Ngororero: Bibutse Abatutsi biciwe mu ruganda rw’icyayi rwa Rubaya

Abakoze b’uruganda rwa Rubaya Tea Factory ruherereye mu Murenge wa Muhanda mu Karere ka Ngororero, ku wa Kane tariki 15 Kamena 2023, bibutse abari abakozi b’urwo ruganda n’abandi bari baruhungiyemo, ariko barahicirwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abatanze ubuhamya, bavuze ko urwo ruganda rwari rufite abayobozi babi, bari buzuye ubugome, ari yo mpamvu bicishije Abatutsi bose bari bahari, cyane ko ngo hari hari ububiko bw’imbunda n’imihoro byari bihamaze igihe, byagombaga gukoreshwa muri ubwo bwicanyi.

Makuza Gérard, warokokeye Jenoside mu Murenge wa Muhanda, agaruka ku bugome bwaranze ubuyobozi n’abakozi b’urwo ruganda mu gihe cya Jenoside.

Agira ati “Uwari umuyobozi w’uruganda yari mubi cyane, wari warabaswe n’ivangura. Aha mu ruganda hari ububiko bukomeye bw’imbunda n’imipanga, byari byarateguwe kuva kera ngo bizakoreshwe mu kwica Abatutsi, bakundaga kuva kera guhungura ku musozi wa Kesho hafi y’uruganda”.

Ati “Indege ya Habyarimana imaze guhanuka, interahamwe zari zimaze iminsi zitoza kwica, zahise zijya ku ruganda baziha za mbunda n’imihoro maze zitwiraramo aho twari ku musozi wa Kesho, hagwa benshi”.

Icyakora ubu Makuza ngo afite icyizere cy’ubuzima, kuko ku ruganda rwa Rubaya ubu hari abayobozi beza batavangura, ngo ufite icyo ashoboye gukora ahabwa akazi agakora agahembwa akiteza imbere, agashimira Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yabahaye umutekano.

Umuyobozi w’uruganda rwa Rubaya Tea Factory, Mutabazi Havugimana Jean, avuga ko muri urwo ruganda habereye ibintu bibi muri Jenoside, cyane ko hanyuze n’abarindaga Habyarima.

Ati “Hano mu ruganda hari habitse imbunda n’izindi ntwaro zicishijwe Abatutsi. Ikindi ni uko umurambo w’uwari umukuru w’Igihugu bawunyujije hano, abamurindaga bafatanyize n’interahamwe mu gutsemba Abatutsi, cyane ko aho bari ku musozi wa Kesho bari babanje kwirwanaho, nyuma baterwamo amabombe, harokotse mbarwa”.

Mutabazi ashimira Ingabo zari iza RPA zahagaritse Jenoside, ndetse zibohora Igihugu kikaba ubiu kiyobowe neza.

Ati “Turashimira Ubuyobozi bw’Igihugu ku isonga hari Nyakubahawa Perezida Paul Kagame, ndetse n’Ingabo zari iza RPA, babashije guhagarika Jenoside, bakubaka Igihugu buri wese yibonamo. Ubu hano mu ruganda, umuntu ahabwa akazi hagendewe ku byo ashoboye, mu gihe mbere atari ko byari biri”.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukunduhirwe Benjamine, ashimira ubuyobozi bw’uruganda rwa Rubaya, uko rukomeje gufasha abarokotse Jenoside.

Ati “Uru ruganda ruradufasha cyane mu iterambere ry’akarere, cyane cyane mu gufasha abacitse ku icumu rugira abo rugabira inka muri mwaka, zikabafasha kwiteza imbere. Buri mwaka kandi rugira abaturage batishoboye rwishyurira mituweli, baba abakora mu ruganda n’abatarukoramo, bityo bakagira imibereho myiza”.

Yakomeje asaba abakozi b’urwo ruganda kugira ubumwe hagati yabo, bagatandukana n’abarukoreraga mbere bijanditse mu bwicanyi, ahubwo bagafatanya n’abandi kubaka Igihugu.

Ubuyobozi bw’uruganda rwa Rubaya buvuga ko buzakomeza gahunda zo gufasha abacitse ku icumu, cyane ko no kuri uwo munsi hari abahawe inka n’ibindi bakenera mu buzima bwa buri munsi.

Mu Karere ka Ngororero habarirwa inzibutso zirindwi ziruhukiyemo imibiri isaga ibihumbi 60, y’Abatutsi bishwe muri Jenoside.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka