Inzibutso enye za Jenoside yakorewe Abatutsi zashyizwe mu murage w’Isi

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO) ryatangaje ko urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, urwa Bisesero, urwa Murambi n’urwa Nyamata zashyizwe mu murage w’Isi.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Nzeri 2023 mu mujyi wa Riyadh, muri Arabia Saoudite.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana, yavuze ko u Rwanda rwishimiye icyemezo cyo kwandika izi nzibutso mu murage w’Isi kuko bizafasha kumenyekanisha ububi bw’ibyabaye, hagamijwe ko Jenoside yakorewe Abatutsi itakongera kubaho aho ari ho hose ku isi.

Urugendo rwo kwandikisha izi nzibutso rwatangiye mu mwaka wa 2012 aho inzego zose bireba zagiye zikora ibishoboka byose kugira ngo izi nzibutso zandikwe muri uyu murage w’Isi.

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, ivuga ko icyemezo cyo gushyira inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu murage w’Isi, cyafatiwe mu Nama ya 45 y’Inteko Rusange ya Komite yiga ku Murage w’Isi.

Minisitiri Bizimana yagaragaje ko uyu munsi udasanzwe ku Rwanda, ndetse no ku rugendo rwo kurwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kuva mu mwaka wa 2012, habayeho imikoranire ya hafi hagati y’abaturage, impuguke zo mu Rwanda no mu mahanga, ibigo byazobereye mu by’Umurage, nka International Council on Monuments and Sites (ICOMOS), kugira ngo bagere ku musaruro wo kubona ko izi nzibutso zandikwa mu murage w’Isi.

Minisitiri Bizimana wari uhagarariye Guverinoma y’u Rwanda, yibukije ko izi nzibutso enye ari zo za mbere ku mugabane wa Afurika, zanditswe mu murage w’Isi. Yashimangiye intego ya Guverinoma y’u Rwanda yo kudatezuka mu kuzisigasira mu gihe kirambye.

Ati “Kwandikisha inzibutso za Bisesero, Gisozi, Murambi, na Nyamata ku rutonde rw’Umurage w’Isi bizatuma zimenyekana ku rwego rw’Isi, ndetse ni ugukomeza guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi baziruhukiyemo.

Kwandikwa mu murage w’Isi bishimangira urugamba rwo kurwanya abapfobya Jenoside, bigafasha no kwigisha urubyiruko rwa none n’abazadukomokaho.”

Mu 2014, Akanama Gashinzwe Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye, gashingiye ku byemezo by’Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rwakoreraga i Arusha, kemeje ko Jenoside
yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 yabaye, kandi ko bitagomba kugibwaho impaka.

Mu 2018, Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye yemeje itariki ya 7 Mata nk’Umunsi Mpuzamahanga wo kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka