Kicukiro: I Gahanga bibutse, banashyingura mu cyubahiro imibiri y’abantu 12

Mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, tariki 10 Mata 2024, habereye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, cyitabirwa n’abantu batandukanye barimo Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, Antoine Cardinal Kambanda, ndetse n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Eng. Uwase Patricie.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro, Antoine Mutsinzi
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Antoine Mutsinzi

Mu ijambo ry’ikaze, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Antoine Mutsinzi, yagarutse ku budaheranwa bwaranze abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko ubuyobozi buzakomeza kubaba hafi. Yasabye abaturage kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside no kudahishira uwo igaragayeho.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yihanganishije abarokokeye i Gahanga, ndetse n’abafite ababo basaga ibihumbi 16 bashyinguwe mu rwibutso rwa Gahanga.

Dusengiyumva yavuze ko bibabaje kwibuka ku nshuro ya 30 ariko hakaba hakiri abantu bafite amakuru y’ahiciwe Abatutsi muri Jenoside ariko bakaba batayatanga kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro.

Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel

Yavuze kandi ko Umujyi wa Kigali uzakomeza gufatanya n’izindi nzego mu gukomeza kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi no kuyabika hakoreshejwe ikoranabuhanga ndetse no gufata neza ibimenyetso bibitse amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Eng. Uwase Patricie, wifatanyije n’abaturage ba Gahanga mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yashimiye abarokokeye muri uyu Murenge no mu nkengero zawo banze guheranwa n’amateka mabi banyuzemo.

Eng. Uwase Patricie na we yifatanyije n'abaturage b'i Gahanga mu gikorwa cyo kwibuka
Eng. Uwase Patricie na we yifatanyije n’abaturage b’i Gahanga mu gikorwa cyo kwibuka

Yagize ati “Amateka u Rwanda rwanyuzemo ni ayacu. Dukwiye kuyashingiraho tukavomamo imbaraga zituma twese duharanira gukomeza kubaka u Rwanda rushyize hamwe no guharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.”

Mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, hanashyinguwe mu cyubahiro imibiri y’abantu 12 yabonetse mu Kagari ka Murinja muri uwo Murenge, abaturage basabwa gutanga amakuru y’ahakiri indi mibiri kugira ngo ishyingurwe.

Amafoto: Umujyi wa Kigali

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka