Ni gute uwavutse nyuma ya Jenoside ashobora kugirwaho ingaruka na yo?

Ni kenshi abantu bakunze kumva havugwa ko bamwe mu rubyiruko by’umwihariko abavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bafite ibibazo bifitanye isano n’amateka yayo.

Bimwe muri ibyo bibazo birimo ibijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe, byiganjemo ihungabana, ritera bamwe kugira ubwoba (Panic) cyangwa se umujagararo (Disorder), uwo bigezeho bikamutera kumva adashaka kuvuga, agahora ababaye ndetse adatekanye ku buryo atabasha kwinjira mu buzima bwa buri munsi.

Muri Mata muri uyu mwaka hazaba hibukwa ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyamara bamwe mu bana batari bacye bavutse muri icyo gihe na nyuma yacyo, bagaragaza ko bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.

Imibare iheruka y’ubushakashatsi bwa Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) bwo muri 2018, igaragaza ko umwe mu bana icumi bari hejuru y’imyaka 15, bafite ibimenyetso by’uko bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, mu gihe mu bantu bakuru umwe muri batanu ari we ufite ibyo bimenyetso.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe mu kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) Dr. Darius Gishoma, avuga ko bishoboka cyane kuba umuntu atarigeze abaho mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko akagerwaho n’ingaruka zayo, kuko zishobora guturuka ku buryo bugera kuri butatu, burimo ubuturuka ku isano afitanye n’uwayikorewe.

Ati “Ubwa mbere bwizwe cyane ni ukugeraho umuntu biturutse mu maraso mu mubiri reka mvuge gutyo, ufashe urugero rw’umubyeyi wari utwite mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi yakorwaga, ni ukuvuga ngo umwana yabaye mu misemburo y’ubwoba, akura afite ubwoba, icyo ni igice cya mbere.”

Yongeraho ati “Hari n’igice cya kabiri gituruka ku buryo umwana arerwa, niba arezwe akarerwa n’umubyeyi ufite ubwoba, uhangayitse, uhora yumva bigiye kongera kugaruka, ntabwo arema umutekano muri uwo mwana, ahubwo amuremamo icyo kintu cy’ubwoba.”

Ikindi Dr. Gishoma avuga ko gishobora gutuma umwana utarabonye Jenoside yakorewe Abatutsi ashobora kugerwaho n’ingaruka zayo, ni uburyo abana ubwabo babonamo amakuru, yaba kuyabwirwa cyangwa kuyakura ahandi nko gusoma amateka n’ibindi bishobora gutuma ayageraho, bigatuma akura adatekanye, bikaba intandaro yo kuba yakwishora mu ngeso mbi zitandukanye, zirimo kwishora mu biyobyabwenge cyangwa kunywa inzoga nyinshi.

Kimwe mu bishobora gufasha abana bafite ibyo bibazo, harimo kubaba hafi, bakitabwaho hakiri kare, bakaganirizwa n’abajyanama babihuguriwe mu mashuri n’ahandi, bidategereje ko azagaragaza ibimenyetso biremereye bituma ajyanwa kwa muganga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka