RGB n’imiryango itari iya Leta biyemeje gufatanya Kwibuka banafasha abarokotse Jenoside

Umuryango w’Abahoze ari Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (GAERG), uvuga ko amatsinda y’abo ufasha agiye kungukira mu kwibukira hamwe k’Urwego rw’Imiyoborere (RGB), n’imiryango itari iya Leta ikorera mu Rwanda.

RGB n'imiryango itari iya Leta basuye Urwibutso rwa Ntarama
RGB n’imiryango itari iya Leta basuye Urwibutso rwa Ntarama

Perezida wa GAERG, Jean Pierre Nkuranga, avuga ko uwo muryango ufite mu turere 27 tw’u Rwanda, amatsinda agizwe n’abantu hafi ibihumbi 10 ufasha kwita ku buzima bwo mutwe, kubaka ubushobozi no kwiteza imbere.

Ku wa Gatanu tariki 23 Kamena 2023, RGB n’imiryango itari iya Leta mvamahanga (NINGO) ndetse n’iyo mu Rwanda (RCSP), bibukiye Jenoside i Ntarama mu Bugesera, aho baremeye amatsinda y’abarokotse igishoro, kingana n’Amafaranga y’u Rwanda Miliyoni zirindwi.

Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr Usta Kaitesi, avuga ko gahunda yo Kwibuka bagiye kujya bayikorera hamwe n’abayobozi b’imiryango itari iya Leta (NINGO na RCSP), ndetse n’ishingiye ku kwemera (amadini n’amatorero).

Dr Kaitesi avuga ko imiryango nyarwanda itari iya Leta irenga gato 2000, mvamahanga ikaba 217 hiyongereyeho 30 yitwa Foundations, hanyuma amadini n’imiryango iyashamikiyeho bikaba ngo bigera hafi kuri 500.

Dr Kaitesi avuga ko RGB izajya itegura gahunda yo Kwibuka iri hamwe n’abayobozi b’iyo mpuzamiryango itari iya Leta, hakazajya habamo na gahunda yo gusura abarokotse Jenoside.

Yagize ati "Turifuza kwagura ku buryo imiryango nyarwanda n’imiryango mvamahanga, hongewemo n’amadini, tukagira umwanya munini wo kuganira ku ruhare rw’izo nzego, ariko tukagira n’umwanya munini wo gusura abantu".

Basobanuriwe amateka yaho
Basobanuriwe amateka yaho

Nkuranga avuga ko amafaranga RGB n’imiryango itari iya Leta bahaye amatsinda y’ubwizigame, y’i Ntarama na Nyamata, agiye kubongerera ubushobozi bwo kugurizanya no kwiteza imbere.

Nkuranga akomeza agira ati "Wumvise ko mu bushakashatsi 35% by’Abanyarwanda (barokotse Jenoside), bafite ibikomere bishobora kubagiraho ingaruka z’uburwayi bwo mu mutwe, ntekereza ko imbaraga zigomba kuba nyinshi kugira ngo aba bantu tubashe kubarinda".

Ati "Ubuvugizi buzakomeza bubeho, Leta hari ubushobozi bwinshi ishyiramo ku buryo twizera ko ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe, icy’ubukene, ikibazo cy’abantu ubona ko bashegeshwe n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi, dushobora kubafasha bakiyubaka bakazasaza neza".

Umuyobozi wa NINGO, William Mutero, yizeza ko bazahora bibuka Abanyarwanda bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ariko hakabaho no kuba hafi abayirokotse.

Dr Usta Kaitesi wa RGB avuga ko Kwibuka bizajyana no gusura abarokotse
Dr Usta Kaitesi wa RGB avuga ko Kwibuka bizajyana no gusura abarokotse
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka