Musanze: Basanga kwibuka Jenoside ari intwaro yo kuyirwanya

Abatuye akagari ka Cyabararika Umurenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, basanga kuba baragize umuco gahunda yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ari kimwe mu bibafasha guhangana na yo no kuyisobanurira abato.

Basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Musanze
Basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Musanze

Ni mu butumwa batanze ku itariki 29 Kamena 2023, Ubwo basuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Musanze, rushyinguyemo imibiri isaga 800 y’Abatutsi biciwe ku yahoze ari Cour d’Appel ya Ruhengeri, ubwo bari bahahungishirijwe bizezwa umutekano.

Abo baturage bavuga ko Cyabararika ari kamwe mu tugari twashegeshwe na Jenoside, aho 21 bashyinguye muri urwo rwibutso bakomoka muri ako kagari, bakemeza ko igikorwa ngarukamwaka cyo kwibuka kibafasha kunamira ababo, ariko banatanga ubutumwa bugamije kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo.

Nyuma yo gusura imva zishyinguyemo abazize Jenoside no kubunamira, abo baturage basaga 100, baganirijwe ku mateka yaranze Jenoside, uburyo yateguwe n’uburyo yashyizwe mu bikorwa.

Abaturage b'Akagari ka Cyabararika babanje gukora urugendo rwo kwibuka
Abaturage b’Akagari ka Cyabararika babanje gukora urugendo rwo kwibuka

Bavuga ko gahunda ngarukamwaka bahisemo yo gusura inzibutso, biri mu rwego rwo kugera ku baturage benshi no kubigisha uburyo bahangana n’uko amateka mabi ya Jenoside yashegeshe Igihugu atazongera ukundi.

Habimana Bonaventure ati “Uyu munsi ufite igisobanuro gikomeye mu mateka y’Akagari ka Cyabararika, nk’abaturage dufite inshingano zo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi kugira ngo aya mateka atazongera ukundi. Ni n’umwanya mwiza wo gusobanurira urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside, kuyirinda kugira ngo itazongera ukundi”.

Undi ati “Gahunda yo kwibuka twayigize umuco, hari n’ubwo tujya gusura inzibutso zo hanze y’akarere, uwo muco ni na wo twagendeyemo tuza gusura urwibutsi rw’Akarere ka Musanze. Ni n’umwanya wo gusura Abacitse ku icumu rya Jenoside tubarinda guheranwa n’agahinda”.

Nduwayo Charles, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Cyabararika
Nduwayo Charles, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Cyabararika

Nduwayo Charles, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Cyabararika, aravuga ko kugira umuco gahunda yo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi, biri mu buryo bwo kwegereza abaturage amateka, baharanira gusenyera umugozi umwe barwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo.

Uwo muyobozi avuga ko ari n’umwanya wo kwibuka ababo bazize Jenoside, aho abamaze kumenyekana banashyinguye muri urwo rwibutsi ba Cyabagarura ari 21.

Ibuka mu Karere ka Musanze irashimira utugari dukomeje gushyira imbaraga muri gahunda yo kwibuka Jenoside, nk’ikimenyetso cyo gushyira hamwe baharanira kurwanya uwaza abasubiza muri ayo mateka mabi, nk’uko Fidèle Karemanzira, Visi Perezida wa Ibuka mu Karere ka Musanze yabitangarije Kigali Today.

Yashimye uburyo uko imyaka igenda ishira, muri gahunda yo kwibuka mu Karere ka Musanze ingengabitekerezo ya Jenoside igenda igabanuka, aho abifata nk’iterambere ry’ihame ry’ubumwe n’ubwiyunge.

Basobanuriwe amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi
Basobanuriwe amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi

Urwibutso rwa Jenoside rwa Musanze rushyinguyemo imibiri isaga 800 y’Abatutsi bazize Jenoside, aho bahungishirijwe ku rukiko rwa Ruhengeri (Cour d’Appel de Ruhengeri) bababeshya ko bagiye kurindirwa umutekano ahubwo barabica.

Fidèle Karemanzira, Visi Perezida wa Ibuka mu Karere ka Musanze
Fidèle Karemanzira, Visi Perezida wa Ibuka mu Karere ka Musanze
Abaturage ba Cyabararika bavuga ko kwibuka Jenoside ari intwaro ikomeye yo kuyirwanya
Abaturage ba Cyabararika bavuga ko kwibuka Jenoside ari intwaro ikomeye yo kuyirwanya
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka