Muhanga: Ihungabana rikomoka kuri Jenoside si iry’abacitse ku icumu gusa

Nubwo benshi bibwira ko ihungabana ari iry’abacitse ku icumu gusa kuko aribo bakorewe Jenoside, umunyamabanga w’inama njyanama y’akarere ka Muhanga, Nyirabahire Speciose, avuga ko ihungabana ritagirwa n’abacitse ku icumu gusa kuko n’abandi bashobora guhungabana.

Mu biganiro yagiranye n’Abanyamuhanga, tariki 09/04/2012, Nyirabahire yasobanuye ko ihungabana ari imihindukire y’imyitwarire, imiterere iterwa n’ikintu kibi kibaye ku muntu bimutunguye.

Avuga ko ihungabana riterwa na Jenoside yakorewe Abatutsi ritagirwa gusa n’abacitse ku icumu kuko n’abandi bashobora kurigira kubera ibyo babonye, bakoze cyangwa bumvise muri icyo gihe cya Jenoside.

Umunyamabanga w’inama njyanama y’akarere ka Muhanga avuga ko n’abatarahigwaga bashobora guhura n’ikibazo cy’ihungabana muri iki gihe cy’icyunamo.

Yagize ati: “umuntu ashobora guhungabana bitewe n’ibyo yabonye bakorera abicwaga, yarahetse intumbi cyangwa imirambo cyangwa yaragize uruhare mu bwicanyi”.

umuntu wagize uruhare mu kwica abantu cyangwa mu kandi karengane arangwa no kwiheba agahora yicira imanza ndetse agahora yifuza uwamubaza ku byabaye kugira ngo abashe kubivuga ngo abyikurimo; nk’uko Nyirabahire yakkomeje abisobanura.

Yongeyeho ko benshi mu Banyarwanda bahuye n’ihungabana ariko ku ngero zitandukanye. Abanyarwanda bari hanze y’igihugu hari ababa bumva ko buri Munyarwanda wese ari umwicanyi; iyi ikaba ari imwe mu byatera ihungabana rikomeye; nk’uko umunyamabanga w’inama njyanama y’akarere ka Muhanga abyemeza.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

hi tks kuri iyi nkuru aliko se ifoto nkiyi muba mubona yongere iki? ndibwira ko mukwiye kuba Disret , birenze aha ngaha.

Gavin yanditse ku itariki ya: 10-04-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka