuzi”.

Minisitiri Bizimana yavuze ko Twagiramungu Faustin tariki 12 Nzeri 1994 ubwo yari Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda yahaye ikiganiro umunyamakuru Gerard Papy wakoreraga ikinyamakuru La Libre Belgique cyo mu Bubiligi avuga ko Leta y’u Rwanda itagomba kugirana imishyikirano na Leta y’Abatabazi n’ingabo za EX-FAR zatsinzwe zimaze gukora Jenoside, ariko ubu Twagiramungu yabaye inshuti bikomeye n’abo yamaganaga kubera Jenoside basize bakoze mu Rwanda.

Ati “Ikigaragara ni uko hakiri abandi bantu hanze y’Igihugu bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside kandi bagishaka kuyibiba mu Banyarwanda. Urubyiruko ni mwe mbaraga z’ejo hazaza, turabasaba kwamagana no kwirinda ibihuha binyuzwa ku mbuga nkoranyambaga kuko bigamije amacakubiri no gutandukanya Abanyarwanda”.

Minisitiri Bizimana yagarutse no ku bamenyekanye mu mwambaro w’Abihayimana bakomoka muri Cyangugu, barimo Rudakemwa Fortunatus, Murengerantwari Théophile na Thomas Nahimana, agaragaza ko babaswe n’ingengabitekerezo ya Hutu Power, asaba urubyiruko kugendera kure imvugo zabo.

Minisitiri Bizimana yashimye intambwe imaze guterwa mu kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda aho igeze kuri 94,3%, avuga ko nubwo Jenoside yashegeshe u Rwanda ariko Abanyarwanda bataheranywe, asaba Abanyarwanda gukomeza guharanira ko ubumwe bugera ku 100%.

Mu buhamya bwatanzwe na Kabera Oswald uhagarariye imiryango yashyinguye ababo, yavuze ko abari bahungiye kuri Kiliziya ya Mibilizi bishwe urubozo n’agashinyaguro ndetse hanahishwa amakuru y’aho bashyizwe ngo bashyingurwe, bakaba bagiye gushyigurwa nyuma y’imyaka 29.

Ati “Ibitero bikaze byaje hano i Mibilizi biratwica, bamwe tubasha kurokoka ariko turashimira Inkotanyi zadufashije tukarokoka tukaba twarongeye kwiyubaka”.

Abayobozi mu nzego zitandukanye bifatanyije n'abakomoka i Rusizi ndetse n'abaharokokeye mu gushyingura mu cyubahiro imibiri yabonetse
Abayobozi mu nzego zitandukanye bifatanyije n’abakomoka i Rusizi ndetse n’abaharokokeye mu gushyingura mu cyubahiro imibiri yabonetse

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka