Rulindo: Barasaba ko amazina ya baruharwa yakwandikwa ku nzibutso

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu karere ka Rulindo barasaba ko mu gihe ku nzibutso handikwa amazina y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi, hanateganywa umwanya w’amazina ya ba ruharwa mu kuyishyira mu bikorwa.

Uhagarariye Ibuka mu karere ka Rulindo, Rubayita Eric. avuga ko kwandika amazina y’abakoze Jenoside byafasha mu kumenyekanisha amateka yacu, ku bana bato batabizi ndetse no ku banyamahanga basura u Rwanda.

Agira ati: “nk’abarokotse Jenoside, turasaba ko ku nzibutso hakwandikwa amazina y’abazize Jenoside bose, ndetse hakanateganywa umwanya wo kwandikamo amazina ya ba Ruharwa bagize uruhare mu kubica.

Kimwe mu byumba bigize urwibutso rwa Rusiga
Kimwe mu byumba bigize urwibutso rwa Rusiga

Ibi kandi byemezwa n’umuyobozi w’akarere ka Rulindo wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu, Mulindwa Prosper, uvuga ko ibi bishobora gukorwa ahari inzibutso zubatse neza ku buryo hateganyijwe ahandikwa amazina.

Akarere ka Rulindo ni kamwe mu turere dufite inzibutso zubatse neza mu ntara y’amajyaruguru; nk’urwibutso rwa Rusiga ndetse n’urwa Mvuzo.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka