Mu Banyapolitiki bibukwa hongewemo Burugumesitiri Nyagasaza witangiye abaturage

Uwari Burugumesitiri wa Komine Ntyazo, ubu ni mu Karere ka Nyanza, kuva muri 1993-1994, aribukwa nk’Umututsi wazize Jenoside ariko akaba n’umuyobozi witangiye abaturage.

Nyakwigendera Burugumesitiri Nyagasaza Narcisse
Nyakwigendera Burugumesitiri Nyagasaza Narcisse

Mu mwaka wa 1956, umuryango wa Rwamanywa na Nyirabusherengwa wari utuye mu Murenge wa Matara muri Komine Ntyazo, wibarutse umwana wa karindwi ugeze mu zabukuru, umwita Nyagasaza Narcisse.

Ikinyamakuru KT Press cyaganiriye n’inshuti n’imiryango ya Nyagasaza, basobanura uburyo umuryango we wamutoje urukundo no kubana neza n’abaturanyi, n’ubwo cyari igihe cy’amacakubiri ashingiye ku moko.

Igihe cyo gutangira ishuri cyarageze Nyagasaza ajya kwiga ku ishuri ribanza rya Rutete muri uwo Murenge wa Matara, atangira aba uwa mbere arinda arangiza aba uwa mbere, ndetse n’amanota y’ibizamini bya Leta asohoka amugaragaza ku mwanya wa mbere.

Mwishywa wa Nyagasaza witwa Canisius Kayitarire, avuga ko nyirarume amaze gutsinda ikizamini cya Leta, yoherejwe gukomeza amashuri yisumbuye muri ’Groupe Scholaire Officiel de Butare’.

Nyagasaza yakomeje kuba umuhanga ku buryo n’iryo shuri yarangije kuryigamo afite amanota ya mbere mu kizamini cya Leta, ariko kuba Umututsi icyo gihe bimwicira amahirwe yo guhabwa buruse yo gukomereza muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

Nyagasaza yagiye kwigisha muri Saint Joseph i Kabgayi, ariko Ubuyobozi bw’Ishuri busanga budakwiye kubuza umwana w’umuhanga kwiga, buhitamo kumwishyurira muri Kaminuza y’u Rwanda, nk’uko bisobanurwa n’uwari umuturanyi akaba n’inshuti ye, Canisus Kabagamba.

Nyagasaza amaze kubona impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere muri Kaminuza, A1, yagarutse kwigisha kuri Saint Joseph, ariko haboneka umugiraneza umufasha gukomeza kwiga kugeza ubwo abonye impamyabumenyi ya ’licence’ (A0) iriho amanota ya mbere.

Mwishywa we, Kayitarire watangajwe n’ubuhanga bwa nyirarume, akomeza agira ati "Perezida Habyarimana ubwe yayoboye umuhango wo gutanga impamyabumenyi, ariko yirinda gukora mu ntoki za Nyagasaza bitewe n’ishyari ry’uko Leta ye yanze gufasha umwana w’umuhanga kwiga muri Kaminuza."

Kayitarire avuga ko Nyagasaza yagarutse kwigisha kuri Saint Joseph, abandi barimu bagahora bamutangaho urugero mu banyeshuri bagira bati "muzabe abahanga nka Nyagasaza."

Uwitwa Claver Kanuma w’imyaka 84 kuri ubu, akaba ari mukuru wa nyakwigendera Nyagasaza, yabwiye KT Press ko ubuhanga bwa murumuna we hari aho bwamutezaga ibyago, kuko ngo yigeze gukubitwa mu gihe cy’imvururu zo muri 1973, ubwo Habyarimana yabaga Perezida w’u Rwanda.

Kanuma ati "Murumuna wanjye hari ubwo yatashye yakubiswe asubira ku ishuri bitinze. Gusa icyo nakubwira ni uko yari intangarugero mu muryango, yadusigiye umurage w’urukundo no kubabarira."

Nyagasaza muri politiki, aba Burugumesitiri

Igihe cy’amashyaka menshi, ahagana muri 1991, cyarageze maze Ishyaka PL (Parti Liberal) riramureshya ngo aribere umuyoboke, arabyemera.

Muri 1993 habayeho amatora y’abayobozi b’amakomini (Burugumesitiri), maze Ishyaka PL ritanga Nyagasaza nk’umukandida waryo, ariyamamaza, atorerwa kuyobora Komine Ntyazo.

Guhera mu myaka ya 1960, iyi komine yayoborwaga n’uwitwa Athanase Nzaramba kugera muri 1980, wahise ashyiraho muramu we, Pascal Harelimana, uvugwaho gukomeza amatwara y’amacakubiri no kwanga Abatutsi kugera mu myaka ya 1990.

Nyagasaza aho aziye ngo yaje atoza abaturage kuba umwe birinda amacakubiri, aho yahamagazaga inteko z’abaturage akabasaba kubaha abaturanyi babo, ndetse no kurwanya imvugo z’urwango.

Abari inshuti za Nyagasaza bavuga ko uwo Burugumesitiri yageze ubwo atumira mu nama impunzi z’Abarundi zari mu nkambi za Muhero na Mpanda, ashaka kuziganiriza, ariko ngo amazi yari yamaze kurenga inkombe, kuko zari zamaze kunywana n’abicanyi.

Mwishywa wa Nyagasaza yakomeje avuga ko interahamwe zifatanyije n’izo mpunzi z’Abarundi, bari bayobowe na Nzaramba wigeze kuba Burugumesitiri igihe kirenga imyaka 20.

Ati "Nzaramba yageze ubwo ahindura izina rya Nyagasaza, amwita Nyagacucu bitewe n’imigambi mibi yari amufiteho, ariko Burugumesitiri we nta kintu yari yakamenye na kimwe."

Umuyobozi witangiye abaturage

Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yarageze, bamwe mu Batutsi bari batuye i Ntyazo barimo n’imiryango ya Nyagasaza barahunga, bambukira ku Mpanda bagana mu Ntara ya Kirundo y’u Burundi.

Abasigaye bo mu muryango wa Nyagasaza bavuga ko we yanze guhunga ataye abaturage, akomeza kubashyira hamwe no kubafasha kwirwanaho, bahangana n’ibitero birimo n’ibyaturukaga hakurya mu Bugesera.

Kayitarire avuga ko urugamba rwakomeje gukomera, rugwamo Abatutsi benshi ariko intwari imwe muri bo na yo ibasha kwica interahamwe nkuru, umuhungu wa Nzaramba witwaga Joseph Muganza.

Abatutsi b’i Ntyazo ngo bageze ubwo barushwa imbaraga, maze ku itariki ya 22 Mata 1994, Nyagasaza ajya ku mupaka w’u Burundi kugira ngo ahunge ariko abanje kwambutsa buri muntu wahigwaga.

Kabagamba yagize ati "Nyagasaza ntabwo yabashije kwambuka kuko interahamwe ziherekejwe n’Abajandarume, baramufashe bamwuriza imodoka bamujyana i Nyanza, amaso ya nyuma aba abaye ayo.

Ati "Icyo gihe nanjye najyaga ku mupaka nshaka guhunga, ababashije kumenya ayo makuru ni bo bancikishije."

Mu kwezi kwa Kamena k’umwaka ushize wa 2023, Urukiko rw’i Paris mu Bufaransa rwafashe icyemezo cyo gufunga burundu uwari Adjutant Gendarme Hategekimana Philippe Biguma, wari Komanda wa Nyanza, nyuma yo kumuhamya ibyaha bya Jenoside, birimo no kwica Burugumesitiri Nyagasaza.

Ibyo byaha Hategekimana yabishinjwaga n’abatangabuhamya barimo uwari umukuru wa Jandarumeri ya Butare mu gihe cya Jenoside, Cyiriaque Habyarabatuma, wabwiye Urukiko ati "Nyagasaza yishwe na Biguma."

Abatangabuhamya bavuga ko Biguma yabanje kuboha Nyagasaza amusunikira mu modoka inyuma ahadatwikiriye, amutuka ibitutsi byinshi, amujyana i Mushirarungu amukandagiyeho, agezeyo aramurasa.

Umutangabuhamya wabayeho mu gihe cy’ubuyobozi bwa Nyagasaza agira ati "Yishwe kubera ubutwari yagize mu kurwanya ikibi."

Burugumesitiri Nyagasaza ubu yamaze kongerwa ku rutonde rw’Abanyapolitiki barenga 20 bibukwa ku nshuro ya 30, kuri uyu wa 13 Mata 2024, umunsi wo gusoza icyumweru cy’icyunamo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kwica umuntu,ni nko kwica Imana ubwayo,kubera ko twaremwe mu ishusho y’Imana.Nkuko bible ivuga,abantu twese (waba umuzungu,umushinwa,umwirabura,umuhutu,umututsi),duturuka ku Muntu umwe,ADAMU.Icyo Imana yizeza abantu,nuko mu isi nshya izaba paradizo dutegereje dusoma muli 2 Petero igice cya 3,umurongo wa 13,nta Ronda-bwoko rizabamo,kubera ko ku munsi wa nyuma wegereje,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,igasigaza mu isi abayumvira gusa nkuko Imigani 2,imirongo ya 21 na 22 havuga.Uwo niwo muti rukumbi wa genocide.

bwahika yanditse ku itariki ya: 13-04-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka