Kumenya amateka ya Jenoside bizabafasha kurwanya ingengabitekerezo yayo

Abanyeshuri biga muri Kaminuza Gatolika y’u Rwanda (CUR), bahamya ko kumenya amateka ya Jenoside bizabafasha kurwanya ingengabitekerezo yayo, ahanini bifashishije imbuga nkoranyambaga, kuko ari naho ikunze kugaragarira.

Babitangaje ku wa Gatanu tariki 26 Gicurasi 2023, ubwo basuraga urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, ndetse n’Ingoro y’amateka yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, iri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ku Kimihurura.

Ni igikorwa cyabashimishije, cyane ko hari abatari barahasura, nk’uko bigarukwaho na Mutangana Lambert wiga muri iyo kaminuza, ufite ubumuga bw’ingingo.

Agira ati “Byanshimishije cyane kuba nabashije gusura urwibutso rwa Jenoside n’iyi ngoro y’amateka yo kuyihagarika, mpigiye byinshi. Mbonye ubutwari bw’Inkotanyi, imbaraga zakoresheje ngo zikize abicwaga bazira ubusa. N’ubwo mfite ubumuga, nzakorasha imbuga nkoranyambaga mu kurwanya abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, bityo ntizongere ukundi”.

Ati “Ndahamagarira urubyiruko ahanini ruri mu mahanga rukibaswe n’ingengabitekerezo rushyirwamo n’ababyeyi barwo, kubima amatwi. Baze mu Rwanda birebere, bazasanga rutandukanye n’urwa kera rwarangwaga n’ivangura”.

Prisca Nyiranteziryayo na we avuga ko kwiga ayo mateka n’ubwo atari ubwa mbere, bimufasha kongera imbaraga mu kurwanya abapfobya Jenoside.

Ati “Aya mateka anyigisha kutemera umuntu wese wagarura amacakubiri mu Rwanda, amfasha kandi gutanga amakuru yizewe bityo abahakana Jenoside mbereke ukuri, bumve ko yabayeho kandi yateguwe. Ni ukubabwira nabo bagasura inzibuto za Jenoside, kuko amateka aranditse, amashusho arahari, bibonere uko byagenze bityo nabo bave muri uwo murongo mubi”.

Akomeza avuga ko we na bagenzi be bazifashisha imbuga nkoranyambaga mu gusubiza abagoreka amateka ya Jenoside, kugeza ubwo bazava ku izima bakumva ukuri, bagahindura imvugo.

Umuyobozi wa Kaminuza Gatolika y’u Rwanda, iherereye i Huye, Padiri Ntaganda Laurent wari waherekeje abo banyeshuri, avuga ko ubundi bajyaga bibukira Jenoside mu kigo, ariko bakaba barahisemo gusohoka bagasura inzibutso zibitse amateka, bityo bifashe abanyeshuri.

Ati “Iki gikorwa ni n’abanyeshuri ubwabo bagihisemo, dusanga byabagirira akamaro kuko bibafasha kumenya amateka y’Igihugu, kumenya uko Jenoside yateguwe, uko yakozwe n’ingaruka zayo. Bizatuma bayirinda ubwabo, ndetse banabashe kurwanya abapfobya n’abahakana Jenoside, kuko bazaba bazi amateka nyayo”.

Uwo muyobozi yunzemo ko ibi bikorwa bizakomeza, aho bazajya bajyana abanyeshuri gusura izindi nzibutso zo mu gihugu, bityo bibonere amateka yagiye aranga buri gace, kugira ngo bagire amakuru yuzuye kuri Jenoside, bizaborohere no kuyasobanurira abandi, aho bazaba bari birya no hino ku Isi.

Abo banyeshuri bashimira byimazeho Ingabo zari iza RPA Inkotanyi, zagaragaje ubutwari budasanzwe, zirokora Abatutsi bicwaga bazira uko bavutse, zibohora Igihugu none kikaba kirimo amahoro kandi gitera imbere ubutitsa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka