Interahamwe zari zitegereje ko mbanza kubyara zikanyica, ntabarwa n’Inkotanyi (Ubuhamya)

Nyiramatabaro Jeanne D’Arc utuye mu murenge wa Gakenke mu karere ka Gakenke, yavuze uburyo yatabawe n’Inkotanyi nyuma y’uko Interahamwe zari zasiganiye kumwica.

Uwo mukecuru uvuga ko yari atwite ubwo Jenoside yakorerwaga Abatutsi yabaga, nibwo Interahamwe zamuhize zishakaga kumwica ariko umwe mubari baziyoboye arazibuza avuga ko baba baretse akabanza kubyara, bakabona kumwica.

Ni mu buhamya yatanze kuri uyu wa gatandatu tariki 10 Kamena 2023, mu muhango wo kwibuka Abatutsi bari abakozi b’ibitaro bya Nemba mu Karere ka Gakenke bazize Jenoside.

Ati “Nari ntwite, bantoteza nk’abandi Batutsi bose bahigwaga, mu minsi ya mbere imiryango y’Abahutu twari duturanye yarampishe, umukecuru Nyiranziza Genoveva yampishe iminsi ibiri bampiga, Interahamwe zimaze kumenya ko ndi kuri uwo mukecuru ziza kunyica”.

Arongera ati “Uwari akuriye izo nterahamwe witwa Ndahayo Godefroid, twari twarakoranye mu bitaro bya Nemba, ariko ntiyari akihakora, nk’umuntu twakoranye azana amarangamutima abwira izo nterahamwe gutegereza nkazabanza kubyara zikabona kunyica, nkomeza kwihishahisha kugeza ubwo Inkotanyi zibohoye aka gace zirandokora”.

Uwo mukecuru avuga ko ubwo Inkotanyi zamurokoraga atari yakabyaye, avuga ko yabyaye ku itariki 22 Nzeri 1994 Inkotanyi zaramaze kubohora igihugu.

Ijoro ngo ryamubereye ribi kurusha andi majoro, ni igihe hari ku itariki 06 Kamena 1994, aho Interahamwe bamusanze aho yihishe zifata umugambi wo kumwica nyuma y’uko zategereje ko abyara zikarambirwa, nk’uko uwari azikuriye yari yazitegetse gutegereza akabanza kubyara, ngo icyo gitero zamugabyeho cyari simusiga.

Ati “Ijoro ryo ku itariki 06 Kamena 1994 sinjya ndyibagirwa, aho igitero cyansanze mu rugo babanza kunshunaguza, cyane ko uwari Burigadiye wa Komini yamfatiye inkota ku gatuza, barambwira ngo ninjijinganya kubyo bambaza bankata ijosi, ariko Imana yarandinze iryo joro baransiga, ahubwo bajya kwica umukecuru w’imyaka 90”.

Nyiramatabaro ugendera mu mbago, nyuma y’uko atewe ubumuga n’impanuka ikomeye y’imodoka yakoreye ahitwa muri Buranga ku itariki 13 Gashyantare 2020, avuga ko abayeho mu buzima busanzwe aho ahinga akorora nyuma y’uko akazi ke yakoraga mu bitaro bya Nemba gahagaze, aho yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Niwe Mututsi wenyine warokotse Jenoside mubo bakoranaga mu bitaro bya Nemba, nyuma y’uko bagenzi be barindwi bishwe.
Mu mpanuro aha abakiri bato, yagize ati “Icyo nsaba abakiri bato, ni ukwirinda ibikorwa bibi byose kuko icyo utifuza ko bagukorera, ntiwakabaye ugikorera mugenzi wawe”.

Dr. Habimana Jean Baptiste Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Nemba, yavuze ko abakozi b’ibitaro bya Nemba n’abakozi b’ibigo nderabuzima bishamikiye kuri ibyo bitaro bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ari Nyiramatabaro wenyine warokotse, mu gihe barindwi aribo bamaze kumenyekana ko bishwe.

Ati “Abo twibuka harimo abari abakozi b’ibitaro batandatu n’undi umwe wari umukozi w’ikigo nderabuzima cya Janja cyari gishamikiye kuri ibi bitaro, nibo twaboneye amakuru kandi bagiye bagwa inyuma z’imbago z’ibitaro, ntabwo baguye mu bitaro ubwabyo, na n’ubu turacyashakisha amakuru wenda birashoboka ko haba hari umurwayi cyangwa umurwaza waguye mu bitaro cyangwa hafi y’ibitaro, niyo mpamvu dushishikariza uwaba afite amakuru ko ayatanga, kugira ngo nabo tujye tubibuka”.

Umuyobozi w’akarere ka Gakenke Nizeyimana JMV, wari witabiriye uwo muhango wo kwibuka Abari abakozi b’ibitaro bya Nemba bazize Jenoside, arashishikariza abanyagakenke kuba hafi abarokotse Jenoside, kubasura no kubakomeza cyane cyane muri iyi minsi ijana yo kwibuka.

Meya Nizeyimana avuga ko ubuyobozi bukomeje no gushyira imbaraga mu rubyiruko, baruhamagarira kwitabira ibiganiro bitangwa, basura n’inzibutso hirya no hino mu gihugu mu rwego kubafasha kurushaho kumenya neza amateka ya Jenoside, uburyo yateguwe n’uko yashyizwe mu bikorwa, banahangana n’abagifite ingengabitekerezo ya Jonoside, birinda abashaka kubacamo ibice.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

abantu iyo bamaze kuba abicanyi nubwenge bwabo buragenda abahutu ko bicaga bakica nabaganga babaga bazi ko nibamara abatutsi batazongera kurwara!!bali baziko nibamara abalimu batazongera kwiga ngaho bishe abaganga ndetse basenye ibitaro bimwe byarasenywe amashuli insengero abo bantu bali bafite ubuhe bwenge!!iyo bavuze abavuzi ababishinzwe bazatangaze imibare yabishwe hose mugihugu abantu bumve uko abo bali basaze umwuga wumwarimu abenshi bali abatutsi hishwe abalimu bangahe !!ko batavugwa

lg yanditse ku itariki ya: 13-06-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka