Kabuga: Imibiri 120 imaze gukurwa mu cyobo kiswe ‘CND’
Abaturage n’abashinzwe gukora ibikorwa by’ubutabazi baratangaza ko bamaze gukura imibiri igera ku 120 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside bakajugunywa mu cyobo cyari cyariswe CND.
Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki 22 Mata 2018, twabagejejeho inkuru y’uko hari amakuru yari yamenyekanye kuri iki cyobo byavugwaga ko kirimo imibiri myinshi yari imaze imyak 24 itarabonwa.
Kugeza mu masaha y’umugoroba ibikorwa byo gucukura mu bujyakuzimu byari bigikorwa, ngo bakuremo iyo mibiri ishyingurwe mu cyubahiro.
Biteganyijwe ko ibikorwa byo gukomeza gushakisha indi bikomeza mu gitondo cyo kuwa Mbere tariki.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|