Kudusura ni ukutwongerera iminsi yo kubaho - Abarokotse Jenoside b’i Nyange

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Ngororero, baravuga ko iyo babonye ababasura bakabafata mu mugongo bibongerera icyizere cyo kubaho, kandi ko kuba hari ababazirikana mu bihe bikomeye byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari ukubashyigikira.

Abarokotse Jenoside b'i Nyange bishimiye ko babonye ababasura
Abarokotse Jenoside b’i Nyange bishimiye ko babonye ababasura

Babitangaje ubwo abahagarariye inganda zitunganya umuceri mu Rwanda babasuraga, bakanabagenra inkunga irimo n’umuceri bakura mu nganda zabo, n’ibindi bikoresho bakenera mu buzima bwa buri munsi.

Umubyeyi wahohotewe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi i Nyange, avuga ko abarokotse Jenoside b’i Nyange iyo bagereranyije n’ibihe banyuzemo muri Jenoside, nyuma yayo bakiheba kandi bakitakariza icyizere, kubona ababasura ari ukubongerera iminsi yo kubaho.

Mukagakire Madeleine avuga ko kubera ubushobozi bw’uwarokotse Jenoside ugeze mu zabukuru, byari bigoranye ngo yigondere ibyo kurya ku isoko kuko ibiciro byazamutse, kandi nta mbaraga benshi bafite ngo babashe guca inshuro, dore ko n’inkunga bahabwa na Leta iba idahagije.

Agira ati "Iyo tubonye abatuzanira inkunga, ni amaboko y’abana bacu bakabaye badufasha, ubu turishimye cyane, umuceri urahenze, ibishyimbo birahenze, twarahinze turihinga kubera izuba. Twaryaga umuceri uhenze ariko iyi nkunga ni ingirakamaro kuri twe, ubu tugiye kunywa agasukari kandi iyi nkunga izatugeza natwe kubyo turimo kwikorera".

Bakiranye urugwiro abaje kubasura
Bakiranye urugwiro abaje kubasura

Musabeyezu Waridride avuga ko yarokotse Jenoside n’abana batatu, ariko yari abayeho nabi kubera kurumbya n’ibiciro bikaba byarazamutse ku isoko.

Agira ati "Njyewe navukanaga n’abana 13, twasigaye turi batatu ku buryo bitoroshye ngo tuzamurane, ariko iyi nkunga y’ibyo kurya ni iyunganira iy’ingoboka, uzi kurya ibiryo bikaranze ko wongera ukaba mutoya, wanywa agasukari mu gikoma cya rutuku ukumva imeze neza".

Umuyobozi w’ihuriro ry’abafite inganda zitunganya umuceri mu Rwanda, Laurent Ndagijimana, avuga ko uwakoze amaraso y’umuvandimwe we n’umuturanyi we, bitinda bikamugaruka kuko abarokokeye i Nyange bagenda babona ubutabera, nyuma yo guta muri yombi benshi mu babahekuye barimo na Padiri Seromba wabasenyeho Kiliziya.

Ndagijimana avuga ko kwigira ku rwibutso rwa Nyange bituma barushaho kugira ubumenyi ku miterere ya Jenoside
Ndagijimana avuga ko kwigira ku rwibutso rwa Nyange bituma barushaho kugira ubumenyi ku miterere ya Jenoside

Avuga ko nk’abafite inganda zitunganya umuceri bahisemo gusura urwibutso rwa Nyange, kubera ko rufite amateka ya Jenoside yihariye, aho uwari Padiri mukuru wa Paruwasi ya Nyange yafashe umwanzuro wo gusenyera Kiliziya ku Batutsi.

Agira ati "Kurimburira Kiliziya ku bantu ibihumbi bibiri ni ubugome bukabije, n’inkuba iyo ikubise yica bakeya, ariko nanone tukishimira kuba ukuboko k’ubutabera kutarasigaye inyuma, kuko na Fulgence Kayishema yamaze gufatwa, twifuza ko yazanwa hano ngo na we arebe ibyo yakoze".

Avuga kandi ko kuba Nyange yarabaye igicumbi cya ’Ndi Umunyarwanda’, aho abana bigaga mu ishuri rya Nyange banze kwitandukanya hakurikijwe amoko, bikwiye kubera urugero rwo kwigaya ku bagitsimbaraye ku ngengabitekerezo ya Jenoside.

Asaba abarokotse Jenoside gukomera kuko nubwo benshi bageze mu zabukuru, abo bazasiga bazasigara mu Gihugu cyizewe ko kizakomeza kubaha ubuzima.

Musabyeyezu avuga ko kubasura ari ukubongerera iminsi yo kubaho
Musabyeyezu avuga ko kubasura ari ukubongerera iminsi yo kubaho

Abagize ihuriro ry’abafite inganda zitunganya umuceri, baremeye ibyo kurya n’ibikoresho by’isuku imiryango 25 y’abarokotse batishoboye, banatera inkunga ya Miliyoni imwe urwibutso rwa Nyange.

Beretswe bimwe mu bisigazwa bya Kiliziya ya Nyange
Beretswe bimwe mu bisigazwa bya Kiliziya ya Nyange
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka